ven.

12

août

2011

Amasomo ku wa Kabiri, XX, A

ISOMO RYA MBERE


Igitabo cy’Abacamanza (Abac 6, 11-24a)

Muri iyo minsi, 11Umumalayika w’Uhoraho araza yicara mu nsi y’igiti cy’umushishi cy’i Ofura, cyari icya Yowasi wo mu nzu ya Abiyezeri. Umuhungu we Gideyoni yasekuriraga ingano mu kinogo bengeragamo, kugira ngo azihungishe Abamadiyani. 12Umumalayika w’Uhoraho aramubonekera maze aramubwira ati «Uhoraho ari kumwe nawe, musirikare w’intwari! » 13Gideyoni aramusubiza ati « Ni ko se Mutegetsi wanjye ! Niba Uhoraho ari kumwe natwe, ni kuki ibi byose bitwugarije ? Byaba se biri he,  ibitangaza byose abasekuruza bacu batubwiraga bagira bati ‘Uhoraho se si We wadukuye mu gihugu cya Misiri ?’ None rero Uhoraho yaradutereranye, atugabiza Abamadiyani ! » 14Nuko Uhoraho arahindukira, aramwitegereza maze aramubwira ati «Genda ukoreshe izo mbaraga ufite, maze lsraheli uyikize Madiyani. Koko kandi ni jye ukohereje ! » 15Ariko Gideyoni aramubaza ati «Ni ko se Mutegetsi wanjye, Israheli nzayikiza nte ? Inzu yanjye ni yo isuzuguritse mu mazu ya Manase ; kandi nanjye ni jye muto mu rugo rwa data! » 16Uhoraho aramubwira ati «Nzaba ndi kumwe nawe, bityo uzatsinda Abamadiyani bose icyarimwe.» 17Gideyoni aramusubiza ati « Niba koko nabonye ubutoni imbere yawe, binyerekeshe ikimenyetso ko ari wowe tuvugana. 18Ndagusabye ngo ntutirimuke hano kugeza ubwo ngaruka nkuzaniye ituro, maze no kurihereza imbere yawe.» Uhoraho aramubwira ati « Ndaguma aha kugeza ubwo uri bugaruke.»


19Gideyoni araza abaga umwana w’ihene, afata ifu yuzuye igitebo ayikoresha imigati idasembuye, ashyira inyama mu nkangara n’amaraso mu cyungo, maze byose abijyana mu nsi y’igiti cy’umushishi arabihereza. 20Umumalayika w’Imana , aramubwira ati « Fata inyama n’imigati idasembuye, ubishyire hejuru y’urutare maze ubisukeho amaraso ! » Nuko Gideyoni abigenza atyo. 21Umumalayika w’Uhoraho atunga isonga y’inkoni yari afashe mu ntoki, maze ayikoza kuri za nyama no kuri ya migati idasembuye. Nuko umuriro ucucumuka muri rwa rutare, maze utwika za nyama na ya migati idasembuye. Ibyo birangiye, Umumalayika w’Uhoraho arazimira ntiyongera kumubona. 22Nuko Gideyoni abona ko yari Umumalayika w’Uhoraho, ni ko kuvuga ati «Nyagasani Mana, koko nabonye Umumalayika w’Uhoraho !» 23Uhoraho aramubwira ati « Gira amahoro ! Humura; ntuzapfa.» 24aAho hantu Gideyoni ahubakira Uhoraho urutambiro, maze arwita «Uhoraho-Mahoro.»

 

ZABURI    (Zab 85 (84), 9, 11-12, 13-14)

 

Inyik/  Uhoraho, abakwizeye ubahe amahoro.

 

Ndashaka kumva icyo Uhoraho Imana avuze ;

aravuga iby’amahoro y’umuryango we n’abayoboke be,

bapfa gusa kudasubira mu busazi bwabo.

 

Impuhwe n’ubudahemuka byarahuriranye,

ubutabera n’amahoro birahoberana.

Ubudahemuka buzamera busagambe ku isi,

maze ubutabera bubururukireho buva mu ijuru.

 

Uhoraho ubwe azabaha ihirwe,

maze isi yacu izarumbuke imbuto.

Ubutabera buzamugenda imbere,

n’intambwe ze zigaragaze inzira. 

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI    (2 Kor 8, 9)

 

Alleluya Alleluya.

Yezu Kristu, ni We mukire wemeye kwigira umukene,

kugira ngo adukungaharishe ubukene bwe.

Alleluya.

 

IVANJILI


+  Matayo  (Mt 19, 23-30)

Muri icyo gihe, 23Yezu abwira abigishwa be ati «Ndababwira ukuri : kwinjira mu Ngoma y’ijuru biraruhije ku mukungu! 24Koko nongere mbibabwire : byoroheye ingamiya  guca mu mwenge w’urushinge, kurusha uko byoroheye umukungu kwinjira mu Ngoma y’ijuru.» 25Abigishwa bumvise ayo magambo baratangara cyane, barabaza bati « Ni nde ubasha kurokoka ?» 26Yezu arabitegereza maze arababwira ati « Ku bantu ntibishoboka, ariko ku Mana byose birashoboka. » 27Nuko Petero araterura aramubwira ati «Nkatwe twaretse byose tukagukurikira tuzamera dute?» 28Yezu arabasubiza ati «Ndababwira ukuri : mwebwe mwankurikiye, igihe byose bizavugururwa, igihe Umwana w’umuntu azaba aganje ku ntebe ye y’ikuzo, namwe muzicara ku ntebe cumi n’ebyiri mutegeke imiryango cumi n’ibiri ya Israheli ; 29n’umuntu wese uzaba yararetse amazu, cyangwa abavandimwe be, cyangwa bashiki be, cyangwa se, cyangwa nyina, cyangwa abana, cyangwa isambu ye abitewe n’izina ryanjye, azabisubizwa incuro ijana kandi azatunga ubugingo bw’iteka. 30Abenshi mu ba mbere bazaba aba nyuma, n’abenshi mu ba nyuma bazaba aba mbere.» 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »