Ubusugire bw’ingo bwateye imbere muri Paruwasi Nyagahanga

Ikarita ya Diyosezi ya Byumba
Ikarita ya Diyosezi ya Byumba

Diyosezi yacu ya BYUMBA ifite gahunda y’imyika itatu y’IKENURABUSHYO RISHINGIYE KU MURYANGO (PASTORALE FAMILIALE). Hazitabwaho ingingo ebyiri nyamukuru : IHURIRO RY’INGO N’UBUSUGIRE BW’INGO.


Mu nyandiko zacu twanditse ku IHURIRO ry’ingo n’imikorere yaryo muri Paruwasi NYAGAHANGA, aho  twavugaga ko Ihuriro ry’ingo ryateye imbere mu guhuriza hamwe ingo kugira ngo baganire ku nshingano z’abashakanye zo guteza imbere ubuzima bwa gikristu n’ubw’umuryango, bafashijwe n’ubuhamya bw’izindi ngo ndetse n’uwahuguwe kuri iyo gahunda yaba Umupadiri, Uwihayamana cyangwa Umulayiki. Icyo gikorwa kikaba kigeze kure muri Paruwasi NYAGAHANGA kuko ingo zirenga 800 zimaze guhugurwa. Nyiricyubahiro Musenyeri Umushumba wa Diyosezi ya BYUMBA, ushinzwe Akanama k’Abepisikopi Gatolika gakurirana ubuzima n’ibibazo by’umuryango, mu rugendo rwa gishumba yagiriye muri Paruwasi NYAGAHANGA, guhera tariki 02 kugeza tariki  08 Gicurasi 2011, yagarutse ku IHURIRO RY’INGO N’UBUSUGIRE BW’INGO. Muri urwo rugendo rwa gishumba yiboneye intera ishimishije IHURIRO RY’INGO rimaze kugeraho, yifuza ko batera indi ntambwe mu “BUSUGIRE BW’INGO” biga ku kuboneza urubyaro bakoresheje uburyo Imana yashyize mu mubiri wabo hagamijwe kunoza umubano w’abashakanye.

 

Muri urwo rwego rwo kuboneza imbyaro, Musenyeri Serviliyani Nzakamwita Umushumba wa Diyosezi ya BYUMBA igihe asuye Paruwasi NYAGAHANGA, ari muri Santarali Kageyo, tariki 03/05/2011, yagize ati: « Ntawe ukwigisha kurya; icyo bakwigisha ni ukurya mu kinyabupfura. No kubyara ntawe ubikwigisha n’agatsinda n’inyamaswa zirabyara. Ariko ugomba kwiga kubyara wabitekerejeho. Babyeyi, mubyare mubishaka kandi mwabiteguye, mubyare abazashobora kwiga no kuzagira aho batura ».


Ese iyo gahunda y’Ubusugire bw’ingo igeze he muri Paruwasi NYAGAHANGA?


Ubu Paruwasi NYAGAHANGA ifite umufasha w’ingo witwa MUREREREHE Drocella ukora umunsi ku wundi akazi ko gukurikirana ingo zikurikiza uburyo bwa kamere bwo kuboneza imbyaro. Uwo mufasha w’ingo afashwa n’umukozi w’Ubunyamabanga bw’igihugu bushinzwe Ubusugire bw’ingo (Secrétariat National d’Action Familiale) witwa UWIZEYE Christine uza kumumenyereza ako kazi byibura umunsi umwe mu cyumweru mu gikorwa cyo kugira inama ingo zahisemo iyo gahunda. Arateganya kubikora mu gihe cy’amezi atatu, ubundi uwo mukozi agakomeza ubwo butumwa afite ubuzobere bwa ngombwa mu kurangiza izo nshingano. Muri iki gihe, umufasha w’ingo akurikirana gusa ingo esheshatu. Buri rugo rugira umunsi warwo wo kuza kuganira na we. Muri ayo mezi atatu, wa mukozi w’inzobere muri ubwo bumenyi amufasha gutega amatwi abashakanye baje kwigishwa uburyo bwa kamere bwo guteganya imbyaro, akamufasha kugenzura ibimenyetso by’uburumbuke ababyeyi bamubwiye, kuzuza amafishi ya ngombwa buri rugo ruba rufite kugira ngo rushobore gukurikiranwa no gushyira mu bikorwa iyi gahunda. Iyo urebye ubwitabire bw’izo ngo, ubona bishimiye gukoresha ubwo buryo.


UMWANZURO

- Gahunda yatangiye muri Paruwasi NYAGAHANGA iraca urujijo ku mikoreshereze y’uburyo bwa kamere mu kuboneza imbyaro.

Abagabo barasabwa gufatanya n’abagore babo iyi gahunda yo kuboneza urubyaro ntibiharirwe gusa abagore. 

- Ababyeyi n’abana barakangurirwa kwizerana no gusangira ubuzima bityo bagafashanya gahunda zose ziteza imbere urugo nta kwitana bamwana. 

 

Padiri Valens NSABAMUNGU

Paruwasi NYAGAHANGA


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »