Amasomo ku wa Gatandatu, XII,A

ISOMO RYA MBERE


Igitabo cy’Intangiriro (Intg 18, 1-15)

Muri iyo minsi, 1Imana yongera kubonekera Abrahamu ku biti by’imishishi bya Mambure. Abrahamu yari yiyicariye ku muryango w’ihema rye, igihe cy’icyokere cyo ku manywa y’ihangu. 2Ngo yubure amaso, abona abagabo batatu bamuhagaze imbere. Ababonye ava aho yari yicaye ku butaka. 3Aravuga ati « Shobuja, niba ngize ubutoni mu maso yawe, ntuce ku mugaragu wawe. 4Nibazane utuzi mwoge ibirenge, muruhukire munsi y’iki giti ; 5mbazanire n’igisate cy’umugati musame agatima mbere yo gukomeza urugendo, ubwo mwanyuze hafi y’umugaragu wanyu.» Baramubwira bati “Kora uko ubivuze.” 6Abrahamu yihuta agana mu ihema asanga Sara, aramubwira ati « Gira bwangu wende incuro eshatu z’ifu, uyikate maze wotse utugati. » 7Hanyuma Abrahamu yirukira mu bushyo bw’inka, afatamo akamasa gashishe karyoshye, maze agaha umugaragu we ngo yihutire kugatunganya. 8Yenda amata n’amavuta, n’inyama z’ako kamasa yateguje, arabibahereza; we ahagarara mu nsi y’igiti iruhande rwabo, barafungura.

9Nuko baramubaza bati “Sara, umugore wawe ari hehe?” Arabasubiza ati « Ari hariya mu ihema. » 10Uhoraho ati « Nzagaruka iwawe undi mwaka iki gihe ; icyo gihe Sara, umugore wawe, azaba yarabyaye umwana w’umuhungu. » Ubwo Sara yarumvaga, ahagaze inyuma ya Abrahamu mu muryango w’ihema. 11Abrahamu na Sara bari bashaje cyane, kandi Sara yari yararetse kugira ibyo abandi bagore bagira. 12Nuko Sara araturika asekera mu mutima, yibwira ati « Ubu ko nashaje nashobora nte kugira ibyishimo, kandi ko na databuja ari umukambwe ? » 13Uhoraho abwira Abrahamu ati «Ni iki gishekeje Sara, kigatuma yibaza ngo mbese ubu nzabyara ko nshaje ? 14Hari ikintu se kinanira Uhoraho? Undi mwaka iki gihe nzagaruka iwawe, Sara azaba yarabyaye umwana w’umuhungu. » 15Sara ahakana avuga ati “Sinigeze nseka”, kuko yari afite ubwoba. Uhoraho ati « Nyamara wasetse !»

 

INDIRIMBO   (Luka 1, 47,48-49, 50.53, 54-55)


Inyik/ Nyagasani yibutse impuhwe ze, agirira abantu bose.

 

Umutima wanjye urasingiza Nyagasani,

kandi uhimbajwe n’Imana Umukiza wanjye.

 

Kuko yibutse umuja we utavugwaga;

rwose kuva ubu amasekuruza yose azanyita umuhire.

Ushoborabyose yankoreye ibitangaza,

lzina rye ni ritagatifu.

 

Impuhwe ze zisesekarizwa abamutinya bo mu bihe byose.

Abashonje yabagwirije ibintu,

abakungu abasezerera amara masa.

 

Yagobotse Israheli umugaragu we,

bityo yibuka impuhwe ze,

nk’uko yari yarabibwiye abakurambere bacu,

abigirira Abrahamu n’urubyaro rwe iteka.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI   (Mt 8, 17)

 

Alleluya Alleluya.

Yezu yatwunamuye mu ntege nke zacu,

yigerekaho n’indwara zacu.

Alleluya.

 

IVANJILI


+ Matayo (Mt 8, 5-17)

Muri icyo gihe, 5Yezu abaye akinjira muri Kafarinawumu, umutegeka w’abasirikare aramwegera, aramwinginga avuga ati 6«Nyagasani, umugaragu wanjye aryamye mu nzu iwanjye ; ni ikimuga kitinyagambura kandi arababaye cyane.» 7Yezu aramubwira ati « Ndaje mukize. » 8Uwo mutegeka aravuga ati « Nyagasani, sinkwiye ko wakwinjira mu nzu yanjye, ariko uvuge ijambo rimwe gusa maze umugaragu wanjye akire. 9N’ubwo nanjye ndi umuntu utegekwa, mfite abasirikare ; nabwira umwe nti ‘Genda’, akagenda ; undi nti ‘Ngwino’, akaza ; n’umugaragu wanjye nti ‘Kora iki’, akagikora. » 10Yezu abyumvise aratangara, maze abwira abamukurikiye ati « Ndababwira ukuri, muri lsraheli nta muntu nigeze nsangana ukwemera nk’uku. 11Ndabibabwiye : benshi bazava aho izuba rituruka n’aho rirengera, basangire na Abrahamu na Izaki na Yakobo mu Ngoma y’ijuru, 12naho abana b’Ingoma bazatabwa hanze mu mwijima : aho bazaririra kandi bagahekenya amenyo. »

13Hanyuma Yezu abwira uwo mutegeka w’abasirikare ati « Genda, uko wemeye abe ari ko ugirirwa. » Nuko wa mugaragu akira ako kanya. 14Yezu ngo agere kwa Petero, asanga nyirabukwe aryamye yahinduwe. 15Amukoze ku kiganza, ubuganga bumwamukamo, arabyuka aramuzimanira. 16Bugorobye, bamuzanira abahanzweho na roho mbi nyinshi ; nuko azirukana azikabukira maze akiza abarwayi bose, 17kugira ngo huzuzwe ibyo umuhanuzi Izayi yavuze ati « Yatwunamuye mu ntege nke zacu, yigerekaho n’indwara zacu. » 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »