Amasomo ku wa Kabiri, Pasika VII, A

ISOMO RYA MBERE


Igitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa (Intu 20, 17-27)

Pawulo wihutiraga kujya i Yeruzalemu, 17ari i Mileto ahamagaza abakuru ba Kiliziya ya Efezi. 18Bamugezeho arababwira ati « Muzi ko nabanye namwe kuva aho ngereye muri Aziya. 19Nakoreye Nyagasani, niyoroheje ku buryo bwose, mu marira no mu magorwa naterwaga n’ubugambanyi bw’Abayahudi. 20Nta cyo nabakinze mu byo nashoboraga kubabwira cyabagirira akamaro ; byose narabitangaje, mbibigishiriza mu ruhame kimwe no mu ngo.

 

21Nashishikarizaga Abayahudi kimwe n’Abagereki kugarukira Imana no kwemera Umwami wacu Yezu. 22None dore ngiye i Yeruzalemu mbibwirijwe na Roho Mutagatifu; ibizambaho ngezeyo simbizi. 23Icyakora muri buri mugi, Roho Mutagatifu anyemeza ko ingoyi n’amakuba bihantegerereje. 24Nyamara ku bwanjye, ndahamya ko amagara yanjye bwite nta cyo amariye ; icya ngombwa ni ukurangiza isiganwa ryanjye n’umurimo Nyagasani Yezu yanshinze, wo guhamya Inkuru Nziza y’ineza Imana ibagirira. 25Nzi neza ko kuva ubu mutazongera kumbona ukundi, mwebwe mwese abo nanyuzemo namamaza Ingoma y’Imana. 26Ni cyo gitumye rero, uyu munsi nshobora kwemeza mu maso yanyu ko ndi umwere w’amaraso yanyu mwese, 27kuko nabamenyesheje umugambi wose w’Imana, nta cyo mbakinze. »

 

ZABURI (Zab 68 (67),10-11,20-21)


Inyik/   Ngoma zose z’isi, nimuririmbire Imana yanyu !


Mana, wajyaga usesekaza imvura y’ umurindi,

wabona inyarurembo zawe zarembye, ukazisubiza imbaraga.

Indeka yawe babonyemo ikibanza,

ni wowe Mana wayibakebeye,

kubera ubuntu ugirira abakene.

 

Nyagasani aragahora asingizwa iminsi yose !

Iyo Mana ni yo dukesha gutsinda.

Iyo Mana ni yo itubera Imana yuje imitsindo,

Nyagasani Uhoraho ni we utuma umuntu ahonoka urupfu.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Yh 15, 26)

 

Alleluya Alleluya.

Roho w’Imana, Roho Nyir’ukuri naze :

ahamye ibya Kristu mu mitima yacu.

Alleluya.

 

IVANJILI


+ Yohani (Yh 17, 1-11a)

Muri icyo gihe, Yezu agiye kuva kuri iyi si ngo asange Se, 1yubura amaso ayerekeza ku ijuru aravuga ati « Dawe, igihe kirageze, hesha ikuzo Umwana wawe kugira ngo Umwana wawe na we aguheshe ikuzo, 2nk’uko wamuhaye ububasha ku kiremwa cyose, ugira ngo abo wamuhaye bose abahe ubugingo bw’iteka. 3Ubwo bugingo bw’iteka ni ukukumenya, wowe Mana imwe y’ukuri, no kumenya uwo watumye Yezu Kristu. 4Jye naguhesheje ikuzo, ndangiza igikorwa wampaye gukora. 5None ubu Dawe, mpesha ikuzo iwawe, rya rindi nahoranye iwawe, isi itararemwa. 6Namamaje izina ryawe mu bantu wampaye ubakuye mu nsi. Bari abawe maze urabampa, na bo bubaha ijambo ryawe. 7Ubu bamenye ko ibyo wampaye byose ari wowe biturukaho, 8kuko nababwiye amagambo wambwiye maze barayakira, bamenyeraho by’ukuri ko ngukomokaho kandi bemera ko ari wowe wantumye. 9Ubu ni bo nsabira ; sinsabira isi, ahubwo ndasabira abo wampaye kuko ari abawe. 10Kandi rero ibyanjye byose ni ibyawe, n’ibyawe byose bikaba ibyanjye, maze ngaherwa ikuzo muri bo. 11aUbu rero sinkiri mu nsi, ariko bo bayirimo, jye nje ngusanga. » 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »