sam.

23

juil.

2011

Amasomo ku wa Kane, XVII, A

ISOMO RYA MBERE


Igitabo cy’Iyimukamisiri  (Iyim 40, 16-21.34-38)

Muri iyo minsi, 16Musa arumvira, akora ibyo Uhoraho yari yamutegetse byose. 17Ku munsi wa mbere w’ukwezi kwa mbere k’umwaka wa kabiri, Ingoro irashingwa. 18Musa ashinga Ingoro ; ashinga ibishyigikizo byayo, ashyiraho imbaho n’imitambiko, ashinga n’imiganda. 19Arambura ihema hejuru y’Ingoro, maze agerekaho umutwikiro w’ihema, nk’uko Uhoraho yari yarabitegetse Musa. 20Yenda amabuye y’Isezerano maze ayashyira mu bushyinguro, asoheka imijishi mu bushyinguro, atereka n’urwicurizo hejuru y’ubushyinguro. 21Nuko ajyana ubushyinguro mu Ngoro; amanika umubambiko muri yo rwagati, ahisha ubushyinguro bw’Isezerano, nk’uko Uhoraho yari yarabitegetse Musa.


34Ubwo rero agacu kabudika ku ihema ry’ ibonaniro, maze ikuzo ry’Uhoraho ryuzura mu Ngoro ; 35Musa ntiyashobora kwinjira mu ihema ry’ibonaniro kubera ko agacu kari kayigumye hejuru, kandi n’ikuzo ry’Uhoraho ryagumye kuzura mu Ngoro. 36Iyo agacu kavaga ku Ngoro kakazamuka hejuru, Abayisraheli barahagurukaga, bagakomeza urugendo rwabo. 37Naho iyo agacu kabaga katavuye ku Ngoro ngo kazamuke hejuru, ntibahagurukaga, kugeza umunsi kazazamukira. 38Koko rero, agacu k’Uhoraho kagumaga hejuru y’Ingoro ku manywa, nijoro mu gacu hakakamo umuriro, ukabonwa n’inzu yose ya Israheli. Byagenze bityo igihe cyose, ku ndaro zose bagiye barara.

 

ZABURI (Zab 84 (83), 3, 4, 5-6,11)

 

Inyik/ Uhoraho, Mugaba w’ingabo,

mbega ngo Ingoro yawe irantera ubwuzu !

 

Umutima wanjye wahogojwe

no gukumbura inkomane z’Uhoraho ;

umutima wanjye n’umubiri wanjye,

biravugiriza impundu, Imana Nyir’ubuzima.

 

Ndetse n’igishwi cyibonera inzu,

n’intashya icyari ishyiramo ibyana byayo,

ku ntambiro zawe, Uhoraho, Mugaba w’ingabo,

Mwami wanjye kandi Mana yanjye !

 

Hahirwa abatuye mu Ngoro yawe,

bakagusingiza ubudahwema !

Hahirwa abantu bisunga ububasha bwawe,

bahorana umugambi wo kugana Ingoro yawe.

 

Kuko umunsi umwe mu nkomane zawe,

undutira iyindi igihumbi namara ahandi,

mpisemo kwigumira mu irebe ry’Ingoro y’Imana yanjye,

aho gutura mu mahema y’abagiranabi.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Intu 16, 14)

 

Alleluya Alleluya.

Nyagasani Mana, kingura umutima wacu,

kugira ngo dushakashakane urukundo

amagambo y’Umwana wawe.

Alleluya.

 

IVANJILI


+ Matayo (Mt 13, 47-53)

Muri icyo gihe, Yezu acira rubanda uyu mugani ati 47«Ingoma y’ijuru imeze nk’urushundura banaze mu nyanja, maze rugafata amafi y’amoko yose. 48Iyo rwuzuye barukururira ku nkombe, hanyuma bakicara, bakarobanurira mu bitebo afite akamaro, naho adafite akamaro bakayajugunya. 49Ni ko bizamera mu iherezo ry’isi : abamalayika bazaza batandukanye intungane n’abagome. 50Maze bo babarohe mu nyenga y’umuriro ; aho bazaririra kandi bagahekenya amenyo. 51Ibyo byose mwabyumvise ?» Bati «Yee.» 52Arongera ati « Ni cyo gituma umwigishamategeko wese wigishijwe iby’Ingoma y’ijuru, asa na nyir’urugo ukura mu bushyinguro bwe ibishya n’ibishaje.» 53Yezu arangije iyo migani, ava aho. 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »