ven.

12

août

2011

Amasomo ku wa Mbere, XX, A

ISOMO RYA MBERE


Igitabo cy’Abacamanza   (Abac 2, 11.19)

Yozuwe yamaze gupfa, 11Abayisraheli bakora ibidatunganiye Uhoraho, maze bayoboka za Behali. 12Bitandukanya n’Uhoraho, Imana y’abasekuruza babo wabavanye mu gihugu cya Misiri, bayoboka izindi mana z’amahanga abakikije ; bazipfukama imbere maze bacumura kuri Uhoraho. 13Bitandukanyije n’Uhoraho, bayoboka Behali na za Ashitaroti. 14Nuko uburakari bw’Uhoraho bugurumanira Israheli, maze abagabiza ababanyaga kandi abegurira abanzi babo babakikije. Ntibaba bagishoboye guhangara abanzi babo. 15Aho bajyaga hose, ikiganza cy’Uhoraho cyabaga kibariho ngo kibateze ibyago, nk’uko Uhoraho yari yarabibabwiye kandi akanabiharahirira; umubabaro wabo urushaho kwiyongera.

16Ni bwo Uhoraho aboherereje abacamanza, abakiza abanzi babanyagaga. 17Ariko n’abo bacamanza ntibabumva, bararikira izindi mana barazipfukamira, bateshuka bidatinze inzira y’abasekuruza babo bari barumvise amategeko y’Uhoraho ; ntibagenza nka bo. 18Igihe cyose Uhoraho yabohererezaga umucamanza, Uhoraho yahoranaga na we mu buzima bwe bwose, kuko yumvaga amaganya baterwaga n’ababarenganya maze akabagirira impuhwe. 19Ariko iyo umucamanza yamaraga gupfa, barongeraga bakihindanya cyane kurusha abasekuruza babo, bakayoboka izindi mana, bakazikorera kandi bakazipfukamira ; ntibarekaga n’umwe mu migirire no mu myifatire yabo mibi, ahubwo bakanangira umutima.

 

ZABURI    (Zab 106 (105), 2.4, 6.35, 36-37, 39-40, 43ab.44)

 

Inyik/ Uhoraho, uratwibuke,

wowe ugirira neza umuryango wawe.

 

Ni nde wavuga ibigwi by’Uhoraho,

akamamaza ibisingizo bye byose ?

Uhoraho, uranyibuke wowe ugirira neza umuryango wawe,

maze uze untabare.

 

Koko twaracumuye nk’abasekuruza bacu,

twaragomye duteshuka inzira !

Ahubwo bivangavanze n’abanyamahanga,

maze biha gukurikiza imico yabo.

 

Bagaragiye ibigirwamana byabo,

maze bibagusha mu mutego ;

abahungu babo n’abakobwa babo,

babaturaho ibitambo by’ibigirwamana.

 

Barihumanyije kubera ibyo bakora,

imigenzereze irabandarika ;

nuko uburakari bw’Uhoraho bugurumanira umuryango we, 

azinukwa abo yari yaragize abe.

 

Kenshi na kenshi Uhoraho yarabagobotoraga,

ariko bo bagakomeza kumugomera.

Nyamara Uhoraho yarebaga akaga barimo,

akumva amaganya yabo.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI    (Mt 5, 3)

 

Alleluya Alleluya.

Hahirwa abakene ku mutima,

kuko Ingoma y’ijuru ari iyabo. 

Alleluya.

 

IVANJILI


+  Matayo   (Mt 19, 16-22)

Muri icyo gihe, 16umuntu yegera Yezu aramubwira ati «Mwigisha, ngomba gukora iki cyiza kugira ngo ngire ubugingo bw’iteka?» 17Yezu aramusubiza ati « Utewe n’iki kumbaza ikiri cyiza? Umwiza ni Umwe gusa. Ariko niba ushaka kugera mu bugingo, kurikiza amategeko. »18Undi aramubaza ati « Ni ayahe se?» Yezu ati « Ntuzice, ntuzasambane, ntuzibe, ntuzabe umushinjabinyoma, 19jya wubaha so na nyoko, kandi jya ukunda mugenzi wawe nk’uko wikunda. » 20Uwo musore aramubwira ati : « Ibyo byose ko nabikurikije, ni iki kindi nshigaje ? » 21Yezu aramubwira ati « Niba ushaka kuba intungane, genda ugurishe ibyo utunze, ibivuyemo ubihe abakene maze uzagire ubukungu mu ijuru ; hanyuma uze unkurikire. » 22Umusore yumvise iryo jambo agenda ababaye, kuko yari atunze ibintu byinshi. 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »