Amasomo ku wa Kabiri, Pasika VI, A

ISOMO RYA MBERE


Igitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa (Intu 16, 22-34)

Muri iyo minsi, mu mugi wa Filipi 22rubanda na bo bahagurukira Pawulo na Silasi. Nuko abacamanza babashishimurira imyambaro, bategeka ko babakubita ibiboko. 23Bamaze kubarema inguma babajugunya mu buroko, bategeka umurinzi kubarinda abyitayeho. 24Umurinzi ngo abone ko ahawe itegeko rikomeye, abashyira mu nzu yo hirya cyane, amaguru yabo ayaboheye ku biti.


25Ahagana mu gicuku Pawulo na Silasi barasenga, baririmba ibisingizo by’Imana, izindi mfungwa zibateze amatwi. 26Nuko ako kanya haba umutingito ukomeye w’isi, imfatizo z’uburoko ziranyeganyega, imiryango yose ihita yikingura, iminyururu yari iboshye Imfungwa zose iracikagurika. 27Umurinzi w’uburoko akangutse, abona imiryango yose ikinguye. Yibwira ko imfungwa zacitse, ni ko gukura inkota ashaka kwiyica. 28Ariko Pawulo atera hejuru cyane, aramubwira ati « Uramenye ntiwigirire nabi, twese turi hano. » 29Nuko uwo murinzi asaba urumuri, yinjira ahinda umushyitsi, maze yikubita imbere ya Pawulo na Silasi. 30Hanyuma arabasohokana no hanze, arababaza ati «Bategetsi banjye, ngomba gukora iki kugira ngo nkire ?» 31Baramusubiza bati «Wemere Nyagasani Yezu, uzakira wowe n’urugo rwawe.» 32Nuko bamubwira ijambo rya Nyagasani, we n’abo mu rugo rwe bose. 33Ako kanya muri iryo joro, arabajyana yuhagira inguma zabo, ahera ko abatizwa hamwe n’urugo rwe rwose. 34Hanyuma ajyana Pawulo na Silasi iwe arabazimanira, yishimana n’abo mu rugo rwe bose kubera ko yemeye Imana.

 

ZABURI (Zab 138 (137), 1-2a, 2bc-3, 7c-8)


Inyik/ Uhoraho, wandengeye ubigirishije ububasha bwawe.


Uhoraho, ndakogeza n’umutima wanjye wose,

ndakuririmbira imbere y’ab’ijuru bose,

mpfukamye nerekeye Ingoro yawe ntagatifu.

 

Ndogeza izina ryawe,

kubera impuhwe zawe n’ubudahemuka bwawe,

kuko warangije amasezerano yawe,

bigatuma ubwamamare bwawe burushaho kugaragara.

Umunsi nagutakiye waranyumvise,

maze urampumuriza, unyongerera imbaraga.

 

Indyo yawe ituma ntsinda,

bityo Uhoraho azankorera byose !

Uhoraho, impuhwe zawe zihoraho ubuziraherezo,

ntuzatererane uwo waremesheje ibiganza byawe !

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Hish 1, 5)

 

Alleluya Alleluya.

Nyagasani Yezu Kristu, uri umuhamya w’indahemuka,

umuvukambere mu bapfuye ;

uradukunda kandi wadukijije ibyaha ku bw’ amaraso yawe.

Alleluya.

 

IVANJILI


+ Yohani (Yh 16,5-11)

Muri icyo gihe, Yezu agiye kuva kuri iyi si ngo asange Se, abwira abigishwa be ati 5«Ubu rero nsanze Uwantumye, none muri mwe nta we umbaza ati ‘Ugiye he ?’ 6Ubwo mbabwiye ibyo, umutima wanyu wuzuye ishavu. 7Ariko mbabwire ukuri, ngiye byabagirira akamaro ; kuko ntagiye, Umuvugizi ntiyabazamo, ariko ningenda nzamuboherereza. 8Kandi namara kuza azereka ab’isi aho icyaha cyabo kiri, n’aho ubutungane buri, n’urubanza uko ruteye. 9Azabereka icyaha cyabo, kuko batanyemeye ; 10azabereka aho ubutungane buri, kuko ngiye kwa Data kandi mukaba mutakimbonye ; 11azabereka uko urubanza ruteye, kuko Umutware w’iyi si yaciriwe urubanza. » 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »