Amasomo ku wa Gatatu, XV, A

ISOMO RYA MBERE

 

Igitabo cy’Iyimukamisiri   (Iyim 3, 1-6.9-12)

1Musa yari aragiye ubushyo bwa sebukwe Yetero, umuherezabitambo w’i Madiyani. Ayobora ubushyo hirya y’ubutayu, maze agera ku musozi w’Imana i Horebu. 2Nuko Umumalayika w’Uhoraho amubonekera mu kibatsi cy’umuriro waka mu gihuru rwagati. Musa aritegereza, asanga umuriro ugurumana mu gihuru cyose, ariko cyo ntigikongoke. 3Musa aravuga ati « Reka njyeyo ndebe aka kataraboneka, n’impamvu ituma igihuru kidakongoka. » 4Uhoraho abona aje hafi kureba ibyo ari byo. Nuko Imana imuhamagarira mu gihuru rwagati iti « Musa ! Musa ! » Undi ati « Ndi hano. » 5Nuko Imana iramubwira iti « Wikwegera hano ! Ndetse kuramo inkweto zawe, kuko ahantu uhagaze ari ubutaka butagatifu. » 6Irongera iti « Ndi Imana ya so, Imana ya Abrahamu, lmana ya Izaki, Imana ya Yakobo. » Musa yipfuka mu maso, kuko yatinyaga kureba Imana.


Uhoraho abwira Musa ati 9« Ngaha induru y’Abayisraheli yangezeho, maze mbona ukuntu Abanyamisiri babica urupfu rubi. 10Ubu ngubu rero genda : ngutumye kuri Farawo kugira ngo uvane mu Misiri Abayisraheli, umuryango wanjye. » 11Musa abwira Imana ati « Jyewe ndi nde wo gusanga Farawo no kuvana Abayisraheli mu Misiri ? » 12Imana iravuga iti “Ndi kumwe nawe; kandi dore ikizakubera ikimenyetso ko ari iye wagutumye : Numara kuvana umuryango wanjye mu Misiri, muzasengera lmana kuri uyu musozi.”

 

ZABURII (Zab 103 (102), 1-2, 3-4, 6-7)

 

Inyik/ Uragasingizwa Nyagasani, Mana igira imbabazi n’impuhwe.

 

Mutima wanjye, singiza Uhoraho,

n’icyo ndi cyo cyose gisingize izina rye ritagatifu !

Mutima wanjye, singiza Uhoraho,

kandi ntiwibagirwe na kimwe mu byo yaguhaye !

 

We ubabarira ibicumuro byawe byose,

akakuvura indwara zawe zose;

we warura ubugingo bwawe mu mva,

akagutamiriza ubutoneshwe n’impuhwe.

 

Uhoraho akoresha ubutabera,

akarenganura abapfukiranwa bose.

Yamenyesheje Musa imigambi ye,

n’abana ba Israheli abagaragariza ibigwi bye.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Mt 11,25)

 

Alleluya Alleluya.

Uragasingizwa Dawe, Mutegetsi w’ijuru n’isi,

wowe wahishuriye abaciye bugufi amabanga y’Ingoma y’Imana.

Alleluya.

 

IVANJILI


+ Matayo (Mt 11, 25-27)

25Muri icyo gihe, Yezu aravuga ati « Dawe, Mutegetsi w’ijuru n’isi, ngushimiye ko ibyo wabihishe abanyabwenge n’abahanga, ukabihishurira abaciye bugufi. 26Koko Dawe, ni ko wabyishakiye. 27Byose nabyeguriwe na Data, kandi nta we uzi Mwana keretse Data, nta n’uzi Data keretse Mwana n’uwo Mwana ashatse kumuhishurira. »


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »