sam.

25

juin

2011

Amasomo ku wa Gatandatu, XIII, A

ISOMO RYA MBERE


Igitabo cy’Intangiriro ( Intg 27, 1-5.15-29)

1Izaki ageze mu zabukuru, amaso ye arahuma ntiyaba akibona. Nukoo ni ko guhamagara Ezawu, umuhungu we w’imfura, aramubwira ati « Mwana wanjye! »Undi ati « Ndi hano. » 2Izaki ati “Dore ndashaje, sinzi umunsi nzapfiraho. 3None fata intwaro zawe, umutana n’umuheto wawe, ujye mu ishyamba unyicireyo inyamaswa y’umuhigo. 4Hanyuma uyintegurire uko mbikunda, unzanire ndye, maze nguhe umugisha ntarapfa.” 5Rebeka yari ateze amatwi Izaki aganira na Ezawu umuhungu we. Nuko Ezawu ajya mu ishyamba kwicayo inyamaswa y’umuhigo ngo awuzanire se.

 

15Hanyuma Rebeka yenda umwambaro mwiza cyane w’umuhungu we mukuru Ezawu yari abitse mu nzu, awambika umuhungu we muto Yakobo. 16Naho impu za ba bana b’ihene, azimwambika ku maboko no mu ijosi ahatari ubwoya. 17Nuko ahereza Yakobo umuhungu we, ibiryo n’umugati yari yateguye. 18Yakobo yinjira kwa se aramubwira ati «Dawe!» Undi ati « Ye ! Uri nde se mwana wanjye? » 19Yakobo asubiza se ati « Ndi Ezawu, umwana wawe w’imfura. Nakoze uko wambwiye. Eguka wicare, urye inyama y’umuhigo wanjye, maze umpe umugisha wawe. » 20Izaki aramubwira ati « Mbega ngo uraronka vuba, mwana wanjye! » Undi ati « Ni uko Uhoraho Imana yawe yampaye kuronka.»

21Izaki abwira Yakobo ati « Igira hino ngukoreho, mwana wanjye, numve niba uri Ezawu umwana wanjye, cyangwa se niba utari we. » 22Yakobo yegera se Izaki, nuko se aramukorakora aravuga ati « Ijwi ni irya Yakobo, ariko amaboko ni aya Ezawu. » 23Ntiyamumenya, kuko amaboko ye yari yuzuye ibyoya nk’amaboko ya mwene nyina Ezawu. Nuko Izaki amuha umugisha. 24Aramubaza ati « Ese koko ni wowe umwana wanjye Ezawu ? » Undi ati « Ni jye. » 25Ati « Ngaho mwana wanjye, mpereza ndye ku muhigo wawe maze nguhe umugisha wanjye. » Aramuhereza ararya, hanyuma amuzanira na divayi, aranywa. 26Nuko umubyeyi we Izaki aramubwira ati « Igira hino umpobere, mwana wanjye.»


27Yakobo aramwegera, aramuhobera. Izaki yumva impumuro y’imyambaro ye, amuha umugisha agira ati « Impumuro y’umuhungu wanjye, ni nk’impumuro y’umurima Uhoraho yahaye umugisha. 28Imana niguhe urume rumanuka ku ijuru, iguhe n’uburumbuke bw’ubutaka, ingano na divayi bigwire bisendere! 29Imiryango izakugaragire n’amahanga azagupfukamire! Ube umutware wa bene so, na bene nyoko bagupfukamire! Hazavumwe uzakuvuma, hagire umugisha uzakuvuga neza!»


ZABURI (Zab 135 (134), 1-2, 3-4, 5-6)


Inyik/ Nimusingize Uhoraho, kuko ari umunyampuhwe.

 

Nimusingize izina ry’Uhoraho,

Nimumusingize bagaragu b’Uhoraho,

mwebwe abahora mu Ngoro y’Uhoraho,

mu bikari by’Inzu y’Imana yacu.

 

Nimusingize Uhoraho kuko ari umunyampuhwe,

nimuririmbe izina rye, kuko ari umugwaneza.

Koko Uhoraho yihitiyemo Yakobo,

Israheli ayigira inyarurembo ye.

 

Jyewe nzi neza ko Uhoraho ari igihangange,

Ko Umutegetsi wacu asumba ibigirwamana byose.

Icyo Uhoraho ashatse cyose aragikora,

ari mu ijuru ari no munsi, ari mu nyanja ari n’ikuzimu.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Hish 19, 7.9)

 

Alleluya Alleluya.

Nitwishime tunezerwe kubera Isezeramo rishya:

hahirwa abatumiwe mu bukwe bwa Ntama!

Alleluya.

 

IVANJILI


+Matayo (Mt9, 14-17)

Muri icyo gihe, 14abigishwa ba Yohani basanga Yezu, ni ko kumubaza bati«Ni iki gituma twebwe n’Abafarizayi dusiba kurya, naho abigishwa bawe ntibasibe?» 15Yezu arabasubiza ati «Birakwiye se ko abakwe bagira ishavu bakiri kumwe n’umukwe?Ariko hazaza igihe umukwe azabavanwamo, ni bwo bazasiba. 16Ntawe utera igitambaro gishya ku mwenda ushaje, kuko icyo kiremo cyakurura uwo mwenda ukarushaho gucika. 17Nta n’ushyira divayi nshya mu masaho ashaje, naho ubundi amasaho yasandara, divayi ikameneka, kandi ya masaho akaba apfuye ubusa. Ubusanzwe bashyira divayi nshya mu masaho mashya, byombi bikarama.» 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »