Amasomo ku wa Gatatu XXI, A

ISOMO RYA MBERE  


Ibaruwa ya mbere Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyatesaloniki  (1 Tes 2, 9-13)

9Bavandimwe, muribuka imvune n’imiruho yacu igihe twabamenyeshaga Inkuru Nziza y’Imana : ntitwaburaga gukora ijoro n’amanywa kugira ngo hatagira n’umwe muri mwe tugora. 10Yemwe, uko twifashe hagati yanyu tubabera intungane, intabera  n’indahinyuka, mwebwe abemera mushobora kubihamya, ndetse n’Imana ubwayo. 11Kandi muzi uko twahuguraga buri muntu k’umubyeyi mu bana be, 12tubashishikaza, tubatera inkunga kandi tubingingira gutunganira Imana, Yo ibahamagarira ingoma yayo n’ikuzo ryayo. 13Ngicyo igituma tudahwema gushimira Imana, kuko mwakiriye ijambo ryayo twabigishije nk’uko riri by’ukuri. Koko ntimwaryakiriye nk’ijambo ry’abantu, ahubwo nk’ijambo ry’Imana rigaragariza akamaro karyo muri mwebwe abemera.

 

ZABURI   (Zab 139 (138),7-8,9-10,11-12)

 

Inyik/  Mana yanjye, undeba mu nkebe z’umutima ukamenya wese !

 

Najya hehe kure y’uruhanga rwawe ?

Nahungira hehe kure y’amaso yawe ?

N’aho nazamuka ku ijuru, uba uhari !

N’aho narigita nkaryama ikuzimu, uba uhari !

 

N’aho namera amababa nk’ay’umuseke weya,

maze nkajya kwiturira ku mpera y’inyanja,

n’aho ngaho ukuboko kwawe ni ko kuhanjyana,

indyo yawe ntigire ubwo indekura.

 

Wenda nava aho nibwira nti « Nibura umwijima wo uzantwikira,

maze amanywa ahinduke nk’ijoro rinkikije! »

Nyamara kuri wowe, n’ahatabona ntihakubera umwijima,

n’ijoro ubwaryo rirabonesha, uboshye amanywa.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI    (Heb 4, 12)

 

Alleluya Alleluya.

Ijambo ry’Imana ni irinyabuzima,

rityaye kurusha inkota y’amugi abiri,

ricengera ibitekerezo by’umutima wacu.

Alleluya.

 

IVANJILI


+ Matayo   (Mt 23, 27-32)

Muri icyo gihe, Yezu aravuga ati 27« Nimwiyimbire bigishamategeko n’Abafarizayi b’indyarya, mwe mumeze nk’imva zirabye ingwa ; ihyuma ni nziza, naho imbere zuzuye amagufa y’abapfuye n’ibihumanya by’ubwoko bwose. 28Namwe ni ko mumeze : imbere y’abantu mwigira intungane, nyamara mu mutima haganje uburyarya n’ubugome. 29Nimwiyimbire, bigishamategeko n’Abafarizayi b’indyarya, mwe mwubakira imva z’abahanuzi, mugasukura ibituro by’intungane, 30mukavuga ngo ‘Iyo tubaho mu gihe cy’abasokuruza bacu, ntituba twarafatanyije na bo kumena amaraso y’abahanuzi.’ 31Bityo mukihamya ubwanyu ko muri abana b’abishe Abahanuzi. 32Ngaho nimwigane ba sokuruza banyu, maze mubarenze ubugome !» 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »