mar.

21

juin

2011

Amasomo ku wa Kabiri, XII, A

ISOMO RYA MBERE


Igitabo cy’Intangiriro (Intg 13, 2.5-18)

2Abramu yari umutunzi cyane, akize kuri zahabu na feza. 5Loti wimukanaga na Abramu, na we yari atunze amatungo, amagufi n’amaremare, hamwe n’amahema. 6Igihugu nticyari kibahagije bombi, kandi kubera ubwinshi bw’amatungo yabo, kubana ntibyashobokaga. 7Haje kuvuka intonganya mu bashumba ba Abramu n’aba Loti. - Icyo gihe Abakanahani n’Abaperezi bari bagituye mu gihugu. – 8Abramu abwira Loti ati « Ntihakabe intonganya muri twe, no ku bashumba banjye n’abawe, kuko turi abavandimwe. 9Mbese nturora iki gihugu cyose ? Reka dutandukane. Nujya ibumoso nzajya iburyo, nujya iburyo nzajya ibumoso.» , 10Loti aterera amaso abona ikibaya cyose cya Yorudani, n’uko cyatembaga amazi impande zose. – Ibyo byabaye igihe Uhoraho yari atararimbura Sodoma na Gomora ; muri icyo gihe icyo kibaya kugeza kuri Sowari cyari kimeze nk’ubusitani bw’Uhoraho, kimwe n’igihugu cya Misiri. 11Loti yihitiramo ikibaya cyose cya Yorudani, agenda rero agana iburasirazuba. Batandukana batyo. 12Abramu we atura mu gihugu cya Kanahani, naho Loti atura mu migi y’icyo kibaya, amahema ye ayashinga hafi ya. 13Abantu b’i Sodoma bari inkozi z’ibibi, bahoraga bacumura kuri Uhoraho.

14Loti amaze gutandukana na Abramu, Uhoraho abwira Abramu ati « Ubura amaso uhereye aho uri, maze urebe mu majyaruguru no mu majyepfo, urebe mu burasirazuba no mu burengero bwaryo. 15Igihugu cyose uruzi ndakiguhaye burundu, wowe n’urubyaro rwawe. 16Urubyaro rwawe nzaruha kororoka rugwire nk’umukungugu wo ku isi. Mbese hari umuntu washobora kubara umukungugu w’isi ? Ni ko n’urubyaro rwawe batazashobora kurubara ! 17Haguruka utambagire iki gihugu mu burebure bwacyo no mu bugari bwacyo, kuko nkiguhaye. » 18Abramu ashingura amahema ye, ajya gutura hafi y’ibiti by’imishishi ya Mambure biri i Heburoni. Ahubakira Uhoraho urutambiro.


ZABURI (Zab 15 (14), 1a.2, 3bc-4ab, 4cd.5)


Inyik/ Nyagasani, intungane izatura mu Ngoro yawe.


Uhoraho, ni nde ukwiye kwinjira mu Ngoro yawe?

Ni umuntu utajorwa mu mibereho ye,

agakurikiza ubutabera,

kandi akavugisha ukuri k’umutima we.

 

Ntagirire abandi nabi,

cyangwa ngo yihe gusebya mugenzi we.

Uwo muntu arebana agasuzuguro uwigize ruvumwa,

maze akubaha abatinya Uhoraho.

 

Icyo yarahiriye n’aho cyamugwa nabi, nta bwo yivuguruza,

iyo agurije undi ntamutegaho urwunguko,

ntiyemera ruswa ngo arenganye utacumuye.

Ugenza atyo wese azahora ari indatsimburwa.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Yh 8, 12)

 

Alleluya Alleluya.

Yezu Kristu, rumuri rw’isi,

ugukurikira azatunga urumuri rw’ubugingo.

Alleluya.

 

IVANJILI


+ Matayo (Mt 7, 6.12-14)

Muri icyo gihe, abigishwa bari bateraniye iruhande rwa Yezu ku musozi, maze arababwira ati 6« lkintu gitagatifu ntimukakigabize imbwa, amasaro yanyu ntimukayajugunye imbere y’ingurube : hato zitayaribata hanyuma zikabahindukirana zikabashiha.

12Ibyo mwifuza ko abandi babagirira byose, namwe mubibagirire: ngayo Amategcko n’Abahanuzi. 13Nimwinjirire mu muryango ufunganye, kuko umuryango wagutse n’inzira y’igihogere ari byo bijyana mu cyorezo, kandi abahanyura ni benshi. 14Mbega ukuntu umuryango ugana mu bugingo ufunganye, n’inzira ijyayo ikaba impatanwa, maze bikabonwa na bake ! »


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »