ven.

12

août

2011

Amasomo ku wa Gatanu, XX, A

ISOMO RYA MBERE


Igitabo cya Ruta    (Ruta 1, 1.3-6.14b-16.22)

1Kera igihugu kigitegekwa n’abacamanza, inzara yarateye, maze umugabo wari utuye i Betelehemu muri Yuda arasuhuka, we n’umugore we (Nawomi) n’abahungu be babiri. Basuhukira mu gihugu cy’i Mowabu. 3Elimeleki umugabo wa Nawomi aza gupfa; Nawomi asigara aho n’abahungu be bombi. 4Abo basore bashaka abagore b’Abamowabukazi : umwe yitwaga Oripa, undi akitwa Ruta. Batura muri icyo gihugu imyaka igera ku icumi. 5Nyuma Mahiloni na Kiliyoni na bo baza gupfa. Nuko uwo mugore asigara aho, nta bana nta mugabo. 6Nawomi arahaguruka n’abakazana be bombi bava mu gihugu cya Mowabu, kuko aho i Mowabu yari yarumvise bavuga ko Uhoraho Imana yari yaragobotse umuryango wayo ikawuha icyo kurya. 14bHanyuma Oripa asezera kuri nyirabukwe, ariko Ruta we amwihambiraho. 15Nawomi abwira Ruta ati « Dore mukeba wawe asubiye iwabo, asanze umuryango we n’imana z’iwabo. Ngaho nawe kurikira mukeba wawe. » 16Nuko Ruta aramusubiza ati « Wikomeza kumpatira kugusiga ngo nisubirire iwacu, kuko aho uzajya nzajya aho, aho uzarara nkarara aha. Igihugu cyawe kizaba icyanjye, Imana yawe ni yo izaba Imana yanjye. 22Nguko uko Nawomi yagarutse we n’umukazana we Ruta w’Umumowabukazi, bavuye mu gihugu cya Mowabu. Icyo gihe bagera i Betelehemu, hari ku mwero w’ingano za bushoki.

 

ZABURI   (Zab 146 (145), 5-6ab, 6c-7, 8-9a, 9bc-10)

 

Inyik/ Mutima wanjye, singiza Uhoraho !

 

Hahirwa uwo Imana ya Yakobo ibereye umuvunyi,

maze akiringira gusa Uhoraho lmana ye,

We Muremyi w’ijuru n’isi,

inyanja n’ibiyirimo byose. 

 

Ni mudahemuka iteka ryose,

akarenganura abapfa akarengane,

abashonji akabaha umugati ; 

Uhoraho abohora imfungwa. 

 

Uhoraho ahumura amaso y’impumyi,

Uhoraho agorora ingingo z’abahinamiranye,

Uhoraho agakunda ab’intungane,

Uhoraho arengera abavamahanga.

 

Ashyigikira impfubyi n’umupfakazi, 

ariko akayobagiza inzira z’ababi. 

Uhoraho ni nyir’ingoma ubuziraherezo,

akaba Imana yawe, Siyoni,

uko ibihe bigenda bisimburana iteka.  

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI   (1 Yh 4, 8.7)

 

Alleluya Alleluya.

Imana ni urukundo.

Umuntu wese ukunda aba yarabyawe n’Imana, akanayimenya.

Alleluya.

 

IVANJILI


+  Matayo   (Mt 22, 34-40)

Muri icyo gihe, 34Abafarizayi bumvise ko yazibye akanwa k’Abasaduseyi, barakorana. 35Maze umwe muri bo wari Umwigishamategeko amubaza amwinja ati 36« Mwigisha, itegeko riruta ayandi ni irihe? » 37Aramubwira ati « Uzakunde Nyagasani Imana yawe, n’umutima wawe wose, n’amagara yawe yose, n’ubwenge bwawe bwose. 38Iryo tegeko riruta ayandi kandi ni ryo rya mbere. 39Irya kabiri risa na ryo : Urajye ukunda mugenzi wawe nk’uko wikunda. 40Muri ayo mategeko uko ari abiri, habumbiyemo andi yose n’ibyo abahanuzi bavuze. » 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »