Amasomo ku wa Gatanu, XI, A

ISOMO RYA MBERE


Ibaruwa ya kabiri Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyakorinti

(2 Kor 11,18.21b-30)

 

Bavandimwe, 18ubwo benshi biratana ibyo bakesha kamere, reka nanjye nirate. 21bIbyo abandi batinyutse kwivuga - noneho mvuge nk’umusazi – nanjye ndabitinyutse. 22Mbese ni Abahebureyi ? Nanjye ndi we ! Ni Abayisraheli ? Nanjye ndi we ! Inkomoko ya Abrahamu ? Nanjye ndi yo ! 23Mbese bakorera Kristu ? – Reka mvuge amateshwa – Ndabarusha bose ! Mu miruho ? Narabarushije ! Mu buroko ? Incuro nyinshi kubarusha ! Inkoni ? Nakubiswe izitabarika ! Amakuba y’urupfu ? Nayagize hato na hato ! 24Incuro eshanu Abayisraheli bankubise ibiboko mirongo itatu n’icyenda. 25Nakubiswe inkoni incuro eshatu, rimwe mpondaguzwa amabuye, ndohama gatatu mu mazi, ndetse mara ijoro n’umunsi rwagati mu nyanja.


26Mu gendo zanjye nyinshi nagiriye amakuba mu nzuzi, mpura n’abambuzi, ngira akaga k’abo dusangiye ubwoko n’ako ntewe n’abanyamahanga, ngirira ingorane mu mugi, mu butayu no mu nyanja, nkubitiraho imitego y’abagambanyi biyita abavandimwe ! 27Mu miruho n’iminaniro, mu kurara irondo kenshi, mu nzara n’inyota, mu gusiba kurya kenshi, mu kwicwa n’imbeho no kubura icyo nambara ; 28ntavuze n’ibisigaye : inkeke ya buri munsi mpagaritswe umutima na za Kiliziya zose ! 29Ni nde wacogoye, sincike intege ? Ni nde wateshutse, maze simpinde umushyiti ? 30Niba kwirata ari ngombwa, nziratana intege nke zanjye.

 

ZABURI (Zab 34 (33), 2-3, 4-5, 6-7)


Inyik/ Intungane, Uhoraho azikiza amagorwa yazo yose.


Nzashimira Uhoraho igihe cyose,

ibisingizo bye bizahora ubudahwema mu munwa wanjye.

Ishema mfite ryose ndikesha Uhoraho,

ab’intamenyekana nibabyumve maze bishime !

 

Nimwogeze Uhoraho hamwe nanjye,

twese hamwe turatire izina rye icyarimwe.

Nashakashatse Uhoraho aransubiza,

nuko ankiza ibyankuraga umutima byose.

 

Abamurangamira bahorana umucyo,

mu maso habo ntiharangwa ikimwaro.

Umunyabyago yaratabaje, Uhoraho aramwumva,

maze amuzahura mu magorwa ye yose.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZlRIZA IVANJILI (Mt 5, 3)

 

Alleluya Alleluya,

Hahirwa arnkene ku mutima, kuko Ingoma y’ijuru ari iyabo. ‘.

Alleluya.

 

IVANJILI


+ Matayo (Mt 6,19-23)

Muri icyo gihe, abigishwa bari bateraniye iruhande rwa Yezu ku musozi, maze arababwira ati 19« Ntimugashakire ubukungu hano mu nsi, aho udusimba n’imungu byonona, aho abajura baca ibyuho bakiba. 20Ahubwo mwizigamire ubukungu mu ijuru, aho udusimba n’imungu bitonona, aho abajura badaca ibyuho ngo bibe. 21Kuko aho ubukungu bwawe buri, ni ho n’umutima wawe uzaba uri. 22Itara ry’umubiri ni ijisho. Niba rero ijisho ryawe ridafite inenge, umubiri wawe wose uzamurikirwa. 23Naho niba ijisho ryawe ari ribi, umubiri wawe wose uzaba mu mwijima. Noneho se niba urumuri rukurimo ruhindutse umwijima, uwo mwijima uzangana iki !» 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »