dim.

07

août

2011

Amasomo ku wa Gatandatu, XIX, A

ISOMO RYA MBERE


Igitabo cya Yozuwe (Yoz 24, 14-29)

Muri iyo minsi, Yozuwe yari yakoranyirije imiryango yose ya Israheli i Sikemu, maze arababwira ati 14« Ubu rero, nimutinye kandi mukorere Uhoraho mu butabera n’ubudahemuka. Nimwigizeyo ibigirwamana ba so bayobotse hakurya y’Uruzi no mu Misiri, maze mukorere Uhoraho. 15Ariko niba gukorera Uhoraho bitabashimishije, uyu munsi muhitemo uwo mushaka gukorera : byaba ibigirwamana ba so bayobotse bakiri hakurya y’Uruzi, cyangwa se iby’ Abahemori mubereye mu gihugu. Naho jye n’inzu yanjye tuzakorera Uhoraho. » 16Rubanda baramusubiza bati « Hehe n’igitekerezo cyo kwimura Uhoraho ngo dukorere ibigirwamana! 17Uhoraho ni We Mana yacu, We watuvanye mu Misiri twe n’ababyeyi bacu, akaruvana mu nzu y’ubucakara, agakorera ibyo bimenyetso bikomeye mu maso yacu. Yaturwanyeho mu rugendo rurerure twakoze no mu mahanga yose twagiye tunyuramo. 18Uhoraho yirukanye amahanga yose imbere yacu, cyane cyane Abahemori batuye igihugu. Natwe rero tuzakorera Uhoraho kuko ari We Mana yacu » 19Yozuwe abwira rubanda ati « Nta bwo muzashobora gukorera Uhoraho kandi ari Imana y’Intungane, n’Imana ifuha itazihanganira ubwigomeke bwanyu n’ibyaha byanyu. 20Nimwitandukanya n’Uhoraho mugakorera ibigirwamana by’amahanga, azahindukira abagirire nabi, abatsembe nyuma y’ineza yose yabagiriye. » 21Rubanda basubiza Yozuwe bati « Reka da ! Ntibikabe kuko tuzakorera Uhoraho. » 22Yozuwe arababwira ati « Musanzwe muzi ko ari mwe ubwanyu mwihitiyemo gukorera Uhoraho.» Barasubiza bati «Turabyiyemeje.» 23Yozuwe arakomeza ati «Noneho rero nimwigizeyo ibigirwamana by’amahanga biri muri mwe, maze mwerekeze umutima wanyu kuri Uhoraho Imana yanyu.» 24Rubanda basubiza Yozuwe bati «Tuzakorera Uhoraho Imana yacu, kandi twumvire ijwi rye.»

25Uwo munsi i Sikemu, Yozuwe agirana isezerano na rubanda; abaha amategeko n’umuco bazagenderaho. 26Ayo magambo Yozuwe ayandika mu gitabo cy’ltegeko ry’Imana. Afata ibuye rinini arishingisha aho ngaho, mu nsi yigiti cy’umushishi cyari bugufi y’Ingoro y’Uhoraho. 27Yozuwe abwira rubanda rwose ati « Dore iri buye ni ryo rizadushinja, kuko ryumvise amagambo y’Uhoraho avugana natwe ; rizabashinja kugira ngo mutabeshya Imana yanyu. » 28Yozuwe yohereza rubanda, buri muntu mu isambu ye. 29Nyuma y’ibyo byose, Yozuwe mwene Nuni umugaragu w’Uhoraho, apfa agejeje ku myaka ijana na cumi.

 

ZABURI    (Zab 16 (15), 1-2a.5, 7-8. 2b-11)

 

Inyik/ Uhoraho, ni wowe munani wanjye n’umugabane wanjye!

 

Mana yanjye, unyiragirire kuko ari wowe buhungiro bwanjye.

Uhoraho ndamubwiye nti “Ni wowe Mutegetsi wanjye !

Uhoraho, wowe munani wanjye n’umugabane wanjye,

uko nzamera ni wowe ukuzi.”

 

Ndashimira Uhoraho ungira inama,

ndetse na nijoro umutima wanjye urabinyibutsa.

Uhoraho mpora muzirikana ubudahwema,

ubwo andi iruhande sinteze guhungabana.

 

Nta mahirwe yandi nagira atari wowe !

Uzamenyesha inzira y’ubugingo ;

hafi yawe ni ho haba umunezero usendereye,

iburyo bwawe hakaba umudabagiro udashira.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI

 

Alleluya Alleluya.

Uragasingizwa Dawe, Mutegetsi w’ijuru n’isi,

wowe wahishuriye abaciye bugufi amabanga y’Ingoma y’ijuru.

Alleluya.

 

IVANJILI


+ Matayo (Mt 19, 13-15)

Muri icyo gihe, 13Yezu bamuzanira abana bato ngo abashyireho ibiganza abasabira, maze abigishwa be barabakabukira. 14Yezu ni ko kubabwira ati « Nimureke abana bansange, mwibabuza kunyegera kuko Ingoma y’ijuru ari iy’abameze nka bo.» 15Nuko amaze kubashyiraho ibiganza, ava aho hantu. 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »