Amasomo ku wa Gatatu, XVI,A

ISOMO RYA MBERE


Igitabo cy’Iyimukamisiri (Iyim 16, 1-5.9-15)

1Imbaga yose y’Abayisraheli ihaguruka Elimu, itaha mu butayu bwa Sini buri hagati ya Elimu na Sinayi; hari ku munsi wa cumi n’itanu w’ukwezi kwa kabiri kuva aho bimukiye mu Misiri. 2Aho mu butayu, ikoraniro ryose ry’Abayisraheli ryitotombera Musa na Aroni. 3Abayisraheli barababwira bati « Yewe ! Iyo byibura twicwa n’ukuboko k’Uhoraho tukiri mu gihugu cya Misiri, igihe twari twiyicariye iruhande rw’inkono z’inyama, twirira n’imigati uko dushaka ! Ubu mwatuzanye muri ubu butayu kugira ngo mwicishe inzara iyi mbaga yose!»


4Nuko Uhoraho abwira Musa ati « Dore ngiye kubagushaho nk’imvura umugati uturutse mu ijuru. Uko bukeye rubanda bazajya basohoka, batoragure ibyo bakeneye uwo munsi. Nzabagerageza ntyo, ndebe niba bazakurikiza amategeko yanjye cyangwa niba batazayakurikiza. 5Ku munsi wa gatandatu, nibategura ibyo bazaba batoraguye, bazasanga ari incuro ebyiri z’ibyo batoraguraga buri munsi.» 9Musa abwira Aroni ati «Bwira imbaga yose y’Abayisraheli uti ‘Nimwigire hafi imbere y’Uhoraho, kuko yumvise umwijujuto wanyu.’ » 10Mu gihe Aroni yabwiraga ikoraniro ryose ry’Abayisraheli, berekeza amaso ahagana mu butayu, maze ikuzo ry’Uhoraho ribabonekera riri mu gacu. 11Uhoraho abwira Musa ati 12« Numvise umwijujuto w’Abayisraheli. Babwire uti ‘Nimugoroba mu kabwibwi, murarya inyama ; n’ejo mu gitondo muzahage umugati, maze mumenyereho ko ari jye Uhoraho Imana yanyu.’»

13Ngo bugorobe haduka inkware zigwa ari nyinshi mu ngando; na mu gitondo basanga mu mpande z’ingando hatonze ikime kibambitse. 14Icyo kime kimaze kweyuka babona mu butayu utuntu tumeze nk’utubuto, twererana nk’urubura ku butaka. 15Abayisraheli baritegereza maze barabazanya bati « Man hu », ari byo kuvuga ngo « Iki ni iki? » kuko batari bazi icyo ari cyo. Musa arababwira ati « Icyo ni umugati Uhoraho abahaye ngo murye. »

 

ZABURI   (Zab 78 (77), 17-18,19.22,24-25, 27.29)

 

Inyik/ Nyagasani, duhe umugati wo mu ijuru !

 

Abakurambere bacu bakomeje gucumura ku Mana aho mu butayu,

bagarambira Imana Isumbabyose;

biyemeza kwinja Imana,

bayaka ibyo kurya ngo bahage.

 

Bitotombeye Imana bavuga bati

« Mbese Imana yashobora kuduterera ameza mu butayu ? »

Kuko batari bizeye Imana,

ntibiringire ubuvunyi bwayo.

 

Ibanyanyagizaho manu ngo barye,

Ibaha ingano zo mu ijuru,

muntu arya umugati w’abamalayika,

iboherereza ibiribwa bibamaze ipfa.

 

Ibamanuriraho inyama,

zinganya ubwinshi n’umukungugu,

ibagushaho inyoni z’uruhuri,

nk’umusenyi wo ku nyanja ;

bararya maze barahaga,

ibamara ityo irari bari bafite.

 

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI

 

Alleluya Alleluya.

Ijambo ry’Imana ryabibwe mu mitima yacu,

hahirwa abaryakira rikera imbuto nyinshi.

Alleluya.

 

 

IVANJILI


+ Matayo (Mt 13, 1-9)

1Uwo munsi Yezu ava imuhira, yicara ku nkombe y’inyanja. 2Abantu benshi bamuteranira iruhande bituma ajya kwicara mu bwato, naho rubanda rwose ruhagaze ku nkombe. 3Ababwirira byinshi mu migani ati « Umubibyi yavuye iwe ajya kubiba. 4Nuko igihe abiba, imbuto zimwe zigwa iruhande rw’inzira, inyoni ziraza zirazirya. 5Izindi zigwa mu rubuye ntizahasanga igitaka cyinshi, nuko zimera vuba, kuko igitaka cyari gike ; 6izuba rivuye zirashya, ziruma kuko zitari zifite imizi. 7Izindi zigwa mu mahwa, amahwa arakura, nuko arazipfukirana. 8Izindi zigwa mu gitaka cyiza, nuko zera imbuto, imwe ijana, indi mirongo itandatu, indi mirongo itatu. 9Ufite amatwi, niyumve !» 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »