Amasomo ku wa Mbere, XIV, A

KU WA MBERE


ISOMO RYA MBERE


Igitabo cy’Intangiriro (Intg 28, 10-22a)

Muri iyo minsi, 10Yakobo ava i Berisheba agana i Harani. 11Aza kugera ahantu araharara, kuko izuba ryari rimaze kurenga. Yenda ibuye ry’aho hantu araryisegura, maze araryama. 12Aza kurota abona urwego rushinze ku isi rukagera ku ijuru, abamalayika b’Imana barumanuka, bakaruzamuka. 13Nuko abona ng’uyu Uhoraho amuhagaze iruhande, amubwira ati « Ndi Uhoraho, Imana ya so Abrahamu, Imana ya Izaki. Ubutaka uryamyeho nzabuguha, mbuhe n’urubyaro rwawe. 14Abazagukomokaho bazangana n’umukungugu wo ku isi, bazisanzurira mu burasirazuba no mu burengerazuba, mu majyepfo no mu majyaruguru. Amoko yose y’isi azaherwa umugisha muri wowe no mu rubyaro wawe. 15Dore ndi kumwe nawe ; nzakurinda aho uzajya hose kandi nzakugarura muri iki gihugu. Sinzagutererana kugeza ubwo nzaba nujuje ibyo nakubwiye byose. »


16Yakobo ava mu bitotsi, ariyamirira ati “Mu by’ukuri Uhoraho ari aha hantu, ariko jye nkaba ntari mbizi !” 17Ubwoba buramutaha, ati « Mbega aha hantu ko hateye ubwoba! Aha hantu si ikindi kitari Inzu y’Imana, aha hantu ni ryo rembo ry’ijuru! » 18Nuko Yakobo arazinduka, yenda rya buye yari yiseguye, araryegura ararishinga, arisukaho amavuta ku isonga. 19Aho hantu ahita Beteli (ari byo kuvuga ‘Inzu y’Imana’), ariko mbere uwo mugi witwaga Luzi. 20Nuko Yakobo arahiga ati « Imana niba turi kumwe ikandinda muri uru rugendo ndimo, nimpa ifunguro ikampa n’umwambaro, 21ninsubiza amahoro kwa data, Uhoraho ni we uzambera Imana koko. 22aIri buye nshinze rizaba inzu y’lmana.»

 

ZABURI (Zab 91 (90), 1-2, 3a.4, 14-15ab)


Inyik/ Uhoraho ni we uzambera Imana.

 

Umuntu utuye aho Usumbabyose yibera,

yikinga mu gacucu k’Ushoborabyose.

Ndabwira Uhoraho nti « Uri Ubuhungiro bwanjye n’inkunga yanjye,

Mana yanjye, ni wowe niringiye! »

 

Ni we uzakugobotora mu mutego w’umuhigi w’inyoni,

azagutwikiriza amababa ye,

Maze uzahungire mu nsi y’amoya ye ;

Ubudahemuka bwe ni ingabo n’umwambaro w’intamenwa.

 

« Ubwo yanyiziritseho nzamuzigura,

nzamurinda kuko azi izina ryanjye.

Nanyiyambaza nzamwitaba,

nzamuba hafi mu gihe cy’amage. »

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (2 Tim 1, 10)

 

Alleluya Alleluya.

Yezu Kristu, Umukiza wacu yatsinze urupfu,

atangaza ubugingo abigirishije Inkuru Nziza.

Alleluya.

 

IVANJILI


+ Matayo  (Mt 9, 18-26)

18Igihe Yezu yari akibwira abigishwa ba Yohani, umutware aramwegera, amupfukama imbere amubwira ati « Umukobwa wanjye amaze gupfa; ngwino umuramburireho ikiganza arakira.» 19Yezu arahaguruka, aramukurikira n’abigishwa be.


20Nuko umugore wari umaze imyaka cumi n’ibiri ava amaraso, amuturuka inyuma akora ku ncunda z’igishura cye. 21Kuko yibwiraga ati « Mfa gusa gukora ku gishura cye ngakira! » 22Yezu akebutse aramurabukwa, aravuga ati « Humura mwana wanjye, ukwemera kwawe kuragukijije. » Ako kanya umugore arakira.


23Yezu ageze mu rugo rw’umutware abona abavuza imyironge n’abantu benshi baboroga, aravuga ati 24« Nimuhave, uwo mukobwa ntiyapfuye ; arasinziriye. » Nuko baramuseka. 25Bamaze gusohora abo bantu, arinjira amufata ukuboko, maze umukobwa arahaguruka. 26Iyo nkuru isakara muri icyo gihugu cyose. 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »