Amasomo ku wa Kane XVIII, A

ISOMO RYA MBERE


Igitabo cy’Ibarura  (Ibar 20,1-13)

1Mu kwezi kwa mbere, imbaga yose y’Abayisraheli igera mu butayu bwa Sini, maze umuryango utura i Kadeshi. Aho ni ho Miriyamu yaguye baramuhamba. 2Imbaga yari yabuze amazi, nuko yivumbura kuri Musa na Aroni. 3Imbaga yiyenza kuri Musa ivuga iti «Iyo natwe tuza kujyana n’abavandimwe bacu, igihe bapfiraga imbere y’Uhoraho ! 4Ni kuki wazanye ikoraniro ry’Uhoraho muri ubu butayu ? Kwari ukugira ngo dupfe twebwe n’amatungo yacu ! 5Ni kuki wadukuye mu Misiri ukatuzana aha hantu h’amakuba ? Nta mwaka wahahingwa, ari imitini, ari imizabibu cyangwa amakomamanga ; ahantu hataba n’amazi yo kunywa! » 6Musa na Aroni bava mu mbaga baza ku muryango w’ihema ry’ibonaniro ; bikubita hasi bubitse umutwe ku butaka, maze ikuzo ry’Uhoraho rirababonekera. 7Uhoraho abwira Musa ati 8« Tora inkoni yawe, wowe n’umuvandimwe wawe Aroni mukoranye imbaga, maze mu maso yayo mubwire urutare rubahe amazi. Urwo rutare urarubyaza amazi, uyahe imbaga inywe hamwe n’amatungo yabo. »

9Nk’uko yari yabitegetswe, Musa atora inkoni yari imbere y’Uhoraho, 10maze we na Aroni bakoranyiriza imbaga hafi y’urwo rutare, barayibwira bati « Nimutege amatwi, mwa byigomeke mwe! Mbese dushobora kubavuburira amazi muri uru rutare ? » 11Musa arega ukuboko, ya nkoni ayikubita ku rutare incuro ebyiri, maze amazi menshi arapfupfunuka. Nuko imbaga iranywa, buhira n’amatungo yabo. 12Uhoraho abwira Musa na Aroni ati « Nta bwo mwanyemeye ngo muhamye ubutungane bwanjye imbere y’Abayisraheli. Kubera iyo mpamvu, ntimuzageza iriya mbaga mu gihugu nayisezeranije. » 13Ayo ni yo mazi y’i Meriba, ari byo kuvuga ‘Urwiyenzo’, kuko ari ho Abayisraheli biyenjeje kuri Uhoraho, na we akahagaragariza ubutungane bwe.

 

ZABURI (Zab 95 (94),1-2, 6-7b, 7d-8.9°)

 

Inyik/ Uyu munsi ntitunangire umutima wacu,

ahubwo dutege amatwi ijwi ry’Uhoraho.

 

Nimuze tuvugirize impundu Uhoraho,

turirimbe Urutare rudukiza;

tumuhinguke imbere tumurata,

tumuririmbire ibisingizo.

 

Nimwinjire, duhine umugongo twuname ;

dutere ivi imbere y’Uhoraho waturemye.

Kuko ari we Imana yacu,

naho twe tukaba imbaga yo mu rwuri rwe,

n’ubushyo buragiwe n’ikiganza cye.

 

Iyaba uyu munsi mwakundaga mukumva ijwi rye!

« Ntimugundirize umutima wanyu nk’i Meriba,

nko ku munsi w’i Masa mu butayu,

aho abasekuruza banyu banyinjaga,

aho bangeragerezaga. »

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Mt16,18)

 

Alleluya Alleluya.

Nyagasani yubatse Kiliziya ye ku kwemera kwa Petero,

kandi ububasha bwo mu kuzimu ntibuzayitsinda.

Alleluya.

 

IVANJILI


+ Matayo  (Mt 16, 13-23)

Muri icyo gihe, 13Yezu ageze mu gihugu cya Kayizareya ya Filipo, atangira kubaza abigishwa be ati « Abantu bavuga ko Umwana w’umuntu ari nde ? » 14Baramusubiza bati « Bamwe bavuga ko ari Yohani Batisita, abandi ko ari E1iya, abandi ko ari Yeremiya cyangwa umwe mu bandi bahanuzi. » 15Yongera kubabaza ati « Mwebwe se muvuga ko ndi nde? » 16Simoni Petero aramusubiza ati « Wowe uri Kristu, Umwana w’Imana Nzima !» 17Yezu amusubiza agira ati « Urahirwa, Simoni mwene Yonasi, kuko atari umubiri n’amaraso byabiguhishuriye, ahubwo ari Data uri mu ijuru. 18Noneho nkubwiye ko uri Urutare, kandi kuri urwo rutare nzubakaho Kiliziya yanjye, n’ububasha bwo mu kuzimu ntibuzayitsinda. 19Nzaguha imfunguzo z’Ingoma y’ijuru : icyo uzaba waboshye munsi kizabohwa no mu ijuru ; n’icyo uzaba wabohoye munsi kizabohorwa no mu ijuru. » 20Hanyuma yihanangiriza abigishwa kutagira uwo babwira ko ari Kristu.

21Kuva ubwo Yezu atangira kumenyesha abigishwa be, ko agomba kujya i Yeruzalemu kuhababarizwa cyane n’abakuru b’imiryango, n’Abaherezabitambo bakuru n’abigishamategeko, akicwa kandi akazazuka ku munsi wa gatatu. 22Petero aramwihugikana, aramutonganya avuga ati « Biragatsindwa, Nyagasani ! Ibyo ntibizakubeho!» 23Ariko we ahindukirana Petero aramubwira ati « Hoshi, mva iruhande Sekibi ! Umbereye umutego kuko ibitekerezo byawe bitavuye ku Mana, ahubwo ku bantu!» 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »