dim.

07

août

2011

Amasomo ku wa Gatatu, XIX, A

ISOMO RYA MBERE


Igitabo cy’Ivugururamategeko (Ivug 34, 1-12)

Muri iyo minsi, 1Musa ava mu kibaya cya Mawabu azamuka umusozi wa Nebo, mu bitwa bya Pisiga ahateganye na Yeriko ; maze Uhoraho amwereka igihugu cyose : ahera muri Gilihadi agera muri Dani, 2no mu bwatsi bwa Nefutali bwose, n’igihugu cya Efurayimu hamwe na Manase, n’icya Yuda cyose agera ku Nyanja y’iburengerazuba. 3Amwereka na Negevu, n’intara yose y’ikibaya cya Yeriko umugi w’imikindo, agera i Sowari. 4Nuko Uhoraho aramubwira ati « Ngicyo igihugu nasezeranyije Abrahamu na lzaki na Yakobo, nkabibarahira mvuga nti ‘Nzagiha urubyaro rwawe.’ Ndakikweretse urakibonera n’amaso yawe, ariko nta bwo uzambuka ngo ugikandagiremo.»


5Nuko Musa, umugaragu w’Uhoraho, apfira aho ngaho mu gihugu cya Mowabu nk’uko Uhoraho yari yabivuze. 6Uhoraho amuhamba mu kabande ko mu gihugu cya Mowabu ahateganye na Beti-Pewori; ariko kugeza na n’ubu nta we uramenya aho imva ye iherereye. 7Musayapfuye amaze imyaka ijana na makumyabiri avutse ; amaso ye yari ataraganya guhuma, n’imbaraga ze zari i zitaracogora. 8Abayisraheli baririra Musa iminsi mirongo itatu, bari mu kibaya cya Mowabu. Hanyuma iminsi yo kuririra Musa bamwiraburira irashira.


9Yozuwe mwene Nuni yari yuzuye umwuka w’ubwenge, kuko Musa yari yaramuramburiyeho ibiganza. Nuko Abayisraheli baramwumvira, bagenza uko Uhoraho yari yategetse Musa. 10Muri Israheli ntihongeye kuboneka umuhanuzi umeze nka Musa ; kuko we Uhoraho yari amuzi bakabonana, 11Uhoraho akamutuma gukorera bya bimenyetso byose na bya bitangaza byose mu gihugu cya Misiri, imbere ya Farawo n’abagangu be bose n’igihugu cye cyose, 12maze Musa uwo akabikorana imbaraga zose z’ukuboko kwe, bigatuma bakangarana cyane, Abayisraheli bose babyirebera n’amaso yabo.

 

ZABURI (Zab 66 (65), 1-3a, 5.8,16-17)

 

Inyik/ Imana iragahora isingizwa, kuko ari yo itubeshejeho.

 

Mahanga yose nimusingize Imana,

muririmbe ikuzo ry’izina ryayo,

muyikuze muvuga ibisingizo byayo.

Nimubwire Imana muti

« Mbega ibikorwa byawe ngo biratera ubwoba!»

 

Nimuze mwirorere ibikorwa by’Imana,

yo abantu batinyira imyato :

Bihugu mwese nimurate Imana yacu,

muhanike amajwi muririmba ibisingizo byayo.

 

Abubaha Imana mwese, nimuze mwumve,

mbatekereze ibitangaza yankoreye.

Uko umunwa wanjye wamutakiraga,

ni na ko ururimi rwanjye rwamusingizaga.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (2 Kor 5, 19)

 

Alleluya Alleluya.

Imana yiyunze n’abantu bose muri Kristu,

natwe idushinga ubutumwa bwo kubunga na Yo.

Alleluya.

 

IVANJILI


+ Matayo  (Mt 18, 15-20)

Muri icyo gihe, Yezu abwira abigishwa be ati 15«Umuvandimwe wawe naramuka acumuye, umusange maze umuhane mwiherereye. Nakumva uzaba ukijije uwo muvandimwe. 16Natakumva uzashake umuntu umwe cyangwa babiri, kugira ngo ibyo bikiranurwe n’abagabo babiri cyangwa batatu. 17Niyanga kumva abo ngabo ubibwire ikoraniro. Niyanga kumva ikoraniro, abe akubereye nk’umunyarnahanga n’umusoresha. 18Ndababwira ukuri : ibyo muzaba mwaboshye mu nsi byose bizabohwa no mu ijuru; n’ibyo muzaba mwabohoye mu nsi bizabohorwa no mi ijuru. 19Byongeye kandi ndababwira ukuri : niba babiri muri mwe ku isi bashyize hamwe ngo bagire icyo basaba, bazagihabwa na Data uri mu ijuru. 20Koka iyo babiri cyangwa batatu bateraniye hamwe mu izina ryanjye, mba ndi aho hagati yabo.» 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »