Amasomo ku wa Kabiri, XVI,A

ISOMO RYA MBERE


Igitabo cy’Iyimukamisiri  (Iyim 14, 21-31; 15, 1)

14,21Musa arambura ukuboko kwe akwerekeza ku nyanja, maze muri iryo joro ryose Uhoraho atsurisha inyanja umuyaga w’inkubi uturuka mu burasirazuba. Inyanja irakama; amazi yayo yigabanyamo kabiri, 22ku buryo Abayisraheli bagendaga ku maguru mu ngeri y’inyanja, naho amazi yemaraye nk’inkike iburyo n’ibumoso bwabo. 23Nuko Abanyamisiri babirukaho, amafarasi yose ya Farawo hamwe n’amagare ye n’abanyamafarasi be bashoka mu nyanja nyirizina babakurikiye.


24Ngo bigere mu museke, Uhoraho arebera ingabo z’Abanyamisiri muri ya nkingi y’umuriro n’agacu, maze atera impagarara mu ngabo z’Abanyamisiri ; 25abuza ibiziga by’amagare yabo kugenda, kuyatwara bikabagora. Ubwo Abanyamisiri barabwirana bati « Nimuze duhunge Abayisraheli, kuko Uhoraho arwana mu kigwi cyabo yibasiye Misiri ! » 26Nuko Uhoraho abwira Musa ati «Rambura ukuboko kwawe werekeza ku nyanja, kugira ngo amazi agaruke yibumbire hejuru y’Abanyamisiri, hejuru y’amagare yabo n’abanyamafarasi babo ! » 27Musa rero arambura ukuboko kwe akwerekeza ku nyanja ; maze izuba rigiye kurasa, amazi agaruka mu mwanya yari asanzwemo. Abanyamisiri bakubana bayahunga, ariko Uhoraho yararika Abanyamisiri mu ngeri y’inyanja. 28Amazi asubiranye atwikira amagare n’abanyamafarasi, n’izindi ngabo zose za Farawo zari zashotse mu nyanja zikurikiranye Abayisraheli ; ntihagira n’umwe ucika ku icumu. 29Nyamara Abayisraheli bo bari binyuriye mu nyanja nyirizina humutse, amazi yemaraye nk’inkike iburyo n’ibumoso bwabo.


30Nuko uwo munsi Uhoraho akiza Abayisraheli igitero cy’Abanyamisiri ; maze Abayisraheli babona ku nkombe y’inyanja Abanyamisiri babaye imirambo. 31Abayisraheli babona ukuntu Uhoraho yatsembesheje Abanyamisiri ububasha bukomeye ; maze imbaga yose itangira gutinya Uhoraho, yemera Uhoraho na Musa umugaragu we. 15,1Nuko Musa hamwe n’Abayisraheli baririmbira Uhoraho iyi ndirimbo bavuga bati

 

INDIRIMBO (Iyimukamisiri 15, 8, 6b.10, 13.17b)

 

Inyik/ Turaririmba Uhoraho, kuko yisesuyeho ikuzo!

 

Wahumekeye mu mazuru yawe maze amazi arakorana,

imivumba ihagarara nk’ikirundo,

Imihengeri yemarara mu nyanja nyirizina.

 

Indyo yawe Uhoraho, yajanjaguye umwanzi ;

wabyukije umuyaga wawe maze inyanja irabatwikira,

Barokera nk’ibuye ry’icyuma mu ngeri y’amazi !

 

Wabaye indahemuka uyobora imbaga wironkeye,

ku bubasha bwawe uyerekeza mu Ngoro yawe ntagatifu,

ahantu wigiriye ikibanza cyawe, Uhoraho.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI   (Lk 11, 28)

 

Alleluya Alleluya.

Hahirwa abumva ijambo ry’Imana bakarikurikiza.

Alleluya

 

IVANJILI


+ Matayo  (Mt 12, 46-50)

Muri icyo gihe, 46Yezu akibwira rubanda, nyina n’abavandimwe be baba bari hanze bashaka kugira icyo bamubwira. (47Nuko umuntu aramubwira ati « Dore nyoko n’abavandimwe bawe bahagaze hanze, barashaka ko muvugana. ») 48Yezu asubiza uwari ubimubwiye ati « Mama ni nde, n’abavandimwe banjye ni ba nde? » 49Nuko arambura ukuboko yerekeje ku bigishwa be ati «Dore Mama n’abavandimwe banjye ! 50Kuko ukora icyo Data wo mu ijuru ashaka wese, ni we muvandimwe wanjye, na mushiki wanjye, na mama.» 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »