jeu.

14

juil.

2011

IJAMBO RY’UMUPADIRI UHAGARARIYE ABANDI YAGEJEJE KURI MUSENYERI MU RUGENDO NYOBOKAMANA I KIBEHO

Nyiricyubahiro Mgr Serviliyani Nzakamwita ; Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Byumba,

Nyiricyubahiro Mgr Kizito Bahujimihigo ,

Nyakubahwa Mgr André Havugimana,

Nyakubahwa Mgr Didace Ruzindana,

Révérend Père Mario Falconi,

Bapadiri bagenzi banjye,

Bihayimana,

Babyeyi, Nshuti, Bavandimwe, Bakristu,

 

Abasaserdoti ba Diyosezi ya Byumba bibumbiye m’Urugaga bise « Fratres in Unum » (FIU) bongeye kubifuriza, Nyiricyubahiro Musenyeri Serviliyani NZAKAMWITA, isabukuru nziza y’imyaka 40 mumaze muhawe ubupadiri n’imyaka 15 mumaze mushinzwe kuyobora ubushyo bwa Nyagasani buri i Byumba.

Twese twaje hano i Kibeho m’Urugendo rutagatifu Nyobokamana, kongera kubaragiza Nyina wa Jambo, Umwamikazi w’Intumwa, Nyina w’abapadiri.

 

Koko rero si amakabyankuru, Yezu Kristu yaturaze uwo mubyeyi Bikira Mariya ngo ntazabe « Incike » natwe kandi ntitukabeho nk’ « imfubyi » kandi tumufite.   Abamwiyambaza bose, bamurikirwa na Roho w’Imana, bakagira ubwenge buzima, bakaronka n’imbaraga zo kwitangira abandi mu butumwa bashinzwe hirya no hino. Bikira Mariya aravuga, akatuburira, n’uyu munsi, n’iyi saha, hari icyo adusaba ngo nitumwumvira, turusheho gukundisha Imana mu bantu bayo.

 

Nyiricyubahiro Musenyeri Serviliyani Nzakamwita, abasaserdoti wahaye ubupadiri n’abo wasanze muri Diyosezi ndetse n’abo washoboye kwizanira ubavanye mu zindi Diyosezi, abanyarwanda n’abatari bo, twese uko tungana, turagushimira, tunashima uko utuyobora, ntawe uhutaje cyanga se ngo umuhahamure.

 

Murabyibuka, nyuma ya Misa ya Krisma uyu mwaka wa 2011, nababwiriye mu ruhame ko nta « ndeme » ziturimo, nta byigomeke biri mu bapadiri bawe. Ko kandi iyo ubona abakristu bagukunda, Nyiricyubahiro Musenyeri, ujye umenya ko ari abapadiri babibatoza buri munsi, none isomo rikaba ryarafashwe neza, kandi ni impamo, urabikwiye.

Twese watwigishije ko umupadiri utunze ubumwe n’umwepiskopi we, uwo nguwo aba asenya, ariko kandi n’umwepiskopi wakwitarura, agakora yitaza abapaidiri be, bene uwo ntatinda kubona ko yibeshye, agahita ahinduka « Nyakamwe ».

 

Twese turi umwe muri Kristu, niwe wadutoye, araduhuza, none yadutumye mu bantu be ngo tubigishe Inkuru Nziza ye. Ngo ujya gutera uburezi arabwibanza. Iyo Nkuru Nziza, tubanze tuyimenye mbere yo kuyimenyesha abandi.   Ntabwo twabwira abakristu ngo bakundane, twe tudakundana ubwacu, hagati yacu abapadiri.

 

Muri F.I.U. tugomba gukundana, tugafashanya, tukagirana inama nziza, tukoroherana. Nitubikora, nibwo tuzaba twubatse FIU nyayo. Dore nk’ubu turasabira Padiri Patrice, wakoze accident, akaba arwariye mu Bitaro byitiriwe Umwami Fayçal, tumusabire arware ubukira.

 

Basaseridoti, Bihayimana mwaje muri uru rugendo Nyoboka Mana i Kibeho ; iyi sabukuru ya Musenyeri wacu, iduhaye umwanya mwiza wo kuzirikana iyo tuva, uwadutoye n’iyo atuganisha. Twavuye iwacu mu ngo z’abakristu, twiha Imana kuko ababyeyi bacu, abarezi n’abaturanyi bacu, badukundishije inzira igana Imana. None ubu Imana yadutumye mu bantu bayo, ngo tuyifashe gukiza iyi si dutuye.

 

Mu bikorwa byiza Musenyeri wacu akora, bavuze amaparuwasi yashinze, abapadiri benshi yabuhaye n’ibindi byinshi. Ariko nagira ngo ngaruke nshimangira umurimo ukomeye wo kwigisha abapadiri buri gihe, gutanga ingero nziza, abagira inama nziza zubaka, agarura abatana, ahana, ahanura.

 

Murabizi bavandimwe, iyo nta bwumvikane, iyo abantu badashyize hamwe ibikorwa byiza turata bishobora gusenyuka mu kanya gato cyane nk’ak’ubufindo.

Balayiki nshuti, babyeyi, bavandimwe, uwo murimo wo kugira inama nziza abapadiri, ntimukawuharire Musenyeri wenyine. Ubundi se, ko ari mwe mutubyara, mukaturera, kuki mutatugira inama nziza ? Ubwo se mwaba mudutinya ? Mudutinyamo iki se ? Turi abanyu, turi n’abantu, gusa ntabwo turi abamalayika.

 

Umupadiri ashobora kujya ahantu, akahata ibaba cyangwa amababa ! Ayo mababa mujye muyatoragura yose, muyamushyire mubonereho no kumugira inama z’uburyo yakwitwara neza.

Paruwasi cyangwa services abapadiri dushingwa muri Kiliziya, ntitugomba kuzitwaramo nk’uturima twa ba « Data », izo Paruwasi n’izo services ni izanyu bakristu, twe abapadiri, turi abahisi, turi abagenzi bakorera abakristu mu bufatanye buzira urwicyekwe. Bakristu, balayiki muri aha, aho muranyumva ? Murumva icyo nshaka kuvuga ? Mwahurira ? Mwacenga ?

 

Twese rero, dushimire, Nyiricyubahiro Musenyeri Serviliyani NZAKAMWITA, Imana imwongerere ubwenge, imbaraga n’ubuzima buzira umuze, akomeze ayoborane ubuhanga n’ubushishozi imbaga y’Imana iri muri Diyosezi Gatolika ya Byumba.

 

Dushimire na none abapadiri bibumbiye muri FIU ya Byumba bateguye uru rugendo rutagatifu hano i Kibeho. Uko twaje amahoro, dutahe amahoro, ntawe usitaye. Nyamara ariko tugire icyo dutahana, tukibwiwe na Nyina wa Jambo, we ubwira abigishwa ba Yezu ati «Icyo ababwira cyose mugikore ». Bityo nitwumvira umwana we Yezu, dushobore kwivugurura mu mikorere no mu mibanire yacu n’Imana no kwihanganira ingorane duhura nazo mu butumwa bwacu.

 

Murumva ko uru rugendo Nyoboka Mana rwatugejeje no mu rugendo-shuri. Ishuri rya Bikira Mariya, n’umwana we Yezu. Tubakundire, batwigishe, turusheho kunogera Imana, dukora ugushaka kwayo, tubane neza n’abantu bayo, maze Imana iduhunde imigisha yayo, ubu n’iteka.

 

Excellence Monseigneur Servilien NZAKAMWITA; Evêque de Byumba, Monseigneur André HAVUGIMANA, Vicaire Général de l’Archidiocèse de Kigali, Cher Père Mario Falconi,

Bon Anniversaire de 40 ans de vie loyale dans le presbytérat, Ad Multos Annos.

 

Bikira Mariya Nyina wa Jambo, atube hafi, adusabire.

Murakoze.

 

Padiri Emmanuel RUTSINDINTWARANE

Vice- Président w'Urugaga rw'Abapadri ba Byumba FIU (Fratres In Unum)


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »