sam.

23

juil.

2011

Amasomo ku wa Gatandatu, XVII, A

ISOMO RYA MBERE


Igitabo cy’Abalevi (Lev 25, 1.8-17)

Muri iyo minsi, 1Uhoraho abwirira Musa ku musozi wa Sinayi ati 8« Uzahere ku mwaka wa mbere ubara, nugera ku wa karindwi wongere utangire, bityo bityo maze ubigire incuro ndwi. Nurangiza icyo gihe cyose uzaba warabaze, kizaba kingana n’imyaka mirongo ine n’icyenda. 9Ku munsi wa cumi w’ukwezi kwa karindwi, uzavuze ihembe ryo kwizihiza Uhoraho. Ku munsi mukuru w’imbabazi, ni ho ihembe rizavuga mu gihugu cyanyu cyose. 10Muzatangaze mu gihugu cyanyu ko uwo mwaka wa mirongo itanu ari mutagatifu, kandi ukaba uwo guhimbaza ukubohorwa kw’abaturage bose. Mbese izaba ari yubile yanyu, buri muntu azasange umuryango we, asubire mu isambu ye. 11Uwo mwaka wa mirongo itanu uzaba ari uwa yubile yanyu. Muzirinde kubiba imirima yanyu, kuyisaruramo ibyimejeje, cyangwa gusoroma imbuto zo ku mizabibu izaba itariciwe. 12Kuko uwo mwaka uzaba uwa yubile yanyu, ukazababera umwaka mutagatifu. Muzatungwa n’ibizamera mu mirima.


13« Muri uwo mwaka wa yubile, buri muntu muri mwe azasubira mu isambu ye. 14Niba uri umucuruzi, mugenzi wawe akakuguraho ikintu cyangwa ukakimuguraho, uzirinde kumwungukaho. Mbese mwembi ntimuzahendane, muri abavandimwe. 15Nugura isambu na mugenzi wawe, igiciro cyayo kijye gikurikiza umubare w’imyaka ishize yubile ibaye. Na we kandi azajya akwaka ikiguzi akurikije incuro uzasarura uwo murima. 16Niba awuguhereye kuwuhinga imyaka myinshi, igiciro kizaba kinini, niba kandi imyaka ari mike, ikiguzi kizaba gito. Koko rero kugura umurima ni nko kugura umubare w’incuro uzawusaruramo. 17Ntihazagire rero umuntu wungukira kuri mugenzi we. Bityo muzatinya Imana yanyu. Ndi Uhoraho Imana yanyu. »

 

ZABURI (Zab 67 (66), 2-3, 5, 7-8)

 

Inyik/ Mana yacu, imiryango yose y’isi nikwamamaze.

 

Imana nitubabarire maze iduhe umugisha,

itwereke uruhanga rwayo rubengerana,

kugira ngo ku isi bazamenye ko ari wowe ugenga,

n’amahanga yose amenye ko ari wowe ukiza.

 

Amoko yose niyishime, aririmbe,

kuko utegekana ubutabera ibihugu byose

ukagenga amahanga yose y’isi.

 

Ubutaka bwacu bweze imbuto,

Nyagasani, lmana yacu, aduhunda atyo imigisha.

Imana niduhe umugisha,

kandi niyubahwe n’isi yose aho iva ikagera.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Mt 5, 10)

 

Alleluya Alleluya.

Hahirwa abatotezwa bazira ubutungane,

kuko Ingoma y’ijuru ari iyabo.

Alleluya.

 

IVANJILI


+ Matayo (Mt 14, 1-12)

Muri icyo gihe, 1Herodi umutware w’intara ya Galileya, yumva iby’ubwamamare bwa Yezu. 2Nuko abwira ibyegera bye ati « Uriya muntu ni Yohani Batisita, ni we wazutse mu bapfuye ! Ni cyo gituma afite ububasha bwo gukora ibitangaza. » 3Koko Herodi yari yarafashe Yohani aramuboha, aranamufungisha abitewe na Herodiya, umugore w’umuvandimwe we Filipo. 4Kuko Yohani yamubwiraga ati « Ntibyemewe ko umutunga. » 5Herodi asigara ashaka kumwica, ariko agatinya rubanda rwabonaga ko Yohani ari umuhanuzi. 6Ku munsi wo kwibuka ivuka rya Herodi, umukobwa wa Herodiya abyinira mu ruhame, Herodi aranyurwa. 7Ni bwo arahiriye kumuha icyo ari bumusabe cyose. 8Nuko uwo mukobwa amaze kugirwa inama na nyina, aravuga ati « Ngaho mpera aha ngaha ku mbehe, umutwe wa Yohani Batisita. » 9Umwami ni ko kubabara, ariko kubera indahiro yagiriye imbere y’abatumirwa be, ategeka ko bawumuha. 10Yohereza ujya gucira Yohani umutwe mu nzu y’imbohe. 11Umutwe bawuzana ku mbehe bawuha wa mukobwa, awushyira nyina. 12Nuko abigishwa ba Yohani baraza batwara umurambo we, barawuhamba. Hanyuma bajya kubimenyesha Yezu. 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »