lun.

01

août

2011

Ubuzima bwa Mgr Didace RUZINDANA, Vicaire Général Diocèse Byumba

Mgr Didace RUZINDANA. Imana imuhe iruhuko ridashira
Mgr Didace RUZINDANA. Imana imuhe iruhuko ridashira

Musenyeri Didace RUZINDANA yavutse ku wa 17.03.1945 I Rwamashyongoshyo. Yahawe Batisimu ku wa 01.07.1945 i Rwamagana, ahabwa ubusaserdoti ku wa 17.07.1973 i Kibungo.

 

I. AMASHURI YIZE:

 

1. 1953 – 1959: Amashuri abanza i Runyinya, Musha, Bitsibo na Rwamagana

2. 1959 – 1966: Seminari Nto ya Rwesero, Kigali na Kabgayi

3. 1966 – 1971: Seminari Nkuru ya Nyakibanda

4. 1972 – 1973: Seminari Nkuru ya Nyundo

5.1984 –1990: Université Grégorienne y’i Roma, ahakura Doctorat muri Théologie Spirituelle

 

II. IMIRIMO YAKOZE:

 

1. 1973 – 1978: Professeur mu Iseminari Nto y’i Zaza

2. 1978 – 1979: Vicaire kuri Paruwasi ya Zaza

3. 1979 – 1980: Padri Mukuru wa paruwasi ya Mukarange (Kibungo)

4. 1980 – 1984: Yari kuri Evêché ari:

- Directeur wa Centre diocésain de pastorale

- Visiteur wa Diyosezi mu mashuri

- Animateur wa Sinodi ya Diyosezi

5. 1984 – 1990 : Yagiye kwiga i Roma

6. 1990 – 1991 : Padri Mukuru wa Paruwasi Rwamagana

7. 1991 – 1992 : Padri Mukuru wa Paruwasi Kibungo

8. 1992 – 1996 : Professeur na Padri Ushinzwe ibya Roho (Père Spirituel) mu Iseminari Nkuru y’i Rutongo

9. 1996 – 1997 : Professeur na Padri Ushinzwe ibya Roho (Père Spirituel) mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda

10. 02.09.1997 – 30.07.2011: Igisonga (Vicaire Général) cy’Umwepiskopi wa Diyosezi ya Byumba. Akaba yarakoze imirimo inyuranyemuri iyi Diyosezi:

- Responsable wa Justice et Paix mu gihe cy’imyaka 2

- Ushinzwe amashuri gatorika muri Diyosezi

- Econome local mu w’2000

- Padri Mukuru wa Paruwasi Katedrali Byumba mu wa 2001

- Ushinzwe Abaseminari bakuru mu wa 2002

- Dicteur wa Caritas ya Diyosezi mu w’2002-2005

- Professeur mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda

Yatabarutse ku wa 30 Nyakanga 2011. IMANA IMWAKIRE MU BAYO.


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »