Amasomo ku wa Kane, XX, A

ISOMO RYA MBERE


Igitabo cy’Abacamanza   (Abac 11, 29-39a)

Yefute w’Umugilihadi yari umurwanyi w’intwari, muri iyo minsi 29umwuka w’Uhoraho umuzaho. Nuko Yefute anyura mu karere ka Gilihadi no mu ntara ya Manase, hanyuma ajya i Misipa muri Gilihadi, ahavuye agera ku mupaka w’igihugu cy’Abahamoni. 30Yefute asezeranira Uhoraho agira ati « Nuramuka ungabije Abahamoni, 31nzaguturaho igitambo gitwikwa umuntu uwo ari we wese uzasohoka bwa mbere mu nzu yanjye aje kunsanganira, ubwo nzaba ntabarutse amahoro maze gutsinda Abahamoni. » 32Yefute atambuka umupaka w’Abahamoni kugira ngo abarwanye, maze Uhoraho arabamugabiza. 33Arabatsemba uhereye Aroweri ukageza ahagana i Miniti, yigarurira imigi makumyabiri yari muri ako karere kugeza i Yabeli-Keramimu. Yabishemo abantu benshi; nuko Abayisraheli bacogoza batyo Abahamoni.


34Ubwo Yefute yari atabarutse atashye iwe i Misipa, umukobwa we aba arasohotse, aza abyina avuza n’ingoma aje kumusanganira. Uwo mukobwa kandi yari ikinege : nta kandi gakobwa cyangwa agahungu Yefute yagiraga. 35Akimurabukwa, Yefute ashishimura imyambaro ye maze aravuga ati « Ayi we ! Mwana wanjye, utumye niheba bikabije ; uri mu binkururiye amakuba ; nanjye kandi nabisezeraniye Uhoraho nkaba ntashobora kwivuguruza.» 36Umukobwa we aramusubiza ati « Dawe, niba warabisezeraniye Uhoraho ngenza uko wabivuze, kuko Uhoraho yahoye abanzi bawe b’Abahamoni. » 37Arongera abwira se ati «lcyo ngusabye ucyinyemerere : ngusabye amezi abiri gusa kugira ngo njyane na bagenzi banjye kubuyera mu misozi no kuririra ubusugi bwanjye. » 38Aramusubiza ati «Ngaho genda» ; aramureka ngo agende amare amezi abiri. Nuko uwo mukobwa na bagenzi be baragenda bajya mu misozi, aririra ubusugi bwe. 39aNyuma y’amezi abiri agaruka kwa se, maze se amuturaho igitambo gitwikwa nk’uko yari yarabisezeranye.

 

ZABURI  (Zab 40 (39), 5, 7-8a, 8b-9, 10)

 

Inyik/ Ngaha ndaje, Nyagasani : niyemeje gukora ibigushimisha.

 

Hahirwa umuntu wiringira Uhoraho,

ntashyire hamwe n’abagomeramana,

cyangwa ngo ajye mu ishyaka ry’abanyabinyoma!

 

Ntiwifuje ibitambo cyangwa amaturo,

ahubwo wanzibuye amatwi ngo numve ; 

ntiwigombye igitambo gitwikwa cyangwa icy’impongano,

ni yo mpamvu navuze nti « Ngaha ndaje !

 

«Mu muzingo w’igitabo handitswemo icyo unshakaho.

Mana yanjye, niyemeje gukora ibigushimisha,

maze amategeko yawe ajye ampora ku mutima!»  

 

Namamaje ubutungane bwawe mu ikoraniro rigari;

ibyo usanzwe ubizi, Uhoraho,

sinigeze mbumba umunwa ngo nceceke.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI    (Zab 95 (94), 8)

 

Alleluya Alleluya.

Uyu munsi ntitunangire umutima wacu,

ahubwo dutege amatwi ijwi ry’Uhoraho.

Alleluya.

 

IVANJILI


+  Matayo  (Mt 22, 1-14)

Muri icyo gihe, 1Yezu yongera kubabwirira mu migani ati , 2«Ingoma y’ijuru imeze nk’umwami wacyuje ubukwe bw’umuhungu we ; 3agatuma abagaragu be guhamagara abatumiwe mu bukwe, ariko banga kuza. 4Nuko yongera gutuma abandi bagaragu, kugira ngo babwire abatumiwe bati ‘Dore nateguye amazimano ; ibimasa byanjye n’amatungo yanjye y’imishishe byabazwe, byose byatunganye nimuze mu bukwe.’ 5Ariko bo ntibabyitaho barigendera, umwe mu murima we, undi mu bucuruzi bwe ; 6maze abandi bafata abagaragu babagirira nabi, barabica. 7Umwami ararakara yohereza ingabo ze zirimbura abo babisha, kandi zitwika umugi wabo. 8Hanyuma abwira abagaragu be ati ‘Iby’ubukwe byateguwe, ariko abatumiwe ntibari babikwiye. 9Nimugende rero mu mayirabiri, mutumire mu bukwe abantu bose muhura.’ 10Abo bagaragu bakwira amayira bakoranya abo babonye bose, ari ababi ari n’abeza, maze inzu y’ubukwe yuzura abatumirwa. 11Nuko umwami arinjira ngo arebe abari ku meza, maze ahabona umuntu utambaye iby’ubukwe. 12Aramubwira ati ‘Mugenzi wanjye, waje ute hano udafite umwambaro w’abakwe ?’ Undi araceceka. 13Nuko umwami abwira abahereza ati ‘Nimumubohe amaguru n’amaboko, mumujugunye hanze mu mwijima, aho azaririra kandi agahekenya amenyo.’ 14Koko hahamagarwa benshi, hagatorwa bake. » 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »