Inyigisho Icyumweru cya XVI, A

1. Kuva Cyumweru gishize, twatangiye kuzirikana ku ivanjili ma Matayo itubwira Yezu wigishiriza mu migani, yifuza kuduha inyigisho ikomeye akuye mu buzima busanzwe bwa buri munsi. Kuri iki cyumeru turamwumva atubwira ko ingoma y’Ijuru imeze nk’umuntu wabibye imbuto nziza mu murima we. Yezu arimo kwibanda ku ngoma y’Ijuru kugira ngo arusheho kutwereka umugambi w’Imana ku bantu, ku mateka no kuri iyi si dutuye. Imana irifuza ko twabaho neza, tukabana neza, tukirinda kubiba mu murima wayo urumamfu ruhemukira kandi rukababaza abavandimwe bacu Imana yaduhaye kugendana nabo. Imana yifuza kudukiza no kubana natwe, ahasigaye ni ukuyemerera tugakura turi imbuto nziza. Iyi nyigisho Yezu arayitubwirira mu migani itatu y’iki cyumweru: Umugani w’urumamfu mu ngano, umugani w’akabuto ka sinapisi n’umugani w’umusemburo umugore yavanze n’incuro eshatu z’ifu.

 

2. Ubwami bw’Imana ntibukeneye ko bugaragazwa nk’igitangaza cyangwa se ubunyamaboko, ahubwo buhera ku kantu gatoya maze bukagera ubwo buba igiti cy’inganzamarumbo. Icyo busaba ni ukwemera ko Umushobora byose ahereye ku kantu k’ubusabusa abasha gukora ibitangaza. Natwe ukwemera kwacu ni guke kandi imbaraga nazo dufite ni nkeya, ariko twiringiye Imana, tukirinda kuba ba kidobya, tukihatira guha Imana uburyo bwo kuduhindura no kudukuza, natwe twamera nk’akabuto ka sinapisi kangana urwara ariko katerwa, kakuhirwa kakavamo igiti gikomeye gifitiye ibiremwa by’Imana akamaro. Nitwemere Imana itwuhire ineza n’ubuntu bwayo, nituyemere itwamururemo ibintu byose bisobetse mu mitima yacu bikatubuza kubona ubwiza bwa muntu, maze turebe ko tutaba ibiti by’ineza n’amahoro. Muntu si mubi rwose, ni we ushobora kwigira mubi cyangwa akabiterwa n’abandi. Nitwibuke ubwiza Imana yaturemanye maze ineza iturimo ibe nk’umusemburo uzatuma dututumba tugira ngo Imana ikurizwe mubo turi bo, mu byo dukora no mubo duhura nabo bose.

 

3. Ivanjili y’iki cyumweru iradusaba kandi kuzirikana ku mikurire yacu. Akabuto ka sinapisi n’umusemburo ni ibimenyetso Yezu akoresha kugira ngo atugaragarize ko byifitemo imbaraga z’ubuzima zikomeye. Ntidukeneye byinshi kugira ngo dutange ubuzima aho tuba no mubo tubana. Dukeneye ko akabuto k’urukundo n’amahoro Imana yatubibyemo twakemerera kagakura kakaba igiti bose baruhukiramo. Gukura ariko nanone bikaba bivuga urugamba. Habaho gukambakamba, kwiga kugenda bigendana no kwitura hasi kuko amaguru aba atarakomera, habaho kugera mu busore n’ubwangavu, hakabaho no kugera ubwo umutnut agomba kwirwanaho no kurwana ku bandi kuko aba amaze gukura. No mu mubano wacu na Yezu ni uko byifashe. Icyo dukora ni ugukura dutaguza, dusanga utwigisha kugenda kugeza ubwo azatubwira ati: “noneho mube abagabo n’abagore bahamye”. Ntitugakurwe umutima n’urugamba rw’ubuzima nabwo bushobora kubiba muri twe urumamfu. Ntitugacibwe intege no kubona ko hari ubwo mu buzima bwacu tutabona neza iyo tugana. Icya ngombwa ni uguhata inzira ibirenge, tuzi ko Imana yatubibyemo akabuto gakomeye kandi yuhira.

 

4. Mu isi harimo byinshi, harimo ingano nyinshi kandi nziza zishimisha Imana ariko hari n’imamfu nazo zononera Imana. Umugambi dukwiye gufata ni ukwihatira kuba mu ngano nziza. Icyiza n’ikibi bisa n’ibigendana ariko iyo umuntu agize ukwihangana, akirinda kurandura huti huti ikibi atabanje kumenya impamvu yacyo, ashobora gukiza byinshi kandi neza. Kwihangana no guha igihe igihe, nibyo Yezu yifuza ko twazirikanaho. Ubwami bw’Imana butangira mu mitima yacu ari buto, bugakura dondi dondi nyamara bukatubamo igiti kinini kandi gifasha abandi. Yezu yaje kutwereka ko ineza yonyine ariyo iganza inabi kandi yifuza ko twabona muri We umuganga ushobora byose,udukuza buhoro buhoro kandi mu bwihangane, aho kumubonamo umucamanza utinyitse. Aziko “intungane igomba kuba incuti y’abantu”, Isomo rya mbere rikaba ryakomeje rivuga riti: “ Nyagasani, watumye abana bawe bakwizera, kuko bashobora kwisubiraho bamaze kugucumuraho.”

P. Jean Damascène MUGIRANEZA

 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »