ven.

27

mai

2011

KU WA 3 KAMENA: MUTAGATIFU KAROLI RWANGA NA BAGENZI BE

Abahowe Imana

ISOMO RYA MBERE


lgitabo cya kabiri cy’Abamakabe (2 Mak 7,1-2.9-14)

1Bukeye, baza gufata na none abavandimwe barindwi hamwe na nyina, umwami abakubitisha imikwege n’imirya y’ibimasa, ashaka kubahatira kurya inyama z’ingurube zabuzwaga n’amategeko. 2Nuko umwe muri bo arabavugira ati «Mbese icyo utubaza cyangwa se wifuza kutumenyaho ni iki ? Twiteguye gupfa, aho guca ku mabwiriza y’abasekuruza bacu. » (Uwa kabiri na we) 9agiye kunogoka aravuga ati « Wa mugome we ! Uratwambura ubu buzima turimo, ariko Umwami w’isi azatuzura tube ho iteka, twebwe dupfuye duhowe Amategeko ye. » 10Nyuma y’uwo batangira kubabaza n’uwa gatatu. Ahera ko azana ururimi nk’uko bari babimusabye, arambura n’amaboko nta mususu. 11Nuko avugana ubutwari ati « Iyi myanya y’umubiri nyikesha Nyirijuru, ariko ku mpamvu y’ishyaka ry’Amategeko ye ndayisuzuguye, We nizeye ko azayinsubiza. » 12Umwami ubwe n’abari kumwe na we batangazwa n’ubutwari bw’uwo musore, wahinyuraga ububabare. 13Uwo nguwo amaze gupfa basingira uwa kane, na we bamubabaza kuri ubwo buryo. 14Agiye kunogoka aravuga ati “Ikiruta ni ukugwa mu biganza by’abantu, upfanye icyizere uhabwa n’Imana cy’uko izakuzura; kuko wowe udateze kuzukira ubugingo buhoraho. »

 

ZABURI (Zab 124 (123), 2-3, 4-5, 6a.7c-8)

 

Inyik/   Twararusimbutse nk’inyoni ivuye mu mutego w’umuhigi.

 

Iyo Uhoraho ataturengera,

Igihe abantu bari baduhagurukiye,

baba baratumize bunguri,

mu mugurumano w’uburakari bwabo.

 

Ubwo ngubwo amazi aba yaraturenzeho,

umugezi uhurura uba waraduhitanye ;

ubwo ngubwo amazi asuma,

aba yaraturenze hejuru !

 

Arakarama Uhoraho !

Umutego waracitse turarusimbuka !

Ubuvunyi bwacu buba muri Uhoraho nyirizina,

we waremye ijuru n’isi.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI

 

Alleluya Alleluya.

Mana yacu, turagusingiza !

Wowe abaguhowe bavuga ibigwi,

turakurata tugira tuti “Koko uri Nyagasani.”

Alleluya.

 

IVANJILI


+ Yohani (Yh 12, 24-26)

Muri icyo gihe, Pasika yari yegereje, maze Yezu abwira abigishwa be ati 24«Ndababwira ukuri koko : imbuto y’ingano iyo itaguye mu gitaka ngo ihugute, ikomeza kuba yonyine; naho iyo ihuguse yera imbuto nyinshi. 25Ukunda ubuzima bwe arabubura, kandi uwanga ubuzima bwe muri iyi si, azabukomeza kugeza mu bugingo bw’iteka. 26Ushaka kumbera umugaragu nankurikire, maze aho ndi, abe ari na ho umugaragu wanjye azaba. Byongeye, ungaragira, Data azamwubahiriza. » 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »