Amasomo ku Cyumweru cya XVIII Gisanzwe, A

ISOMO RYA MBERE

Igitabo cy’Umuhanuzi Izayi (Iz 55, 1-3)

Uhoraho avuze atya: 1Yemwe abafite inyota, nimugane ku mazi, n’iyo mwaba mudafite feza nimuze mwese! Nimusabe ingano zo kurya ku buntu; nimuze kandi munywe amata na divayi nta feza, nta n’ubwishyu! 2Kuki mwatagaguza feza yanyu ku biribwa bitari byo, n’imari yanyu mukayitanga ku bidashobora kubahaza? Nimutege amatwi rero munyumve kandi murye ikiri cyiza; muronkere ibyishimo byanyu mu biribwa biryohereye. 3Nimutege amatwi, nimunsange mwumve maze muzabeho. Nzagirana namwe isezerano rizahoraho, nzabakomereze ibyiza nasezeranyije Dawudi.

 

ZABURI (Zab 145 (144), 8-9,15-16,17-18)

 

Inyik/ Nyagasani, ubumbura ikiganza cyawe,

maze twese ukaduhaza ibyiza.

 

Uhoraho ni umunyampuhwe n’umunyaneza,

atinda kurakara kandi akagira urugwiro.

Uhoraho agirira bose ibambe,

maze imbabazi ze zigasakara ku biremwa bye byose.

 

Bose ni wowe bahanga amaso bakwiringiye,

maze ukabaha icyo barya igihe kigeze.

Ubumbura ikiganza cyawe,

maze ibinyabuzima byose ukabihaza icyo byifuza.

 

Uhoraho ni umunyabutungane mu nzira ze zose,

akarangwa n’urukundo mu bikorwa bye byose;

Uhoraho aba hafi y’abamwiyambaza,

hafi y’abamwiyambaza babikuye ku mutima.

 

ISOMO RYA KABIRI

Ibaruwa Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyaroma (Rom 8, 35.37-39)

Bavandimwe, 35ni iki cyadutandukanya n’urukundo rwa Kristu ? Ibyago se, agahinda se, ibitotezo se, inzara se, ubukene se, imitego se cyangwa inkota ? 37Nta cyo kuko muri ibyo byose dutsinda kakahava, tubikesha Uwadukunze. 38Koko rero simbishidikanya : ari urupfu, ari ubugingo, ari abamalayika, ari ibinyabubasha, ari iby’ubu, ari ibizaza, ari ibinyamaboko, 39ari iby’ejuru, ari iby’ikuzimu, ari n’ikindi kiremwa cyose, nta na kimwe kizashobora kudutandukanya n’urukundo Imana idukunda muri Kristu Yezu Umwami wacu.

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI   (Zab 78 (77), 24)

Alleluya Alleluya.

Uhoraho yagaburiye umuryango we mu butayu,

awuha umugati wo mu ijuru.

Alleluya.

 

IVANJILI

+ Matayo   (Mt 14, 13-21)

Muri icyo gihe, 13Yezu amaze kumva iby’urupfu rwa Yohani Batisita, ajya mu bwato agana ahantu h’ubutayu hitaruye ; rubanda rubimenye ruva mu migi, rumukurikira ku maguru. 14Amaze kwambuka abona abantu benshi abagirira impuhwe ; akiza ibimuga byabo. 15Bugorobye abigishwa be baramwegera bati «Aha hantu ntihatuwe kandi umunsi uciye ikibu ; none sezerera aba bantu bajye mu ngo kwigurira ibyo barya.» 16Ariko Yezu we arababwira ati «Bikwirirwa bajyayo; nimubahe ibyo kurya mwebwe ubwanyu.» 17Baramusubiza bati «Dufite hano imigati itanu n’amafi abiri gusa.» 18Arababwira ati «Nimubinzanire hano.» 19Amaze gutegeka ko bicaza abantu mu byatsi, afata ya migati itanu na ya mafi abiri, areba ku ijuru ashimira Imana; hanyuma amanyura ya migati ayiha abigishwa be, na bo bayiha rubanda. 20Bose bararya barahaga. Nuko barundarundira hamwe ibisigaye, byuzura inkangara cumi n’ebyiri ! 21Nyamara abariye bari ibihumbi bitanu, batabariyemo abagore n’abana. 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »