Amasomo y'Icyumweru cya VII cya Pasika, A

ISOMO RYA MBERE


Igitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa (Intu 1, 12-14)

Abigishwa cumi n’umwe bamaze kubona Yezu asubiye mu ijuru, 12bava ku musozi witwa uw’Imizeti bagaruka i Yeruzalemu, - uwo musozi ukaba bugufi ya Yeruzalemu nk’urugendo bemerewe gukora ku isabato -. 13Bahageze bazamuka mu cyumba cyo hejuru aho babaga. Abo ni Petero, Yohani, Yakobo, Andereya, Filipo na Tomasi, Baritolomayo na Matayo, Yakobo mwene Alufeyi, Simoni umunyeshyaka, na Yuda mwene Yakobo. 14Bose barangwaga n’umutima umwe, bagashishikarira gusenga bari kumwe n’abagore bamwe, barimo Mariya nyina wa Yezu n’abavandimwe be.

 

ZABURI (Zab 27 (26), 1, 4a-d, 7-8ab)


Inyik/ Tuzabona ubugiraneza bw’Uhoraho,

mu gihugu cy’ abazima.

 

Uhoraho ni urumuri rwanjye n’agakiza kanjye,

ni nde wantera ubwoba ?

Uhoraho ni urugerero rw’ubugingo bwanjye,

ni nde wankangaranya ?

 

Ikintu kimwe nasabye Uhoraho,

kandi nkaba ngikomeyeho,

ni ukwiturira mu Ngoro y’Uhoraho,

iminsi yose y’ukubaho kwanjye.

 

Uhoraho, umva ijwi ryanjye ndagutakira ;

gira ibambe unsubize !

Umutima wanjye wanyibukije ijambo ryawe,

wowe wavuze uti «Nimushakashake uruhanga rwanjye !»

 

ISOMO RYA KABIRI


Ibaruwa ya mbere ya Mutagatifu Petero lntumwa (1 Pet 4, 13-16)

Nkoramutima zanjye, 13nimwishimire uruhare mufite ku bubabare bwa Kristu, kugira ngo muzasabagizwe n’ibyishimo igihe ikuzo rye rizisesurira. 14Muzishime nibabatuka babaziza izina rya Kristu, kuko Roho nyir’ikuzo, ari na we Roho w’Imana azaba ari kumwe namwe. 15Ntihakagire n’umwe muri mwe uhorwa ko ari umwicanyi, umujura cyangwa umugiranabi, cyangwa se ngo azire ko yivanze mu by’abandi. 16Nihagira uhorwa ko ari umukristu ntibikamutere isoni, ahubwo ajye akuza Imana ku mpamvu y’iryo zina.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Yh 14,18)


Alleluya Alleluya.

Nyagasani ntabasize muri imfubyi :

ahubwo azagaruka abasange,

maze umutima wanyu usagwe n’ibyishimo.

Alleluya.


IVANJILI


+ Yohani (Yh 17, 1-11a)

Muri icyo gihe, Yezu agiye kuva kuri iyi si ngo asange Se, 1yubura amaso ayerekeza ku ijuru aravuga ati «Dawe, igihe kirageze hesha ikuzo Umwana wawe, kugira ngo Umwana wawe na we aguheshe ikuzo, 2nk’uko wamuhaye ububasha ku kiremwa cyose, ugira ngo abo wamuhaye bose abahe ubugingo bw’iteka. 3Ubwo bugingo bw’iteka ni ukukumenya wowe Mana imwe y’ukuri, no kumenya uwo watumye Yezu Kristu. 4Jye naguhesheje ikuzo, ndangiza igikorwa wampaye gukora. 5None ubu Dawe, mpesha ikuzo iwawe, rya rindi nahoranye iwawe isi itararemwa. 6Namamaje izina ryawe mu bantu wampaye ubakuye mu nsi. Bari abawe maze urabampa, na bo bubaha ijambo ryawe. 7Ubu bamenye ko ibyo wampaye byose ari wowe biturukaho, 8kuko nababwiye amagambo wambwiye maze barayakira, bamenyeraho by’ukuri ko ngukomokaho kandi bemera ko ari wowe wantumye. 9Ubu ni bo nsabira ; sinsabira isi ahubwo ndasabira abo wampaye, kuko ari abawe. 10Kandi rero ibyanjye byose ni ibyawe, n’ibyawe byose bikaba ibyanjye, maze ngaherwa ikuzo muri bo. 11Ubu rero sinkiri mu nsi ariko bo bayirimo, jye nje ngusanga.» 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »