jeu.

14

juil.

2011

AMAHUGURWA YO KWIGA UBURYO WUBAKA IMBARAGA NYABUZIMA ZIRI MU MUNTU YO KU ITARIKI 4 KUGEZA 8/7/2011

AMAHUGURWA YO KWIGA UBURYO WUBAKA IMBARAGA     NYABUZIMA ZIRI MU MUNTU YO KU ITARIKI 4 KUGEZA 8/7/2011

(REDYNAMISATION DES FORCES VITALES HUMAINES) 

 

KUKI TUGOMBA KUBA IKIRARO KANDI UKUBAKA  . . .             IBIRARO    BY’AMAHORO AHO URI ?    

 

Marie Marcelle DEMARAIS 

 

Iyo intambara iteye, abarwanyi bihutira guca/gusenya ibiraro ndetse n’ibindi bihuza abantu nk’itumanaho, n’ibifasha nk’umuriro w’amashanyarazi. Iyo intambara irangiye nanone icyihutirwa mu byihutirwa kiba kubaka ibiraro, gusana iminara y’itumanaho n’umuriro w’amashanyarazi uzatuma iriya minara irangiza akazi kayo ko guhuza abantu. Ni yo mpamvu abagize Itsinda Abubatsi b’Ibiraro by’Amahoro dushaka ko itsinda ryacu ryaba ibiraro bihuza abantu nyuma y’intambara na Genoside yakorewe Abatutsi byayogoje igihugu cyacu. Muri iyi nyandiko muriyumvira uburyo abagize Itsinda ryavutse kubera amahugurwa ya Marie Marcelle DEMARAIS, Directrice de l’Institut de Formation Humaine Intégrale y’i Montréal (IFHIM) muri Canada, yahaye bamwe mu Bapadiri, Abihayimana n’Abalayiki bo muri Diyosezi ya BYUMBA. Itsinda ryacu kandi rifashwa ku buryo buhoraho n’irindi Tsinda ryitwa « Ibakwe » na ryo rigizwe n’abantu bize muri rya shuri rikuru Marie Marcelle abereye umuyobozi. Turaza kandi kubona agashya mu nyigisho za Marie Marcelle mu kubaka umuntu n’ubumuntu, mu bihugu no ku isi. Turasoza tubabwira bimwe mu bitekerezo n’ibyifuzo by’abaje mu  mahugurwa.


Ubuhamya ndagarukaho ni ubwatanzwe mu mahugurwa yabereye mu kigo cy’Amahugurwa cya Diyosezi ya BYUMBA guhera tariki ya 04-08/07/2011. Agashya twari dufite ni uko twari twatumiye urubyiruko rurangije amashuri yisumbuye n’abari muri Kaminuza bibumbiye mu Muryango witwa « Asssociation des Jeunes Patriotes » bageraga ku bantu 18.Twagize kandi n’ikiganiro ku gicamunsi n’abantu batuye mu mugi wa Gicumbi bagera kuri 45 cyatanzwe n’ Abubatsi b’Ibiraro by’Amahoro mu kugaragaza aho bageze bashyira mu bikorwa inyigisho bakura muri aya mahugurwa. Ubuhamya bwabo turabugarukaho nyuma.  

 

Ayo mahugurwa yatangiye gutangwa tariki 4 kugeza13 Ugushyingo 2008, atangirwa mu kigo cy’Amahugurwa cya Diyosezi. Tumaze rero imyaka itatu duhugurwa byibuze rimwe mu mwaka mu gihe cy’iminsi ine. Yitabirwaga n’abantu barenga 60 basanzwe bakora imirimo ibahuza n’abantu benshi nk’Abapadiri, Ababikira, Abarimu, Abaganga,…bitabujije n’abandi babishaka kwitabira ibyo biganiro.

 

Muri rusange inyigisho zishingira ku buhamya mu gikorwa iki n’iki cyo kubaka amahoro uyu n’uyu yakoze. Ntabwo rero ari inyigisho « systématique, classique, méthodologique », ahubwo ni uguha muntu agaciro ukamuvugisha umureba mu maso, ibimenyetso bigaragara ku mubiri we ,kuzunguza intugu, amaboko, …, kumutega amatwi akakubwira ibye bishingiye ku bikorwa byumvikana cyangwa bifatika, ukakira ibyo akubwiye ukamufasha kwivumburira ibyemezo byiza yashoboye kwifatira ngo agere ku ntego y’igikorwa cyubaka yagezeho agasaruramo ibyishimo n’ishyaka ryo gukomeza icyo cyiza yashoboye. Uwo muntu arushaho kwibona ubwe, akamaro afitiye abandi, umuryango,abaturanyi, aho akora ndetse n’igihuguimpano zimutuye, ubushobozi, imyemerere y’idini rye, umuhamagaro w’ubutumwa bwe n’ibindi.

 

Twabonye ko buri muntu yifitemo inkingi cumi n’eshatu. Iyo atarazimenya ntamenya imbaraga nyabuzima zimutuye (Forces Vitales Humaines) bityo ntabashe kwiyakira, guha agaciro bye n’iby’abandi. Umwubatsi w’amateme afasha abandi kwibona bagasohoka mu bibazo bahuye nabyo, bityo bahura n’ibishobora kubatoneka bigasanga inkingi zabo zikomeye.

Inkingi z’imbaraga nyabuzima(Les Piliers des Forces Vitales Humaines) ni izi:

1) Intego(objectif)

2) Igikorwa kiganisha ku nyungu za mugenzi wawe(ouverture)

3) Igikorwa gishingiye ku rukundo rurenga imbibi z’amaraso na « Ha uguha » (Amour de sagesse ou universel)

4) Uburyo yakigezeho (Moyens)

5) Igihe yakoresheje(Temps)

6) Kubona ikibazo (Perception des éléments de la réalité)

7) Gushaka ibisubizo (Discerner des besoins réels)

8) Gufata icyemezo cyo gushyira mu bikorwa intego yawe (Décision)

9) Guhitamo igikorwa (Choix)

10) Kugira ibyo wigomwa (Renoncement)

11)Kurenga inzitizi(Obstacles dépassés)

12) Isôoko/Ahô uvoma imbaraga( la foi, le charisme, les valeurs, la  conscience sociale)

13) Kuba ufite ubunararibonye (Aprentissage des moyens, compétence)

 

Uwo Marie Marcelle yazengurutse amahanga menshi ajya gufasha abahuye n’intambara n’imitingito y’isi, twavuga nka Libani, Israheli, Kongo Kinshasa, Hayiti, Rwanda, Burundi,… « yigisha » amahoro.

 

Kubera izi nyigisho zanyuze abazikurikiye, abari bahari biyemeje kutazihererana. Itsinda ryavutse kubera aya mahugurwa muri Diyosezi ya BYUMBA ryiyemeje gukomeza ubwo butumwa bwo kuba « Abatubuzi (multiplicateurs) b’Abubatsi b’ Ibiraro by’amahoro ».

 

Padiri NYAMAGANDA Vincent wize mu ishuri ry’i Montréal (IFHIM) ukorera ubutumwa bwe muri Diyosezi ya BUTARE uri muri rya Tsinda « Ibakwe » ry’abize muri IFHIM yaduhaye ubuhamya bwe. Yarangije inyigisho ze mu 1996, ahita agaruka mu Rwanda. Ahageze asanga hari ibibazo byinshi byasizwe n’amateka mabi u Rwanda rwari ruvuyemo. Nk’Umupadiri yagombaga kwigisha Ivanjili, gutanga Amasakaramentu, kubaka no gusura Imiryango Remezo ariko yumva agomba kugira icyo amarira Abanyarwanda bari barakomerekejwe n’intambara na Genosidi yakorewe Abatutsi. Yashyize hamwe abari bafite abagabo babo bafunze kubera ko bakekwaho kuba barakoze Genoside, abapfakazi barokotse Genoside yakorewe Abatutsi n’abafite abantu bazimiye, maze abashakira umurima wo guhinga kuri Paruwasi ya KARAMA, muri Diyosezi ya BUTARE.

 

Yabivuze muri aya magambo . «Twatangiye duhinga ibijumba n’amasaka . Ibyo bakuraramo byari kuzaba ibyabo. Bahingaga ku wa mbere , ku wa kane tukagira ibiganiro. Nkababaza ibibazo nk’ibi bikurikira. Ese mwakoze? Mwari bangahe? Ese mugutaha mwatashye mute ? Buri muntu ukwe ? Babiri babiri ? ikivunge ? Mwaganiye iki mu nzira ? Bati : ˝Mbere twazaga umwe yihisha undi, none turaganira. Dusangira ibibazo turimo ˝. Habayeho ubumwe hagati y’abo kugeza ubwo uwari warapfakaye kubera Genoside yemeye guha umwana we ufite uwe ufunze ngo amugemurire. Nabigishije ibyiza by’imyitozo ngororamubiri maze umwe mu bakecuru ageze iwe ahamagara abana ngo basimbuke umurunga. Baramuseka !!! Yari afite umwana wari ufite indwara yo kubura ibitotsi aza rero gufatanya na nyina gusimbuka umugozi; wa mwana agiye kuryama arasinzira ku buryo yicuye ejo saa tatu za mu gitondo. Biba ubuhamya mu Itsinda n’abandi bamenyeraho akamaro nk’imyitozo ngorora mubiri mu gutsinda umunaniro waba uwo mu mubiri no mu mutima ».

 

Kuvugana ubwabyo bisenya inkuta, bigasenya‘‘ préjugés‘‘-guca urubanza utariwumva-, bikubaka Ibiraro by’amahoro.

 

Yabohereje gusenya inkuta zibabuza gushyikirana na bagenzi babo maze bagasanga abo bafitanye amasinde (Mat.19, 15) bakiyunga. Itsinda rimaze kuba rinini ryigabanyijemo amatsinda mato yabafashije kubakirana, kwishyura ubwisungane mu kwivuza, gusura abafunze , gufasha imfubyi n’abapfakazi ba Genoside batishoboye. Kubera ibyiza by’Itsinda hajemo n’abandi batagizweho ingaruka na Genoside n’intambara ku buryo bageze ubu ku 1801.

Bo ubwabo baje kwiyita “ABAHUJIMBARAGA” nta kibananira.

 

Nk’uko nabivuze haruguru umunsi wa kabiri haje urubyiruko rwiganjemo Itsinda ryiyise “Association des Jeunes Patriotes” (AJP). Bari bahamagawe n’abasanzwe bahugurwa na Marie Marcelle afatanyije n’Ibakwe kugira ngo na bo bongere ubumenyi bwabo mu gusesengura amakimbirane no kuyakemura. Bashimye rero ubwo buhamya na bo biyemeza gukora nka Padiri NYAMAGANDA Vincent.

 

Ni akahe gashya mu nyigisho za Marie Marcelle?

 

Marie Marcelle ni umuganga (Psychothérapeute). Agendera ku byo umubwiye maze akagufasha kubona imbaraga zigutuye. Bityo mu gikorwa kigaragaza ziriya nkingi 13 twavuze haruguru akwereka ko hari icyo ushoboye. Nyuma ukiyita izina bitewe n’imbarara izi n’izi wagaragaje mu gikorwa wakoze.

Ni ubwo buryo umwubatsi w’Amateme y’amahoro akoresha iyo aganira n’uwahuye n’ikibazo iki n’iki, amwereka ko hari icyo ashoboye. Akamubwira ko ubwo yashoboye igikorwa kimuhuza n’abandi nk’icyo, azabishobora n’ibindi, atagomba guheranwa n’ibibazo yahuye nabyo. Burya umuntu wakomeretse akeneye kuganirizwa, umukurikirana akamubaza niba hari icyiza yaba yibuka yakoreye umuntu uyu n’uyu. Mukugisubiramo yibonera ko hari icyo ashoboye kandi ashobora gukora n’ibindi bisumbyeho. Mu kubaka imbaraga nyabuzima ze, umukurikirana amwereka intambwe cyangwa inkingi z’igikorwa cye maze akamusaba gukomereza aho.

 

Kumwifungurira na we akakwifungurira, kumusaba kukubwira igikorwa cyiza yaba yarakoze kugira ngo umufashe kwibona muri icyo gikorwa, akabona n’imbaraga ze bituma yishima, akigaruramo ubutwari, ishema, akabona ko hari icyo ashoboye maze agakomereza aho; ukaba uramwubatse. Ibi bitandukanye no kwibwira ko uwahuye n’ikibazo cyakomerekeje umubiri we, umutima we bwe , roho ye uzamuha inyigisho izi n’izi maze agendeye kuri izo nyigisho agakemura ikibazo cye; twavuga hano nk’ibikomere byasizwe n’amakimbirarane yatewe n’intambara na Genoside y’Abatutsi byo1994.

 

Marie Marcelle atandukanya KUBAKA AMAHORO no KUBAKA IBIRARO BY’AMAHORO. Amahoro abona ko ari inyito ngari (abstrait), ko ategurwa n’ibikorwa bito bito yita « Ibiraro by’amahoro » ; amahoro agerwaho hanyuzwe mu nzira nyinshi zirimo utuyira, imihanda, hakaza rero n’ibiraro bihuza twa tuyira na ya mihanda, umuntu ubwe wenyine atakubaka bisaba imbaraga n’ubuhanga, ariko byose bigendeye ku guha muntu agaciro no kumva ko yifitemo ubushobozi bwo kwikura mu bibazo kubera imbaraga nyabuzima zimurimo yahawe n’Imana bisaba kumenya ko azifitemo. Umukurikirana (Psychothérapeute) akazikangura akoresheje za nkingi z’imbaraga nyabuzima. Amahugurwa ya Marie Marcelle afasha abayahawe kuba ba « ingénieurs» mu kubaka Ibiraro by’amahoro.

 

Mukubaka imbaraga nyabuzima, Marie Marcelle yibutsa cyane akamaro k’imyitozo ngorora mubiri. Ibibazo duhura nabyo, ibitunaniza bidutwara imbaraga tukaba dusabwa kuzubaka dukora imyitozo ngoramubiri.

 

Tugaruke gato ku buhamya bwatanzwe n’abasanzwe mu Itsinda ry’Abubatsi b’Ibiraro by’amahoro. Habaye kandi umwanya wo gutumira abantu ngo batege amatwi ubuhamya bw’abagize Itsinda ry’Abubatsi b’Ibiraro by’amahoro bamaze imyaka itatu bahugurwa. Bagarutse ku ngingo zikurikira :

 

-Ibyo bakoze ku giti cyabo byubaka Ibiraro by’amahoro

-Ibyo bakoze mungo zabo

-Ibyo bakoze mu baturanyi :

          +Amatsinda y’abana i Nyagahanga yubaka Ibiraro by’amahoro hagati   y’ababyeyi, ndetse asura abandi bana mu nkambi y’Abakongomani bari i NYABIHEKE (GATSIBO) babafasha ku mutima no ku mubiri

           +Amatsinda ya ba mayibobo (Rwandarw’ejo) yatangijwe mu mugi wa GICUMBI

 

Amahugurwa yarangiye ku wa kane saa kumi n’ebyiri na makumyabiri n’ine (18h24); hatanzwe ibitekerezo n’ibyifuzo.

 

Umwanzuro w’amahugurwa

 

Urubyiruko rwavuze ko :

-« Hari byinshi twirengagizaga, ntiruhe agaciro ibyo mugenzi wacu atubwiye,

bityo tukamwima umwanya wo gukura no kumva ko hari icyo ashoboye » 

 

-« Niyemeje kujya nganira n’umuntu mureba mu maso,nkamenya uko ndibumugarure ku cyo nshaka n’aho nshaka bityo ngashobora kumufasha »

 

-Undi ati : « Niyemeje kuba umutubuzi (multiplicateur) w’Abubatsi b’Ibiraro by’amahoro

 

-« Mvuye i Québec muri Canada kandi nahawe Impamyabushobozi y’ikirenga mu kubaka imbaraga nyabuzima nahawe IFHIM y’i Montréal kuko umuyobozi w’iyo Kaminuza yanyihuguriye ubwe »

 

-« Nshimiye ko mwafashe umwanya wo kudutekerezaho najye nkaba niyemeje kwagura iri Tsinda ry’Amahoro »

 

-« Umunsi wa mbere natashye ndi muri « obscurité », none ndumva nanyuzwe. Nabonaga Rozalie (umwe mu babanje mu Itsinda) ahorana ibyishimo, naho ni uko iyo hari ikimurakaje aterura ibuye bityo akubaka imbaraga ze nyabuzima agahorana akanyamuneza »

 

Padiri Isidore NDAYAMBAJE, uhagarariye Itsinda ry’Abubatsi b’Ibiraro by’amahoro yashimiye ko aya mahugurwa yahujije abantu baturutse mu madini n’amatorero anyuranye. Hajemo Umupasiteri w’ « Assemblée de Dieu », Umu « catéchiste » wa « Eglise Anglicane au Rwanda », aba muri « Zaion Temple », uwo muri « Communaute Saint Egidio »; abo bose rero basabwe kuba intumwa z’Abubatsi b’Ibiraro by’amahoro. Ati : « Ndashimira Marie Marcelle wemeye kugaruka kuduhugura mu mwaka 2012. Ndashimira abitabiye inama, ndashimira abashya badusanze, ndashimira Itsinda Ibakwe ryadufashije, ndashimira ariko cyane cyane Musenyeri Umushumba wa Diyosezi yacu waduhuje na Marie Marcelle ».

 

 

Amahugurwa yashojwe na Musenyeri Serviliani NZAKAMWITA, Umushumba wa Diyosezi yacu na we ashimira Marie Marcelle wemeye ubutumire bwo kuzagaruka mu 2011, ashimira Itsinda Ibakwe ryamufashije guhugura, asaba abitabiye gusohoza ubumenyi bahawe mu miryango y’iwabo dore ko Diyosezi BYUMBA yihaye Gahunda y’imyaka itatu yo kwita ku Busugire bw’ingo n’Ihuriro ry’ingo. Ati : « Urugo, umuryango benshi muri mwe bazashinga ejo, nirugira amahoro isi yose izaba yagize amahoro kuko byose bishingiye ku miryango ». Asoza aduha mugisha wa kibyeyi kandi wa gishumba.

          

 Mama Perpétue NZASANGAMARIYA na

Padiri Valens NSABAMUNGU


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »