lun.

08

août

2011

Musenyeri Didace Ruzindana yabaye umusaserdoti aka Yezu.

Myr Didace RUZINDANA, Kamena 2011
Myr Didace RUZINDANA, Kamena 2011

Musenyeri Didace Ruzindana yabaye umusaserdoti aka Yezu.

 

Musenyeri Didace RUZINDANA yavutse ku wa 17 Werurwe 1945 i Rwamashongoshyo, yahawe Batisimu ku wa 01 Nyakanga 1945 i Rwamagana. Yahawe Ubusaserdoti ku wa 17/07/1973 i Kibungo. Yabaye Igisonga cy’Umushumba wa Diyosezi ya Byumba ku wa 2 Nzeri 1997. Yatabarutse ku wa 30 Nyakanga 2011 isaa yine n’iminota icumi za nijoro, azize indwara y’umutima (umutima we wagize intege nke, ntiwashobora gukora uko bikwiye (insuffisance cardiaque).

 

Ku wa 3 Kanama 2011, isaa tanu za mugitondo i Byumba ni bwo hatuwe Igitambo cy’Ukaristiya cyo kumusabira no kumusezeraho bwa nyuma.

Musenyeri Serviliyani NZAKAMWITA akikijwe n’Abepiskopia bagenzi be bane n’Abapadiri benshi barengaga 150 n’imbaga y’abakristu, ni we wayoboye Missa Ntagatifu.

 

Mu buhamya bwe, Mgr Serviliyani yavuze ko Musenyeri Didace yahaye Imana umwanya w’ibanze mu buzima bwe. Yakunze Imana n’abantu. Yazirikanaga ijambo ry’Imana, agakunda gushengerera, kuvuga ishapule n’inzira y’umusaraba.

 

Amateka ya Mgr Didace ni maremare kandi arimo ibikorwa byiza yakoranye ibyishimo n’umurava.

 

Azwiho kwigisha ijambo ry’Imana rikaryohera abantu. Mbese yabaye umusaserdoti aka Yezu. Mgr Didace yitaye ku mpfubyi n’abapfakazi n’abandi bantu batagira kivurira.

 

Missa ihumuje hakurikiyeho kumva ubuhamya butandukanye bw’abantu bamuzi kandi babanye na we.

 

- Habanje ubuhamya bw’umuryango we uri mu Butaliyani. Ubwo buhamya bwasomwe na Padiri Claudien Ruhumuriza. Uwo muryango ugizwe n’inshuti za Mgr Didace zivuka mu Butaliyani. Mu butumwa bw’abo bavandimwe, bavuga ko batazamwibagirwa na rimwe. Ntibazibagirwa imvugo ye yuje ubuhanga kandi yateraga abamwumva guseka no gususuruka. Bamwitaga “umuvandimwe wabo w’ibihogo” (il nostro fratello marrone).

 

- Ubuhamya bw’abakristu ba Byumba: Bamushimira inyigisho yatangaga zirimo ubuhanga. Ntibazibagirwa ukuntu yaganiraga akanasetsa, muri make yari imfura. Ngo iyo yatangiraga igitambo cya Missa yatangizaga ijambo: bana b’Imana… Dore ijambo batazibagirwa yakundaga kuvuga: “ Nyuma y’ubu buzima hari ubundi buzima buzira kuzima”. Barangije bihanganisha Mgr Serviliyani NZAKAMWITA muri aya magambo: “Komera ubuze umufasha”.

 

- Uhagarariye Abasaserdoti : Yavuze ko yabonye muri we umusaserdoti wishimye, uzi kwihangana, kwicisha bugufi no kutihambira ku by’isi.Yavuze ko Mgr Didace yaranzwe no guharanira ubuvandimwe bw’abasaserdoti (fraternité sacerdotale). Yarangije avuga ko yubahaga Umwepiskopi kandi agacyaha umupadiri uvuze nabi Umwepiskopi. Yarangije amubwira ati : « Komeza usabire abavandimwe b’abapadiri ».

 

- Ubuhamya bw’ABANA B’IWACU : (Abana b’iwacu ni abana batagira kivurira Mgr Didace yitagaho kuva mu 1995). Bamushimiye ko yababereye ikiramiro, akabakunda yimazeyo kandi agaharanira ko bakurana uburere bukwiye umwari w’i Rwanda.

- Ubuhamya bwa Sr Immaculée : Yavuze ko ari byinshi yibukiraho Mgr Didace. Yamufashije mu nzira ye yo kwiha Imana kuva mu 1990. Ntabwo azibagirwa ukuntu yamukomeje kandi akamubera umubyeyi nyuma ya jenoside yamutwariye benshi mu muryango.

- Ubuhamya bwa mukuru wa Mgr Didace : Mu buhamya bwe avuga ko Mgr Didace yabaye umusaserdoti ukunda ubusaserdoti kandi ushinze imizi mu Ivanjili. « Ntiyabaye umusaserdoti w’ingwiza-murongo ».

 

- Ubuhamya bw’uhagarariye Leta y’U Rwanda (Minisitiri HAREBAMUNGU Mathias): Yavuze ko U Rwanda ruri mu gahinda kubera umuntu w’ingirakamaro utuvuyemo. Yashimye Mgr Didace RUZINDANA nk’umuntu waharaniye ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda kandi agafasha Leta mu kwita ku bana batagira kivurira. Yarangije ashimira Kiliziya kandi ayihanganisha mu izina rya Leta y’U Rwanda. Yibukije ko Mgr Didace yabaye intungane maze aravuga ngo nta mpamvu yo kubabara kuko roho z’intungane ziri mu biganza by’Imana.

 

- Ubuhamya bw’Umukuru w’Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda : Yashimye Mgr Didace mu kwitanga kwe aharanira ubumwe bw’amadini ya gikristu. Yavuze ko we yari amubereye nk’umujyanama dore ko yanamwifashishaga mu myiherero y’Abapastiteri.

- Ubuhamya bw’Umukuru w’Akarere ka Gicumbi : Yashimiye Mgr Didace RUZINDANA, avuga ko yari intore kandi ko akiri yo kubera ko Imana yamwigombye ngo imugororere ikamba rihoraho iteka. Mu izina ry’abaturage ba Gicumbi, Umukuru w’ako Karere yibukije ko bamukesha ibikorwa byinshi bijyanye n’amajyambere n’inama nyinshi.

- Ubuhamya bwa Musenyeri Tadeyo NTIHINYURWA : Yavuze ko azi Musenyeri Didace hashize imyaka 45. Ngo Mgr Didace yagaragaje ukwemera kutajegajega mu nzira ye yo kwiyegurira Imana kandi amaze kuba umusaserdoti yagaragaje umurava, ishyaka n’umutima mu mirimo yashinzwe cyane cyane iyo kurera abazaba abasaserdoti.
Nk’umuyobozi wa Diyosezi ya Kibungo yavuze ko atewe ishema no kuba bari baramutije Diyosezi ya Byumba akayifasha atizigama. Ngo yatsinze igitego cy’ubupfura.

 

Ubuhamya burangiye hakurikiyeho umuhango wo kujya kumushyingura. Umurambo we waherekejwe n’abakristu benshi bamuririraga kandi banamusabira. Ibyo byagaragajwe n’indabo nziza kandi nyinshi zashyizwe ku mva ye.

 

Imana imuhe iruhuko ridashira !

 

Fratri Jean d’Amour DUSENGUMUREMYI


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »