sam.

09

juil.

2011

Amasomo ku wa Gatandatu, XV,A

ISOMO RYA MBERE


Igitabo cy’Iyimukamisiri   (Iyim 12, 37-42)

Muri iyo minsi, 37Abayisraheli bahaguruka i Ramusesi berekeza i Sukoti ; bagenda ari abagabo nk’ibihumbi magana atandatu, utabariyemo abagore n’abana. 38Byongeye, hari ikivange cy’abantu b’impunzi baturutse hirya no hino, bazamukana na bo, hamwe n’amashyo yabo menshi y’intama n’inka. 39Icyanga cy’imigati bari bavanye mu Misiri baracyotsa, kivamo udusheshe tw’imigati idasembuye, kuko cyari kitaraganya gututumba igihe birukanwaga mu Misiri hutihuti. Bagiye ubudatindiganya, ndetse badateguye n’impamba.


40Abayisraheli bamaze imyaka magane ane na mirongo itatu mu Misiri. 41Iyo myaka yose imaze gushira, kuri uwo munsi nyine, imbaga y’Uhoraho yose isohoka mu gihugu cya Misiri. 42Ryabaye ijoro ryo gutaramira Uhoraho igihe abavanye mu Misiri. Kuva ubwo, iryo joro nyine Abayisraheli barigenera Uhoraho, maze buri mwaka bakarikoramo igitaramo, uko ibihe bigenda bisimburana.

 

ZABURI (Zab 136 (135), 1.23-24, 10-12, 13-15)

 

Inyik/ Kuko urukundo rwe ruhoraho iteka !

 

Nimushimire Uhoraho, kuko ari umugwaneza.

Inyik/ Kuko urukundo rwe ruhoraho iteka !

Ni we watwibutse igihe twari ducishijwe bugufi,

Inyik/ Kuko urukundo rwe ruhoraho iteka !

Maze atugobotora abanzi bacu.

Inyik/ Kuko urukundo rwe ruhoraho iteka !

 

Ni we washegeshe Misiri yica uburiza bwayo,

Inyik/ Kuko urukundo rwe ruhoraho iteka !

maze ahavana Abayisraheli,

Inyik/ Kuko urukundo rwe ruhoraho iteka !

abigiranye ububasha n’ukuboko kureze.

Inyik/ Kuko urukundo rwe ruhoraho iteka !

 

Ni we wasatuyemo kabiri inyanja y’Urufunzo,

Inyik/ Kuko urukundo rwe ruhoraho iteka !

maze ayinyuzamo Abayisraheli,

Inyik/ Kuko urukundo rwe ruhoraho iteka !

ayirohamo Farawo n’ingabo ze.

Inyik/ Kuko urukundo rwe ruhoraho iteka !

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Zab 147 (146-147), 1.3)

 

Alleluya Alleluya.

Mbega ukuntu ari byiza kuririmba Imana yacu,

ntibigire uko bisa kuyisingiza uko bikwiye !

Uhoraho ni we ukiza abafite intimba ku mutima,

maze akomora ibikomere byabo.

Alleluya.

 

IVANJILI


+ Matayo (Mt 12, 14-21)

Muri icyo gihe, 14Abafarizayi basohotse bajya inama yo gushaka uko bicisha Yezu. 15Yezu abimenye ava aho hantu. Abantu benshi baramukurikira, nuko arabakiza bose, 16kandi arabihanangiriza ngo boye kumwamamaza. 17Bityo huzuzwa ibyavuzwe n’umuhanuzi Izayi, ngo 18«Dore umugaragu wanjye nitoreye, Inkoramutima yanjye natonesheje rwose. Nzamushyiraho Roho wanjye, na we azamenyeshe abanyamahanga ukuri. 19Ntazatongana, ntazasakuza, nta n’uzumva ijwi rye mu makoraniro. 20Ntavuna urubingo rwarabiranye, ntazazimya ifumba icyaka. Azakomeza ukuri kuzarinde gutsinda ; 21abanyamahanga bazizera Izina rye.» 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »