dim.

07

août

2011

Amasomo ku Cyumweru cya XIX Gisanzwe, A

ISOMO RYA MBERE


Igitabo cya mbere cy’Abami (1 Bami 19, 9a.11-13a)

Umuhanuzi Eliya ageze i Horebu ku musozi w’Imana, 9ayinjira mu buvumo araharara. 11Uhoraho aramubwira ati «Sohoka maze uhagarare ku musozi imbere y’Uhoraho ; dore Uhoraho araje.» Ako kanya haza inkubi y’umuyaga usatagura imisozi kandi umenagura amabuye imbere y’Uhoraho, ariko Uhoraho ntiyari muri uwo muyaga. Nyuma y’umuyaga haba umutingito w’isi, ariko Uhoraho ntiyari awurimo. 12Nyuma y’umutingito w’isi haza umuriro, ariko Uhoraho ntiyari awurimo. Noneho nyuma y’umuriro haza akayaga gahuhera. 13aEliya akumvise yipfuka igishura cye mu maso, maze arasohoka ahagarara ku muryango w’ubuvumo.

 

ZABURI (Zab 85 (84), 9ab-10, 11-12, 13-14)

 

Inyik/ Uhoraho, twereke impuhwe zawe,

kandi uduhe agakiza kawe.

 

Ndashaka kumva icyo Uhoraho Imana avuze;

aravuga iby’amahoro y’umuryango we n’abayoboke be.

Koko ubuvunyi bwe buba hafi y’abamutinya,

kugira ngo ikuzo rye rigume mu gihugu cyacu.

 

Impuhwe n’ubudahemuka byarahuriranye,

ubutabera n’amahoro birahoberana.

Ubudahemuka buzamera busagambe ku isi,

maze ubutabera bubururukireho buva mu ijuru.

 

Uhoraho ubwe azabaha ihirwe,

maze isi yacu izarumbuke imbuto.

Ubutabera buzamugenda imbere,

n’intambwe ze zigaragaze inzira.

 

ISOMO RYA KABIRI


Ibaruwa Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyaroma    (Rom 9, 1-5)

Bavandimwe, 1ndavuga ukuri muri Kristu rwose simbeshya : icyemezo ndagitangana umutimanama wanjye muri Roho Mutagatifu. 2Mfite agahinda kenshi n’intimba inshengura umutima ubutitsa. 3Koko rero nakwiyifuriza kuba ikivume jyewe ubwanjye ngatandukana na Kristu, nigurana abavandimwe banjye dusangiye ubwoko ku bw’umubiri, 4ari bo Abayisraheli. Ni bo batowe bahabwa ikuzo n’amasezerano, amategeko, imihango n’ubuhanuzi. 5Abasekuruza babo ni bo Kristu akomokaho ku bw’umubiri, We usumba byose, Imana isingizwa iteka  ryose. Amen

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI  (Zab 62 (61), 3; 18 (17),17)

 

Alleluya Alleluya.

Uhoraho wenyine ni we rutare rwanjye n’agakiza kanjye :

Aho ari mu ijuru arambura ukuboko akamfata,

akankura mu mazi abira.

Alleluya.

 

IVANJILI


+ Matayo (Mt 14, 22-33)

Muri icyo gihe, Yezu amaze kugaburira imbaga y’abantu mu butayu, 22aherako ategeka abigishwa be kujya mu bwato no kumutanga hakurya, igihe agisezerera rubanda. 23Amaze kubasezerera, azamuka umusozi kugira ngo asengere ahiherereye. Umugoroba ukuba ari wenyine. 24Naho ubwato bwari bugeze kure y’inkombe, buhungabanywa n’imivumba kuko umuyaga wabuturukaga imbere. 25Nuko bujya gucya aza abasanga agenda hejuru y’inyanja. 26Abigishwa babonye agenda hejuru y’inyanja, bakuka umutima bati «Ni Baringa !» Bashya ubwoba ni ko kuvuza induru. 27Ako kanya Yezu arababwira ati «Nimuhumure ni jye ; mwigira ubwoba !» 28Petero ni ko kumusubiza ati «Nyagasani, niba ari wowe tegeka ko ngusanga ngenda ku mazi.» 29Yezu ati «Ngwino.» Nuko Petero ava mu bwato agenda ku mazi asanga Yezu. 30Ariko abonye ko umuyaga uteye inkeke, agira ubwoba atangira kurohama, nuko atera hejuru ati «Nyagasani, nkiza !» 31Ako kanya Yezu arambura ukuboko aramusingira ati «Wa mwemera gato we, ni iki cyatumye ushidlkanya ?» 32Nuko bageze mu bwato, umuyaga urahosha. 33Abari mu bwato bamupfukamira bavuga bati «Koko uri Umwana w’Imana !» 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »