Amasomo ku wa Gatanu, XVI,A

ISOMO RYA MBERE


Igitabo cy’Iyimukamisiri   (Iyim 20, 1-17)

Ku musozi wa Sinayi, 1Imana ibwira Musa aya magambo yose iti 2« Ni jyewe Uhoraho Imana yawe wagukuye mu gihugu cya Misiri, mu nzu y’ubucakara :

3Nta mana zindi uzagira kereka jyewe. 4Ntuzikorere ishusho ry’iribazanyo cyangwa se ikindi kibonetse cyose ; cyaba gisa n’ibiri hejuru mu kirere, cyangwa n’ibiri hasi ku isi, cyangwa se n’ibiri mu mazi akikije isi. 5Ntuzapfukame imbere y’ibyo bigirwamana kandi ntuzabiyoboke; kuko Imana yawe ari jyewe Uhoraho, nkaba Imana ifuha, ihanira icyaha cy’ababyeyi mu bana babo, kugeza mu gisekuruza cya gatatu no mu cya kane cy’abanyanga, 6nyamara abankunda bagakurikiza amategeko yanjye, mbagaragariza ubudahemuka bwanjye ingoma ibihumbi.


7Ntuzavuge izina ry’Uhoraho Imana yawe mu binu by’amanjwe, kuko Uhoraho atazareka guhana uzabaravuze izina rye mu bintu by’amanjwe.

8Urajye wibuka umunsi w’isabato, uwegurire Imana. 9Uzakore imirimo yawe yose mu minsi itandatu, 10naho uwa karindwi ni isabato y’Uhoraho Imana yawe ; ntuzagire umurimo n’umwe ukora : ari wowe, ari umuhungu wawe, ari umukobwa wawe, ari umugaragu wawe, ari umuja wawe, ari itungo ryawe, ari n’umusuhuke waje iwanyu. 11Kuko mu minsi itandatu Uhoraho yahanze ijuru n’isi, inyanja n’ibiyirimo byose, maze akaruhuka ku munsi wa karindwi. Ni cyo cyatumye Uhoraho aha umugisha umunsi w’isabato, akawiyegurira.

12Wubahe so na nyoko, kugira ngo uzarambe mu gihugu Uhoraho Imana yawe aguhaye.

13Ntuzice umuntu.

14Ntuzasambane.

15Ntuzatware umuntu ngo umugire uwawe ku ngufu.

16Ntuzavuge ibinyoma ubeshyera mugenzi wawe.

17Ntuzararikire inzu ya mugenzi wawe, ntuzararikire umugore wa mugenzi wawe, cyangwa umugaragu we cyangwa umuja we, cyangwa inka ye cyangwa indogobe ye, mbese ikintu cya mugenzi wawe icyo ari cyo cyose.»

 

ZABURI (Zab 19 (18), 8, 9, 10, 11)

 

Inyik/ Nyagasani, ni wowe ufite amagambo y’ubugingo bw’iteka

 

Itegeko ry’Uhoraho ni indakemwa,

rikaramira umutima.

Amabwiriza y’Uhoraho ni amanyakuri,

abacisha make akabungura ubwenge.

 

Amateka y’Uhoraho araboneye,

akanezereza umutima ;

amategeko y’Uhoraho ni uruhehemure,

akamurikira umuntu.

 

Igitinyiro cy’Uhoraho kiraboneye,

kigahoraho iteka ryose.

Ibyo Uhoraho yemeje ni amanyakuri,

byose biba bitunganye.

 

Bikwiriye kwifuzwa kurusha zahabu,

kurusha ikirundo cya zahabu iyunguruye ;

biryohereye kurusha ubuki,

kurusha ubuki bw’umushongi bukiva mu binyagu !

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI

 

Alleluya Alleluya.

Ijambo ry’Imana ryabibwe mu mitima yacu :

hahirwa abaryakira rikera imbuto nyinshi !

Alleluya.

 

IVANJILI


+ Matayo (Mt 13, 18-23)

Muri icyo gihe, Yezu yabwiye abigishwa be ati 18«Mwebweho rero, nimwumve icyo umugani w’umubibyi uvuga. 19Umuntu wese wumva ijambo ry’Imana, ariko ntaryiteho, ameze nk’imbuto yabibwe iruhande rw’inzira : Sekibi araza akamukuramo icyari cyabibwe mu mutima we. 20Imbuto yabibwe mu rubuye isobanura umuntu wumva ijambo, ako kanya akaryakirana ibyishimo, 21nyamara ntirimucengeremo ngo rimushingemo imizi kubera ko ahara ahindagurika ; iya hadutse amagorwa cyangwa ibitotezo bitewe n’iryo jambo, agwa ako kanya. 22Naho imbuto ibibwe mu mahwa yo isobanura umuntu wumva neza ijambo, ariko imihihibikano y’isi n’ibishuko by’ubukungu bigapfukirana iryo jambo, rigapfa ubusa. 23Hanyuma imbuto ibibwe mu gitaka cyiza, isobanura uwumva ijambo akaryitaho : uwo arera akabyara imbuto, umwe ijana,undi mirongo itandatu, undi mirongo itatu.» 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »