Amasomo ku Munsi Mukuru w'Isakramentu ritagatifu, A

ISOMO RYA MBERE


Igitabo cy’Ivugururamategeko (Ivug 8, 2-3.14b-16a)

Musa yabwiye imbaga y’Abayisraheli ati 2«Uzajye wibuka urugendo rurerure Uhoraho Imana yawe yagukoresheje mu butayu mu myaka mirongo ine yose, kugira ngo agucishe bugufi, bityo akugerageze amenye ikiri mu mutima wawe, kandi amenye niba uzakurikiza amategeko ye cyangwa niba utazayakurikiza. 3Yagucishije bugufi, atuma wicwa n’inzara maze akugaburira manu wari utazi, n’abasokuruza bawe batigeze bamenya : ibyo ari ukugira ngo akumenyeshe ko umuntu adatungwa n’umugati gusa, ko ahubwo atungwa n’ijambo ryose riturutse mu kanwa k’Uhoraho. 14bUramenye ntuzibagirwe Uhoraho Imana yawe wagukuye mu gihugu cya Misiri, mu nzu y’ubucakara ; 15ni we wakunyujije muri bwa butayu bunini kandi buteye ubwoba, butuwe n’inzoka zifite ubumara butwika na za manyenga, bukaba igihugu kigwengeye kitagira amazi ; ni we wagukuriye amazi mu rutare rukomeye. 16bMuri ubwo butayu ni we wakugaburiye manu, abasokuruza bawe batigeze bamenya.»

 

ZABURI (Zab 147 (146-147), 12-13, 14-15, 19-20)

 

Inyik/ Muryango w’Imana, singiza Umwami wawe

 

Yeruzalemu, amamaza Uhoraho,

Siyoni, singiza Imana yawe !

Kuko yakajije ibihindizo by’amarembo yawe,

agaha umugisha abana bawe bagutuyemo.

 

Yasakaje amahoro mu bwatsi bwawe,

aguhaza inkongote y’ingano zeze neza.

Yohereza amategeko ye ku isi,

ijambo rye rikihuta bitangaje.

 

Amenyesha bene Yakobo ijambo rye,

Agatangariza Israheli amategeko ye.

Nta yandi mahanga yigeze agenzereza atyo,

Ngo ayamenyeshe amateka ye.

 

ISOMO RYA KABIRI


Ibaruwa ya mbere Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyakorinti (1Kor 10, 16-17)

Bavandimwe, 16mbese inkongoro y’umugisha tunyweraho dushimira lmana, si ugusangira amaraso ya Kristu ? N’umugati tumanyurira hamwe, si ugusangira Umubiri wa Kristu ? 17Kubera uwo mugati umwe, n’ubwo twebwe turi benshi tugize umubiri umwe, kuko twese nyine duhujwe n’umugati umwe.

 

INDIRIMBO Y’IGISINGIZO CY’IYOBERA RY’UKARISTIYA NTAGATIFU

 

Siyoni singiza Umukiza wawe,

Umucunguzi n’Umushumba wawe,

mu ndirimbo n’imbyino.

 

Uko ubasha wimareyo,

nta bisingizo bareshya,

nta wamukabiriza.

 

None indirimbo ihimbaje,

ni iy’ifunguro rizima,

kandi ritubeshaho.

 

Bariherewe ku meza,

ari cumi na babiri,

nta wubishidikanya.

 

Tumurate turanguruye,

duhimbarwe twizihirwe,

bidusabe umutima.

 

Uyu munsi mukuru tugira,

uratwibutsa ishingwa rya mbere,

ry’ayo meza ya Yezu.

 

Ameza y’umwami mushya,

Pasika nshya y’iteka rishya,

yakuyeho irya mbere.

 

Irishaje n’irishya,

ni ukuri kwirukana igicucu,

ni ijoro riha amanywa.

 

Icyo Kristu yabimbuye,

yategetse ko gikorwa,

ari we bitwibutsa.

 

Dukurikije iryo jambo ritagatifu,

umugati na divayi,

bihinduka igitambo cy’umukiro.

 

Abakristu nibemere,

ko umugati ari umubiri,

divayi ikaba amaraso.

 

Icyo utumva ntukibone,

ni ukwemera kugihamya,

by’igitangaza koko.

 

Hirya y’ibigaragara,

Shaka ukuri bishushanya,

Uhasange inyarnibwa.

 

Umubiri ni ikiribwa,

amaraso ni ikinyobwa,

kandi hombi Kristu ni wese.

 

Umuhabwa nta bwo amwica,

ntamuvuna ntamutubya,

amuhabwa muzima.

 

Yahabwa umwe yahabwa benshi,

abo bose kimwe n’uwo umwe,

nta bwo bamumaraho.

 

Ahabwa ababi n’abeza,

ariko biranyuranye,

ni urupfu n’ubugingo.

 

Ubugingo ni ubw’abeza,

Ababi bahabwa urupfu,

ni bo birobanura.

 

Umanyura iryo Sakramentu,

ntiwikange jya wibuka,

ko ari wese mu kimanyu,

nko muri hositiya yose.

 

Ntabwo isaturwa iyo Mvaho,

hamanyurwa ikimenyetso,

bidatubya imimerere,

n’indeshyo ya Nyiracyo.

 

Dore umugati w’abamalayika,

wagizwe uw’abagenzi,

umugati nyawo w’abana b’lmana,

batajugunyira imbwa.

 

Wari warashushanyijwe,

n’igitambo cya Izaki,

n’ituro ry’intama ya Pasika,

na manu y’abakurambere bacu.

 

We Mushumba nyamushumba,

we mugati nyawo Yezu,

turagire uturwaneho,

uzatuboneshe ibyiza,

iwabo w’abazima.

 

Wowe uzi byose ukabibasha,

wowe udutunga kuri iyi si,

tuyobore ku meza yo mu ijuru,

uzaduhe umurage wawe,

hamwe n’abatagatifu bawe.

 

Amen. Alleluya.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI Yh 6, 51


Alleluya Alleluya.

Nyagasani Yezu, uri umugati muzima wamanutse mu ijuru.

Urya uwo mugati azabaho iteka.

Alleluya. 

 

IVANJILI


+ Yohani Yh 6, 51-58

Muri icyo gihe, Yezu amaze kugaburira imbaga imigati itanu n’amafi abiri, aravuga ati : 51“Ni jye mugati muzima wamanutse mu ijuru. Urya uwo mugati azabaho iteka ; kandi umugati nzatanga ni umubiri wanjye, kugira ngo isi igire ubugingo.” 52Ni bwo Abayahudi batangiye kujya impaka ubwabo bati “Ashobora ate kuduha umubiri we ngo uribwe ?” 53Yezu arabasubiza ati «Ndababwira ukuri koko : nimutarya umubiri w’Umwana w’umuntu, ntimunywe n’amaraso ye, ntimuzagira ubugingo muri mwe. 54Naho urya umubiri wanjye, akanywa n’amaraso yanjye agira ubugingo bw’iteka, kandi nzamuzura ku munsi w’imperuka. 55Kuko umubiri wanjye ari ikiribwa koko, n’amaraso yanjye akaba ikinyobwa koko. 56Urya umubiri wanjye kandi akanywa amaraso yanjye, angumamo nanjye nkamugumamo. 57Mbese nk’uko Data wantumye ariho, nanjye nkabaho ku bwa Data, bityo undya na we azabaho ku bwanjye. 58Nguyu umugati wamanutse mu ijuru : si nk’uwo ba sogokuruza banyu bariye bakarenga bagapfa ; urya uyu mugati azabaho iteka ryose.» 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »