Inyigisho Icyumweru cya XVII Gisanzwe, A

1. Nko ku Cyumweru gishize, na none kuri iki cyumweru, Yezu arongera kuduhamagarira kuzirikana ku migani itatu aducira: Umugani w’ikintu cy’agaciro gakomeye gihishe mu murima; umugani w’umucuruzi washakashakaga amasaro meza;n’umugani w’urushundura banaze mu nyanja, maze rugafata amafi y’amoko yose.


2. Yezu arifuza kutubwira ko ubwami bw’Ijuru bufite agaciro gakomeye kandi bukaba ari isaro rihebuje dukwiye guharanira n’imbaraga zacu zose kandi tukabukorera twishimye turangajwe imbere n’urukundo yaje kutwereka uko ruteye n’uburyohe bwarwo. Ushaka kwinjira mu mahoro y’ubwami bw’Imana, ushaka kwinjira mu mpagarike n’ubugingo buhoraho Imana itanga, ushaka kwinjira mu gakiza k’Imana, agomba guhitamo ahisemo kandi akiha Imana rwose nta kureba inyuma. O. Knoch: ni we ugira ati: «Ubwami bw’Ijuru ni amahirwe akomeye kandi atagereranywa yahawe buri wese ku bwa Yezu Kristu waje muri twe. Ubwo bwami ni ubwa bose, yaba umukene yaba umukire. Ni ngombwa rwose kubwitangira wese, umuntu agakora ibishoboka byose kabone n’iyo byaba ari ugutanga ubuzima bwawe».


3. Kumenya rero gushishoza no gukora igikwiye nibyo natwe tugomba gusaba Imana nk’uko Salomoni yabigenje: «Uhoraho Mana yanjye, (…) jyewe w’agasore nkaba ntazi gutegeka, ndi hagati mu muryango witoranyirije, umuryango munini udashobora kubarwa cyangwa kubarurwa, kubera ubwinshi bw’abawugize. Ha rero umugaragu wawe umutirna ushishoza kugira ngo ategeke umuryango wawe, asobanure ikibi n’icyiza.» Buri wese akeneye kubwira Imana iri sengesho kugira ngo hakorwe muri we ibihuje n’ugushaka kwa Nyiringoma.


4. Twibuke ko kenshi kugira ngo tugire ubukungu bw’isi, kugira ngo tugire icyubahiro ngo abandi batwite ibihangange, hari aho umuntu agera akaba yatanga ibyo atunze byose. Niba tuzi duharanira ikuzo ry’isi, rishirana n’ibihe maze rikadusiga amoya mu ntoki, kuki tutasaba Imana ubwenge n’ubushishozi ngo duharanire iby’ijuru bizahoraho kandi bizaduha ibyishimo bisendereye iteka ryose? Pawulo ni we ugira ati: “byose bihira abakunda Imana, ari bo yihamagariye ku bwende bwayo. Abo yamenye kuva kera yanabageneye guhabwa isura y’Umwana wayo”. Twese Imana yaraduhamagaye maze itugira inshuti zayo, igituma tutabibona neza wenda, ni uko hari ibindi duhugiyemo!


5. Mu mugani wa gatatu, Yezu aratubwira umugani w’uruncundura rwaroshywe mu nyanja maze rugafata amafi y’amoko yose hanyuma hakaza kugera igihe cyo kuyatoranya. Yezu arasa n’aho ari aho, areba uko abayahudi batoranyaga amafi, agenewe kuribwa n’abayahudi akitabwaho, ay’umuco wa kiyahudi utemerera abantu kurya akajugunywa. Yezu aducira uyu mugani, arifuza ko twazirikana ku ishira ry’isi ndetse n’ishira ryacu. Ubu ikibi n’icyiza biragendana, inabi n’ineza birwanira mu mitima yacu, ariko siko byahoze kandi siko bizahora. Imana izadutandukanyamo ikibi maze icyiza kituganzemo. Impumuro mbi iturimo Imana izayidukuramo maze impumuro nziza yaduteyemo iganze kandi ikwire. Imana izagaragaza muri twe noneho ukuri nyako, urukundo nyarwo n’ubutabera nyabwo yifuza. Icyo Imana ishaka ni uko tuyitiza imbaraga, natwe tukishunguramo ibituma muri twe habamo amafi mabi akwiye kujugunywa. Yezu mu kurangiza iyi migani arabwira abari aho ati: Ibyo byose mwabyumvise?” Bati “Yee.” Ese twebwe turabyumva mu by’ukuri?


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »