Amasomo ku wa Gatanu, XVII, A

ISOMO RYA MBERE


Igitabo cy’Abalevi   (Lev 23, 1.4-11.15-16.27b.34b-37)

Muri iyo minsi, 1Uhoraho abwira Musa ati 4« lminsi mikuru y’Uhoraho nj iyi ikurikira. Kuri iyo minsi yateganyijwe kandi, ni ho muzajya muhamagaza amakoraniro matagatifu. 5Mu kabwibwi k’umunsi wa cumi n’ine w’ukwezi kwa mbere, ni Pasika y’Uhoraho. 6Ku munsi wa cumi n’itanu w’uko kwezi, hatangira iminsi mikuru y’imigati idasembuye, yagenewe Uhoraho. Muzamara iminsi irindwi murya imigati idasembuye. 7Ku munsi wa mbere muzahamagaza ikoraniro ritagatifu, kandi mwoye kugira umurimo unaniza mukora. 8Buri munsi muri iyo irindwi, muzatura Uhoraho igitambo cy’ibiribwa bikongejwe burundu. Ku munsi wa karindwi ni ho muzahamagaza ikoraniro ritagatifu, kandi mwoye kugira umurimo unaniza mukora.»


9Uhoraho abwira Musa ati 10« Dore ibyo uzamenyesha Abayisraheli : Nimumara kugera mu gihugu nabahaye maze mukeza imyaka, muzazanire umuherezabitambo umuba w’amahundo ya mbere y’umusaruro wanyu. 11Ku munsi ukurikira Sabato, umuherezabitambo azaturira uwo muba imbere y’Uhoraho kugira ngo muwushimirwe 15Kuva ku munsi ukurikira isabato, mbese kuva ku munsi muzaba mwatuye Uhoraho umuba w’amahundo ya mbere, muzatangire kubara ibyumweru birindwi byuzuye. 16Nimugeza ku isabato ya karindwi mubara, umunsi uzakurikiraho uzaba ari uwa mirongo itanu. 27bUmunsi wa cumi w’uko kwezi kwa karindwi, ni umunsi mukuru w’imbabazi. Muzahamagaza ikoraniro ritagatifu, mwirinde kurya kandi muture Uhoraho igitambo cy’ibiribwa bikongokeye Uhoraho burundu. 34bUmunsi wa cumi n’itanu w’uko kwezi kwa karindwi, ni umunsi mukuru w’amahema. Ni igihe cy’ibirori byo guhesha ikuzo Uhoraho, kigomba kumara iminsi irindwi. 35Ku munsi wa mbere ntimuzagire umurimo unaniza mukora, ahubwo muzahamagaze ikoraniro ritagatifu. 36lcyo cyumweru cyose, muzakimara mutura Uhoraho buri munsi igitambo cy’ibiribwa bikongejwe burundu. Ku munsi wa munani muzahamagaza ikoraniro ritagatifu, maze nanone muture Uhoraho igitambo cy’ibiribwa bikongokeye Uhoraho burundu. Kuri uwo munsi ni ho muzasoza ibirori, ntimuzagire rero umurimo unaniza mukora.


37« Iyo ni yo minsi mikuru y’Uhoraho. Kuri iyo minsi ni ho muzahamagaza ikoraniro ritagatifu, maze mugatura Uhoraho ibi bikurikira : igitambo cy’ibiribwa bikongokeye Uhoraho burundu, igitambo gitwikwa cyangwa ibitambo biseswa, mukurikije imihango ya buri munsi.»

 

ZABURI (Zab 81 (80), 3-4, 5-6ab, 10-11ab)

 

Inyik/ Nimuvugirize Uhoraho impundu, we mbaraga zacu !

 

Ngaho nimuririmbe, muvuze ishako,

mucurange inanga ijyanye n’iningiri;

nimuvuze impanda ku mboneko y’ukwezi,

no ku nzora yako, umunsi wacu w’ibirori.

 

Iryo ni itegeko muri Israheli,

ryishyiriweho n’Imana ya Yakobo,

itegeko yashinze inzu ya Yozefu,

Igihe yibasiye igihugu cya Misiri.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI   (Heb 1, 1-2)

 

Alleluya Alleluya.

Kera Imana yabwiye abasokuruza bacu ikoresheje abahanuzi,

natwe muri iyi minsi turimo itubwirisha Umwana wayo.

Alleluya.

 

IVANJILI


+ Matayo (Mt 13, 54-58)

Muri icyo gihe, 54Yezu ajya mu karere k’iwabo ahigishiriza abantu mu lsengero ryabo, bituma batangara bavuga bati « Ubu buhanga n’ubu bubasha bwinshi abikomora he? 55Uriya si umwana wa wa mubaji ? Nyina ntiyitwa Mariya ? Abavandirnwe be si Yakabo, Yozefu, Simoni na Yuda ? 56Bashiki be bose ntiduturanye. None se biriya byose abikomora he? » 57Nuko abatera imbogamizi. Yezu ni ko kubabwira ati « Koko nta handi umuhanuzi asuzugurirwa keretse mu gihugu cye no muri bene wabo. » 58Nuko aho ntiyahakorera ibitangaza byinshi, abitewe n’ukutemera kwabo. 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »