Amasomo y'Icyumweru cya VI cya Pasika

lSOMO RYA MBERE


Igitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa (Intu 8, 5-8.14-17)

5Filipo aramanuka ajya mu mugi wa Samariya, yigisha abahatuye ibya Kristu. 6Rubanda bashishikariraga n’umutima umwe inyigisho za Filipo, kuko bari barumvise ibitangaza yakoraga kandi bakanabibona. 7Koko rero roho mbi zasohokaga mu bari bahanzweho zisakuza, ibimuga byinshi n’ibirema bigakira. 8Nuko muri uwo mugi haba ibyishimo byinshi.


14Intumwa zari i Yeruzalemu zimenye ko muri Samariya bakiriye ijambo ry’Imana, ziboherereza Petero na Yohani. 15Bagezeyo basabira Abanyasamariya kugira ngo bahabwe Roho Mutagatifu, 16kuko ari nta n’umwe muri bo yari yaramanukiyeho ; bakaba bari barabatijwe gusa mu izina rya Nyagasani Yezu. 17Nuko Petero na Yohani babaramburiraho ibiganza, maze bahabwa Roho Mutagatifu.

 

ZABURI (Zab 66 (65), 1-3a, 4-5, 6-7a, 16.20)


Inyik/   Mahanga yose nimusingize Imana, nimurate Uhoraho !


Mahanga yose nimusigize Imana,

muririmbe ikuzo ry’izina ryayo,

muyikuze muvuga ibisingizo byayo.

Nimubwire Imana muti

«Mbega ibikorwa byawe ngo biratera ubwoba !»

 

Abatuye isi bose bapfukamye imbere yawe,

bakagucurangira baririmba izina ryawe !

Nimuze mwirorere ibikorwa by’Imana,

yo abantu batinyira imyato.

 

Yahinduye inyanja ubutaka bwumutse,

n’uruzi barwambuka ku maguru rwakamye kare,

ni yo mpamvu tuyigirira ibirori.

Ku bubasha bwayo iraganje ubuziraherezo.

 

Abubaha Imana mwese nimuze mwumve,

mbatekerereze ibitangaza yankoreye.

Imana iragahora isingizwa,

yo itirengagije isengesho ryanjye,

cyangwa ngo ireke kungirira ubuntu.

 

ISOMO RYA KABIRI


Ibaruwa ya mbere ya Mutagatifu Petero Intumwa (1 Pet 3,15-18)

Bavandimwe, 15nimwubahe Kristu mu mitima yanyu kuko ari We Nyagasani. Nimuhore mwiteguye guha igisubizo umuntu wese, uzagira icyo ababaza ku byerekeye ukwizera kwanyu. 16Nyamara ariko mujye mubikorana ubugwaneza n’icyubahiro kandi mufite umutima utaryarya, kugira ngo nibanababeshyera, abasebya imigenzereze yanyu muri Kristu bazakorwe n’ikimwaro. 17Koko rero, icyaruta ni ukubabazwa mukora neza niba ari ko Imana ibishaka, aho kubabazwa mukora nabi. 18Koko rero Kristu ubwe yapfuye rimwe rizima azize ibyaha by’abantu; bityo nubwo ari intungane, apfira abagome kugira ngo abayobore ku Mana abanje gupfa ku bw’umubiri, hanyuma agasubizwa ubuzima ku bwa Roho.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (1 Yh 5, 6)


Alleluya Alleluya

Muri Roho Mutagatifu,

nimuhamye ko Yezu ari Umwana w’Imana,

kuko Roho ari ukuri.

Alleluya.

 

IVANJILI


+ Yohani (Yh 14, 15-21)

Muri icyo gihe, Yezu agiye kuva kuri iyi si ngo asange Se, yabwiye abigishwa be ati 15«Niba munkunda koko, muzubaha amategeko yanjye. 16Nanjye nzasaba Data azabahe undi Muvugizi, uzaza kubana namwe iteka. 17Uwo ni Roho Nyir’ukuri isi idashobora kwakira, kuko itamubona kandi ntimumenye. Mwebwe ariko muramuzi, kuko abana namwe kandi akababamo. 18Sinzabasiga muri imfubyi, nzagaruka mbasange. 19Hasigaye igihe gito isi ntizongere kumbona. Ariko mwe muzambona, kuko ndiho kandi namwe mukazabaho. 20Uwo munsi muzamenya ko mba muri Data, kandi namwe mukaba muri jye nk’uko nanjye ndi muri mwe. 21Umenya amategeko yanjye kandi akayubaha ni we unkunda. Kandi rero unkunda azakundwa na Data, nanjye nzamukunda kandi nzamwiyereka.» 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »