Amasomo ku wa Kabiri, XI, A

ISOMO RYA MBERE


Ibaruwa ya kabiri Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyakorinti (2 Kor 8, 1-9)

1Bavandimwe, turifuza kubamenyesha ubuntu Imana yagiriye Kiliziya zo muri Masedoniya. 2N’ubwo bari mu ruhuri rw’amagorwa y’ibigeragezo, hakubitiyeho ubukene bukabije, ariko kandi bari no mu byishimo byinshi, ibyo byabateye kugira ubuntu cyane. 3Nanjye ndahamya ko batanze ku bwende bwabo, ndetse birenze uko bashoboye. 4Ahubwo banyingingiraga kubareka ngo bagire uruhare ku mfashanyo yagenewe abatagatifujwe (bo muri Yudeya). 5Baritanze, biyegurira Imana natwe baratwiha, birenze ndetse uko twari tubyizeye, nk’uko Imana yabishatse. 6Ni cyo cyatumye nsaba Tito nshishikaye, ngo akomeze iwanyu icyo gikorwa yabatangiyemo cyo kugira ubuntu.


7Kandi ubwo musanganywe ubukungahazwe muri byose, haba mu kwemera no mu kuvuga neza, mu bumenyi n’ishyaka muri byose, ndetse no mu rukundo twabatoje, nimukataze no muri iyo ngabire yo kugira ubuntu. 8Simbibahayemo itegeko, ahubwo ndabamenyesha imyifatire y’ahandi, mukurizeho kugaragaza ukuri k’urukundo rwanyu. 9Musanzwe muzi ubugiraneza bw’Umwami wacu Yezu Kristu, We mukire wemeye kwigira umukene ari mwe abigirira, ngo abakungaharishe ubukene bwe.


ZABURI (Zab 146 (145), 2.10, 5-6ab, 6c-7, 8-9a)


Inyik/ Mutima wanjye, singiza Uhoraho !


Nzasingiza Uhoraho mu buzima bwanjye bwose,

ncurangire Imana yanjye igihe cyose nzaba nkiriho.

Uhoraho ni nyiringoma ubuziraherezo, akaba Imana yawe Siyoni,

uko ibihe bigenda bisimburana iteka.

 

Hahirwa uwo Imana ya Yakobo ibereye umuvunyi,

maze akiringira gusa Uhoraho Imana ye,

We Muremyi w’ijuru n’isi,

Inyanja n’ibiyirimo byose.

 

Ni Mudahemuka iteka ryose,

Akarenganura abapfa akarengane,

abashonji akabaha umugati,

Uhoraho abohora imfungwa.

 

Uhoraho ahumura amaso y’impumyi,

Uhoraho agorora ingingo z’abahinamiranye ;

Uhoraho akunda ab’intungane,

Uhoraho arengera abavamahanga.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (5Yh 13, 34)

 

Alleluya Alleluya.

Nyagasani yadusigiye itegeko rishya :

“Nimukundane, kandi mukundane nk’uko nabakunze.”

Alleluya.

 

IVANJILI


+ Matayo (Mt 5, 43-48)

Muri icyo gihe, abigishwa bar ibateraniye iruhande rwa Yezu ku musozi, maze arababwira ati 43« Mwumvise ko byavuzwe ngo ‘Uzakunde mugenzi wawe, wange umwanzi wawe.’ 44Jyeweho ndababwira ngo ‘Nimukunde ababanga, musabire ababatoteza’. 45Bityo muzabe abana ba So uri mu ijuru, We uvusha izuba rye ku babi no ku beza, kandi akavubira imvura abatunganye n’abadatunganye. 46Nimwikundira gusa ababakunda, muzahemberwa iki ? Ese abasoresha bo si ko babigenza ? 47Maze se nimuramutsa gusa abo muva inda imwe, muzaba murushije iki abandi ? Ese abatazi Imana bo si ko babigenza ? 48Mwebweho rero, muzabe intungane nk’uko So wo mu ijuru ari intungane. » 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »