Amasomo ku wa Kane, XIII, A

ISOMO RYA MBERE


Igitabo cy’Intangiriro (Intg 22, 1-13.15-19)

Muri iyo minsi, 1Imana igerageza Abrahamu iramubwira iti « Abrahamu ! » Arayisubiza ati «Ndi hano.» 2Imana iti « Fata umwana wawe, umwana wawe w’ikinege ukunda, Izaki ; ujye mu karere ka Moriya. Nuhagera uzamutambeho igitambo gitwikwa, ku musozi nzakwereka.» 3Abrahamu arazinduka yasa inkwi z’igitambo gitwikwa ; ategura indogobe ye, nuko aragenda hamwe n’abagaragu be babiri na Izaki, umwana we w’umuhungu, berekeza mu karere Imana yari yamubwiye. 4Ku munsi wa gatatu Abranamu yubura amaso; aho hantu ahabonera kure. 5Maze abwira abagaragu be ati “Nimugume hano n’iyi ndogobe; jye n’umwana turabanza tugende tujye gusenga, hanyuma turahindukira tubasange.» 6Abrahamu yenda inkwi z’igitambo gitwikwa, azikorera umuhungu we Izaki ; ajyana urujyo rurimo amakara yaka, n’icyuma. Nuko bombi barajyanirana. 7Izaki abwira se Abrahamu ati « Dawe !» Undi ati « Ni ibiki, mwana wanjye? » Izaki ati « Ko mbona umuriro n’inkwi, intama yo gutamba iri hehe ? » 8Abrahamu aramusubiza ati “Imana iri burebe aho yibonera intama yo gutamba, mwana wanjye! » Nuko bombi barakomeza barajyanirana.


9Bageze aho Imana yari yaramweretse, Abrahamu ahubaka urutambiro arugerekaho inkwi, aboha umwana we Izaki, amushyira kuri urwo rutambiro hejuru y’inkwi. 10Nuko Abrahamu abangura ukuboko, afata icyuma ngo atambe umwana we. 11Ubwo Malayika w’Uhoraho amuhamagarira mu ijuru ati « Abrahamu ! Abrahamu ! » Undi ati “Ndi nano.” 12Malayika w’Uhoraho ati « Ntukoze ukuboko kuri uwo mwana ! Ntugire icyo umutwara kuko ubu ngubu menye ko wubaha Imana, ukaba utanyimye umwana wawe w’ikinege. » 13Abrahamu ngo yubure amaso, abona inyuma ye imfizi y’intama ; amahembe yayo yari yafatiwe mu gihuru. Abrahamu aragenda arayifata, ayituraho igitambo gitwikwa mu kigwi cy’umwana we.

15Malayika w’Uhoraho ahamagarira Abrahamu mu ijuru ubwa kabiri, 16aramubwira ati «Ndahiye mu izina ryanjye – uwo ni Uhoraho ubivuze – ubwo wangenjereje utyo ntunyime umwana wawe w’ikinege, 17nzaguha umugisha; abazagukomokaho nzabaha kororoka nk’inyenyeri zo mu kirere, n’umusenyi wo ku nkombe y’inyanja, maze bazigarurire amarembo y’abanzi babo. 18Kandi urubyaro rwawe ni rwo amahanga yose y’isi azifurizanyamo umugisha, kuko wumviye ijambo ryanjye. » 19Abrahamu arahindukira asanga abagaragu be ; nuko barahaguruka basubira i Berisheba ; arahatura.

 

ZABURI (Zab 116 (114-115), 1-2, 3ac-4, 5-6, 7b-8)


Inyik/ Nzakomeza gutunganira Uhoraho, ku isi y’abazima.


Icyo nkundira Uhoraho,

ni uko yumva ijwi ryanjye iyo mutakambiye,

maze akunarna, akantega amatwi ;

mu buzima bwanjye bwose sinzareka kumwiyambaza.

 

Ingoyi z’urupfu zari zamboshye,

ishavu n’agahinda byari byanyishe,

maze niyambaza izina ry’Uhoraho nti

«Uhoraho, kiza amagara yanjye! »

 

Uhoraho ni umunyampuhwe n’intarenganya,

koko Imana yacu ni Nyir’imbabazi !

Uhoraho aragira ab’intamenyekana;

nari umunyantege nke, maze arantabara.

 

Uhoraho yangiriye neza cyane,

Yakuye amagara yanjye mu nzara z’urupfu,

amaso yanjye ayarinda amarira,

n’ibirenge byanjye abirinda gutsitara.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Zab 147 (146-147),1.3)


Alleluya Alleluya.

Mbega ukuntu ari byiza kuririmba Imana yacu,

ntibigire uko bisa kuyisingiza uko bikwiye !

Uhoraho ni we ukiza abafite intimba ku mutima,

maze akomora ibikomere byabo.

Alleluya.

 

IVANJILI


+ Matayo (Mt 9, 1-8)

Muri icyo gihe, 1Yezu amaze kujya mu bwato, arambuka ajya rnu mugi we wa Kafarinawumu. 2Nuko bamuzanira ikirema kiryamye mu ngobyi. Yezu abonye ukwemera kwabo, abwira ikirema ati « Izere, mwana wanjye, ibyaha byawe urabikijijwe. » 3Bamwe mu bigishamategeko baribwira bati « Uyu muntu aratuka Imana!» 4Ariko Yezu amenya ibyo batekereza, arababwira ati « Igituma mutekereza ibidatunganye ni iki ? 5Icyoroshye ni ikihe : ari ukuvuga ngo ‘Ibyaha byawe urabikijijwe’, cyangwa kuvuga ngo ‘Haguruka ugende’ ? 6None rero kugira ngo mumenye ko Umwana w’umuntu afite ububasha bwo gukiza ibyaha mu nsi ... », abwira ikirema ati “Haguruka, ufate ingobyi yawe witahire !» 7Arahaguruka, arataha. 8Rubanda babibonye barakangarana ; nuko basingiza Imana yahaye abantu ububasha bungana butyo. 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »