sam.

25

juin

2011

Amasomo ku Cyumweru cya XIII, A

ISOMO RYA MBERE


Igitabo cya kabiri cy’Abami (2 Bami 4, 8-11.14-16a)

8Umunsi umwe, Elisha yanyuze ku murenge wa Shunemu. Ahasanga umugore ukize, uwo mugore amwingingira kuza iwe ngo afungure. Guhera ubwo Elisha yahanyura akajyayo gufungura. 9Umugore abwira umugabo we ati «Nzi ko uriya mugabo uhora aza iwacu ari umuntu w’Imana. 10None tumwubakire icyumba gito hejuru y’inzu yacu ahategamye, tumushyiriremo uburiri, ameza, intebe n’itara, maze naza kudusura ajye acumbikamo.» 11Umunsi umwe Elisha agera aho iwabo, bamujyana mu cyumba cyo hejuru aryamamo. 14Elisha abaza umugaragu we Gehazi ati «Twamukorera iki ?» Gehazi aramusubiza ati «Dore nta mwana agira kandi umugabo we arashaje.» 15Elisha aramubwira ati «Muhamagare» . Aramuhamagara, umugore araza ahagarara mu muryango. 16aElisha aramubwira ati «Umwaka utaha nk’iki gihe, uzaba uhagatiye umwana w’umuhungu.»

 

ZABURI (Zab 89(88), 2-3, 16-17,18-19)

 

Inyik/ Uhoraho, tuzaririmba iteka ryose impuhwe zawe !

 

Nzaririmba iteka ryose impuhwe z’Uhoraho,

kuva mu gisekuruza kujya mu kindi.

Umunwa wanjye nzawamamarisha ubudahemuka bwawe,

kuko wavuze uti «Impuhwe zashyizweho ubuziraherezo,

ubudahemuka bwanjye bushinze umuzi mu ijuru.»

 

Hahirwa umuryango wamenyereye kugusingiza,

ukagendera mu cyezezi cy’uruhanga rwawe,Uhoraho,

umunsi bahimbazwa n’izina ryawe,

bagaterwa ishema n’ubutabera bwawe.

 

Kuko ubatera inkunga y’ikirenga,

maze ugatuma twubura uruhanga.

Uhoraho, ni wowe ngabo twikingira,

kandi umwami wacu akomejwe na Nyir’ubutagatifu wa lsraheli.

 

ISOMO RYA KABIRI


Ibaruwa Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyaroma (Rom 6, 3-4.8-11)

Bavandimwe, 3ntimuzi se ko twebwe twese ababatijwe muri Kristu Yezu, ari mu rupfu rwe twabatirijwemo ? 4Koko rero ku bwa batisimu twahambanywe na we mu rupfu rwe, kugira ngo uko Kristu yazuwe mu bapfuye n’ikuzo rya Data, bityo natwe tugendere mu bugingo bushya. 8Niba rero twarapfanye na Kristu, twemere ko nanone tuzabaho hamwe na We. 9Tuzi ko Kristu yazutse mu bapfuye akaba atazongera gupfa ukundi, urupfu rukaba rutakimufiteho ububasha. 10Kuko igihe apfuye, yapfuye ku cyaha rimwe rizima ; naho kuba ariho, abereyeho Imana. 11Bityo namwe mumenye ubwanyu ko mwapfuye ku cyaha, mukaba mubereyeho Imana muri Kristu Yezu.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI  (1 Pet 2, 9)

 

Alleluya Alleluya.

Mwebwe bwoko Imana yitoranyirije,

Imbaga y’abaherezabitambo ba cyami,

nimwamamaze ibigwi by’Uwabahamagaye :

abavana mu mwijima akabinjiza mu rumuri rwe.

Alleluya.

 

IVANJILI


+ Matayo (Mt 10, 37-42)

Muri icyo gihe, Yezu abwira intumwa cumi n’ebyiri ati 37«Ukunda se cyangwa nyina kunduta, ntakwiriye kuba uwanjye. Ukunda umuhungu cyangwa umukobwa we kunduta, ntakwiriye kuba uwanjye. 38Udatwara umusaraba we ngo ankurikire, ntakwiriye kuba uwanjye . 39Uwihambira ku bugingo bwe azabubura, naho uzahara ubugingo bwe ari jye agirira azabuhorana. 40Ubakiriye neza ni jye aba yakiriye, n’unyakiriye aba yakiriye Uwantumye. 41Uwakiriye neza umuhanuzi kuko ari umuhanuzi, azahabwa ingororano y’umuhanuzi ; n’uwakiriye intungane neza kuko ari intungane, azahabwa ingororano y’intungane. 42Uzaba yarahaye icyo kunywa umwe muri aba baciye bugufi, n’aho rwaba uruho rw’amazi afutse kuko ari umwigishwa wanjye, ndababwira ukuri : ntazabura ingororano ye.» 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »