KU WA 31 GICURASI: BIKIRA MARIYA AJYA GUSURA ELIZABETI

ISOMO RYA MBERE


(Bashobora guhitamo rimwe muri aya masomo uko ari abiri):

1. Igitabo cy’Umuhanuzi Sofoniya (Sof 3, 14-18a)

14Rangurura ijwi wishimye, mwari w’i Siyoni ! Israheli, hanika uririmbe! Ishime, uhimbarwe mwari w’i Yeruzalemu ! 15Uhoraho yakuvanyeho imanza zari zigushikamiye, yirukanye abanzi bawe ! Umwami wa Israheli, Uhoraho ubwe, akurimo rwagati ; ntuzongera ukundi gutinya icyago. 16Uwo munsi bazabwira Yeruzalemu bati « Witinya, Siyoni ! Ibiganza byawe nibireke gucika intege ! 17Uhoraho Imana yawe akurimo rwagati, ni we Ntwari ikiza ! Azishima cyane ku mpamvu yawe, mu rukundo rwe azakuvugurura ; azabyina kandi azarangurure ijwi kubera wowe, 18ambese nko mu byishimo by’iminsi mikuru. »


2. Ibaruwa Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyaroma (Rom 12, 9-16b)

Bavandimwe, 9urukundo rwanyu ruzire uburyarya. Ikibi kibashishe mugihunge, naho icyiza mukihambireho. 10Mukundane urukundo rwa kivandimwe, mushyire imbere icyahesha buri wese icyubahiro. 11Muragire umwete ntimukabe abanebwe, nimushishikare, mube abagaragu ba Nyagasani. 12Mwishimire amizero mufite, mwiyumanganye mu magorwa, ntimugahweme gusenga. 13Musangire n’abatagatifujwe bakennye, muharanire gufata neza abashyitsi. 14Musabire umugisha ababatoteza, mubasabire umugisha aho kubavuma. 15Mwishimane n’abishimye, murirane n’abarira. 16Muhuze imitima ; ntimukararikire ibibasumbye, ahubwo mwimenyereze ibiciye bugufi.


INDIRIMBO (Izayi 12, 2, 4b-5a, 5b-6)


Inyik/ Utuye iwawe rwagati ni igihangange,

Ni we Mana yawe n’Umukiza wawe.

 

Dore Imana, Umukiza wanjye,

ndamwiringira kandi sinkigira ubwoba,

kuko imbaraga zanjye n’indirimbo yanjye ari Uhoraho,

wambereye agakiza.

 

Nimushimire Uhoraho, murate izina rye,

nimwamamaze ibikorwa bye mu mahanga ;

nimuririmbe Uhoraho.

 

Kuko yakoze ibintu by’agatangaza,

nimubyamamaze mu nsi hose.

Rangurura ijwi uvuze impundu wowe utuye i Siyoni,

kuko Nyirubutagatifu wa Israheli,

utuye iwawe rwagati, ari igihangange.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI

 

AIIeluya AIIeluya.

Ishime, unezerwe Bikira Mariya,

wowe ntumwa izanye Inkuru Nziza :

Nyagasani yasuye umuryango we.

AIleluya.


 IVANJILI


+ Luka (Lk 1, 39-56)

39Muri iyo minsi, Mariya yarahagurutse agenda yihuta, ajya mu misozi miremire mu mugi wa Yuda, 40agera kwa Zakariya, aramutsa Elizabeti. 41Nuko Elizabeti yumvise indamutso ya Mariya, umwana atwite yisimbiza mu nda, maze Elizabeti yuzura Roho Mutagatifu. 42Arangurura ijwi ati «Wahebuje abagore bose umugisha, n’Umwana utwite arasingizwa. 43Mbikesha iki kugira ngo nyina w’Umutegetsi wanjye angenderere ? 44Dore mbaye ncyumva indamutso yawe, umwana yisimbagizanya ibyishimo mu nda yanjye. 45Urahirwa wowe wemeye ko ibyo watumweho na Nyagasani bizaba. »


46Nuko Mariya na we aravuga ati 47« Umutima wanjye urasingiza Nyagasani, kandi uhimbajwe n’Imana Umukiza wanjye. 48Kuko yibutse umuja we utavugwaga ; rwose kuva ubu amasekuruza yose azanyita umuhire. 49Ushoborabyose yankoreye ibitangaza, Izina rye ni ritagatifu. 50Impuhwe ze zisesekarizwa abamutinya bo mu bihe byose. 51Yagaragaje ububasha bw’amaboko ye, atatanya abantu birata. 52Yahanantuye abakomeye abakura ku ntebe zabo, maze akuza ab’intamenyekana. 53Abashonje yabagwirije ibintu, abakungu abasezerera amara masa. 54Yagobotse Israheli umugaragu we, bityo yibuka impuhwe ze ; 55nk’ uko yari yarabibwiye abakurambere bacu, abigirira Abrahamu n’urubyaro rwe iteka. » 56Mariya yamaranye na Elizabeti nk’amezi atatu, abona gutaha. 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »