Magnificat

Umutima wanjye urasingiza Nyagasani,

kandi uhimbajwe n’Imana Umukiza wanjye.

Kuko yibutse umuja we utavugwaga;

rwose kuva ubu amasekuruza yose azanyita umuhire.

Ushoborabyose yankoreye ibitangaza, Izina rye ni ritagatifu.

Impuhwe ze zisesekarizwa abamutinya bo mu bihe byose.

Yagaragaje ububasha bw’amaboko ye, atatanya abantu birata.

Yahanantuye abakomeye abakura ku ntebe zabo, maze akuza ab’intamenyekana.

Abashonje yabagwirije ibintu, abakungu abasezerera amara masa.

Yagobotse Israheli umugaragu we, bityo yibuka impuhwe ze;

nk’uko yari yarabibwiye abakurambere bacu,

abigirira Abrahamu n’urubyaro rwe iteka.

(Lk 1,47-55)


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »