ven.

24

juin

2011

NYINAWIMANA TWIZIHIJE PENEKOSTI MU BYISHIMO

“Roho w’Imana uze utuyobore , urugendo ni rurerure"

Rugana hehe ? iwacu mu ijuru !!!

Ni wowe dushaka ko utuyobora,

Dutere Umwete dukomeze urugendo,

Duhe ingabire zawe!!!”

 

Ngiyi interuro yaranze abakristu ba Nyinawimana mu muhimbazo utagira uko usa wa Penekosti 2011.

Imyiteguro ya Penekosti yatangiranye na noveni yatangiye ku itariki ya 3 Kamena 2011. Yateguwe n’abakarismatique bari bamaze ibyumweru birindwi mu rugendo rw’isenderezwa. Tubibutse ko abakristu bose ba Paroisse Nyinawimana barangajwe imbere n’intego igira iti “Ni twiyake rero ibikorwa by’umwijima maze twambare intwaro z’urumuri “ Rm 13,12 b.Muri ibyo byumweru babonye inyigisho zinyuranye nk’uko biteganijwe mu gatabo kitwa “Umuyobozi w’ibyumweru birindwi “.

 

Igitaramo cya Penekosti cyatangiye ku wa gatandatu saa kumi kibimburirwa na Misa k yitabiriwe n’abakristu benshi . Nyuma ya Misa hatangiye ibiganiro binyuranye bahawe na Padri mukuru akaba na Aumonier w’abakarismatike. Fratri NZUNGIZE Charbert uvuka muri Paroisse ya RUKOMO akaba yiga I Katigondo ( Uganda ) yabasangije ku buzima bwo kubana n’abanyamahanga bafite imico itandukanye . Ati “ Roho Mutagatifu ni Imana kandi ahuza abantu kuburyo imico , indimi … ntacyo biba bitwaye “ Ngizo imbuto za Penekosti .

 

UMUHANZI NKOMEZAMIHIGO Modeste.

 

Ubwo hagati aho niko umucuranzi Nkomezamihigo Modeste “ uzwi mu ndirimbo zinyuranye zica kuri Radiyo Mariya Rwanda nka Bajyagahe , Bazumva ryari ? Uwasubiza iyi minsi inyuma…yasusurutsaga abataramiye Umuhoza ba Nyinawimana.Yashishikarije abakristu guhinduka kugirango ibisingizo batura Imana bishobore kubaryohera no kubagirira akamaro . Ati “ Nta wubyinana Rukoba ahetse Rukobora “ Ashaka kuvuga ko icyaha kidatuma wemarara ngo usingize Imana.

Twararikesheje, mu masengesho yo gusingiza Imana , kuramya Yezu mu Karistiya , Penetensiya… mu rukerera turamutsa Nyinawimana muri Rozari Ntagatifu.

 

UMUNSI WA PENEKOSTI URAGERA

Mu misa zombi Padri mukuru yagarutse ku byiza bya Roho Mutagatifu . Ati “Si Kiliziya yishimira ivuka ryayo gusa , ahubwo n’isi muri rusange , kuko igihe yari ikivangavange kitagira ishusho kandi iriho ubusa ; Umwijima ubundikiye inyanja y’amazi…Umwuka w’Imana wahuheraga hejuru yayo( Intg 1,2 ) ni wo wayihaye aka gasura tuyibonana.”Ahereye kubyagarutsweho mu gitaramo yashimangiye ko ubu umuntu yangije ibyaremwe nawe atiretse , kuburyo koko byose binihira icyarimwe bihamagara Roho utanga ubuzima, uturuka kuri Data no kuri Mwana. Nawe akadukakambira mu miniho irenze imivugirwe…(Rm 8,22) .Ni yongere abumbure akanwa k’abahanuzi b’ibi binyagihumbi bishya bahangare` abangizi b’isi , abanzi b’ubuzima…Mu misa ya Kabiri nibwo habaye imihango y’isenderezwa. Bahamagarwa mu mazina yabo mu muhamirizo wa Roho Mutagatifu unyuze mu nanga ya Modeste; biyereka imbere y’alitari nkabasanganira koko Umuhoza. Begera umusaserdoti ,batangaza icyo bifuza n’ingabire bakeneye kugira ngo bakigereho. Umusaserdoti ati < Inzu yubatse mu mpinga ntiyihisha abarebyi …>


Amaze kubaramburiraho ibiganza yabibukije cya kibazo ngo “ Roho Mutagatifu udutuyemo atumarira iki ? Roho Mutagatifu udutuyemo atuma tugira ubugingo bw’Imana , akatubera urumuri rutwumvisha neza inkuru nziza ya Yezu Kristu kandi akaduha imbaraga zo kuyikuri kiza twishimye >Reba Gatigisimu

Abagize kominote ingoro y’urukundo nabo basubiye mu masezerano yabo. Basoreza kubana bakomejwe umwaka ushize nabob amaze umwaka wose bitoza kuba umukristu uhamye.

 

WA NUMA WE NGWINO MU KIRERE CY’U RWANDA

Mugusoza Misa habaye umuhango wo kwita izina abo bana basaga 300. Mu mazinamenshi yari yaratanzwe n’ababitaho , batomboye “ Inuma z’urukundo “ Colombe de la CHARITE.

Mu busabane bwa kurikiyeho bishimiye iryo zina , bahamya ko rizatuma baba itsinda risobanutse muri Paroisse ndetse no mu Rwanda.”Wa numa we Ngwino, ngwino twibanire”

Modeste yakomeje gususrutsa uwo munsi mu buhamya buherekejwe n’indirimbo ze ziri ku makassete menshi. Zaraguzwe karahava.


KUWA MBERE WA PENEKOSTI

“ DUSINGIZE IMANA ABASWA BAHENGEREZE “

Ku ri Penekosti saa kumi n’ebyiri z’umugoroba nibwo abasore babiri bo mu muryango w’Umusaraba w’ikuzo ( Gikondo ) bageze mu rugo rw’abapadri baje guteguriza bagenzi babo 60 bari bamaze igihe bitegura gukora igikorwa bita Isangira buzima “. Ni igikorwa cya gitumwa abagize uwo muryango bakora bagamije gukangurira abakristu kuba inshuti z’umusaraba w’ikuzo aho kuba inshuti z’umusaraba w’ibisambo.


Ku wa mbere saa mbiri , Amatagisi 2 na QUASTER 1 zitwaye Orchestre; itorero , abana, abafrere ababikira , ababyeyi, urubyiruko…baherekejwe n’uwashinze uwo muryango Bwana SENGAYIRE J.Baptiste basesekaye Nyinawimana . Uyu yigeze kuba mu basore bashaka kwiha Imana mu muryango w’abafransisikani babaye mu Centrale Nyinawimana muri 1986.

 

BARATURYOHEYE BITARABAHO.

Orchestre nziza n’abacuranzi basingiza Imana abaswa bagahengereza, itorero ry’urubyiruko rucinya akadiho imbeba zikava mu bisenge.Icyaruse byose ni ubuhamya bwa buri tsinda bwafashije abakristu kunogerwa n’irangamuntu yabo “Urukundo rw’itanga “ nk’urwa Yezu ku musaraba.


Twashoje na Misa yatangiye saa munani , nyuma yayo turashengerera, dusabira abarwayi bacu .Nyuma ya Misa , abuzukuru ba Francisco basuye itongo ry’abafransikani bahafatira amafoto…bataha binginga se wabo ngo bararyohewe azabagarure.Padri mukuru yabahaye umugisha kandi ababwira ko bidatinze azaza kubishyura kugira ngo uwo mubano uzarambe.

Ngaho nimwambare mwese intwaro z’urumuri , mube intwari kandi mugenze nk’abakijijwe , kuko muri ku rugamba, ngibyo ibiukwiriye abana b’Uhoraho “.

 

Nyinawimana kuwa 13/06/2011

Par A.JM.Vianney DUSHIMIYIMANA ,

Padri Mukuru.


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »