Amasomo ku wa Kabiri XXI, A

ISOMO RYA MBERE


Ibaruwa ya mbere Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyatesaloniki    (1 Tes 2, 1-8)

1Bavandimwe, namwe ubwanyu muzi ukuntu twaje iwanyu kandi ntibibapfire ubusa. 2N’ubwo i Filipi twari tumaze kuhabonera imibabaro no kuhatukirwa cyane, nk’uko musanzwe mubizi, ntibyatubujije kubasanga namwe twiringiye Imana yacu, ngo tubagezeho Inkuru Nziza yayo mu ngorane nyinshi. 3Inyigisho zacu ntizishingiye ku buyobe cyangwa ku migambi idahwitse, cyangwa se ku mayeri. 4Ariko kubera ko yabanje kutugerageza kugira ngo idushinge Inkuru Nziza yayo, bituma tuyamamaza kuri ubu buryo : ntituvugira gushimisha abantu, ahubwo gushimisha Imana, Yo igenzura imitima yacu. 5Ntitwigeze na rimwe tubabwira amagambo yo kubaryoshya, ibyo murabizi ; nta n’ubwo twigeze dushaka kubungukiraho, Imana irabibere umuhamya ; 6nta na rimwe twigeze duharanira icyubahiro mu bantu, haba muri mwe cyangwa se mu bandi, 7n’ubwo twashoboraga kwitwaza ko turi intumwa za Kristu tukabagora. Ahubwo twicishije bugufi cyane hagati yanyu, mbese nk’uko umubyeyi ashyashyanira abana be. 8Bityo kubera ubwuzu twari tubafitiye, uretse kubagezaho Inkuru Nziza y’Imana, twari twiteguye no guhara amagara yacu bitewe n’urukundo twabakundaga.

 

ZABURI   (Zab 139 (138), 1-2.5a, 3-4)

 

Inyik/  Mana yanjye, undeba mu nkebe z’umutima ukamenya wese !

 

Uhoraho, undeba mu nkebe z’umutima ukamenya wese ;

Iyo nicaye n’iyo mpagaze byose uba ubizi,

imigambi yanjye uyimenya mbere y’igihe,

ari imbere, ari n’inyuma yanjye hose uba uhari.

 

Iyo ngenda n’iyo ndyamye byose uba ubiruzi neza,

mu migenzereze yanjye yose nta na kimwe kigusoba.

Ijambo riba ritarangera ku rurimi,

woweho Uhoraho, ukaba warimenye kare ryose.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI    (Heb 4, 12)

 

Alleluya Alleluya.

Ijambo ry’Imana ni irinyabuzima,

rityaye kurusha inkota y’amugi abiri,

ricengera ibitekerezo by’umutima wacu.

Allelluya.

 

IVANJILI


+ Matayo   (Mt 23, 23-26)

Muri icyo gihe, Yezu aravuga ati 23« Nimwiyimbire, bigishamategeko n’Abafarizayi b’indyarya, mwe mutanga igice cya cumi cy’isogi, n’icy’imbwija, n’icy’inyabutongo, mwirengagije ingingo zikomeye z’amategeko: ubutabera, imbabazi no kutaryarya. Ngibyo ibyo mwagombaga gutunganya mutirengagije n’ibindi ! 24Mwa bayobozi bahumye mwe, mumimina umubu ariko mukamira bunguri ingamiya ! 25Nimwiyimbire, bigishamategeko n’Abafarizayi b’indyarya, mwe musukura inkongoro n’imbehe inyuma gusa, naho imbere huzuye ubwambuzi n’ingeso mbi. 26Mufarizayi w’impumyi ! Banza usukure inkongoro imbere, n’inyuma habonereho kuba hasukuye.» 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »