ven.

27

mai

2011

Amasomo ku wa Gatandatu

ISOMO RYA MBERE


Igitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa (Intu 18, 23-28)

23Pawulo yamaze igihe kirekire i Antiyokiya, ahavuye arakomeza azenguruka akarere k’Ubugalati na Furujiya, ashishikaza abigishwa bose. 24Nuko Umuyahudi witwaga Apolo, kavukire ka Alegisandiriya, agera i Efezi. Akaba umuntu w’umuhanga mu Byanditswe. 25Yari yarigishijwe inzira ya Nyagasani, akagira n’umwete mu kuvuga ibyerekeye Yezu, kandi akabyigisha uko biri n’ubo yari azi gusa batisimu ya Yohani. 26Ubwo atangira kuvugira mu isengero ashize amanga, Purisila na Akwila ngo bamwumve bamujyana iwabo, bamusobanurira kurushaho inzira y’Imana. 27Hanyuma Apolo ashatse kujya muri Akaya, abavandimwe bamutera inkunga kandi bandikira abigishwa b’aho ngo bamwakire neza. Agezeyo agirira akamaro abemeye babikesha ubuntu bw’Imana, 28kuko yatsindaga impaka Abayahudi ku mugaragaro, abereka mu Byanditswe ko Yezu ari we Kristu.

 

ZABURI (Zab 47 (46), 2-3, 8-9,10)


Inyik/Imana ni yo mwami w’isi yose.


Miryango mwese nimukome yombi,

musingize Imana mu rwamu rw’ibyishimo,

kuko Uhoraho, Umusumbabyose, ari Ruterabwoba,

akaba Umwami w’igihangange ku isi yose.

 

Imana ni yo mwami w’isi yose,

nimucurange mwimazeyo, mubyamamaze.

Uhoraho ni Umwami ugenga amahanga,

Imana itetse ku ntebe yayo yuje ubutungane.

 

Abatware b’ibihugu bakoranye,

bashyira hamwe n’umuryango w’Imana ya Abrahamu,

kuko Imana ari yo Nyir’ingabo zose zibaho ku isi,

ikaba yatumbagiye hejuru ya byose.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Yh 16, 28)

 

Alleluya Alleluya.

Kristu yoherejwe ne Se maze aza mu nsi,

none avuye mu nsi asanze Se.

Alleluya.

 

IVANJILI


+ Yohani (Yh 16, 23b-28)

Muri icyo gihe, Yezu agiye kuva kuri iyi si ngo asange Se, abwira abigishwa be ati 23b«Ndababwira ukuri koko : nimugira icyo musaba Data mu izina ryanjye, azakibaha. 24Kugeza ubu nta cyo mwigeze musaba mu izina ryanjye. Nimusabe muzahabwa, maze ibyishimo byanyu bisendere. 25Ibyo nabibabwiye mu bigereranyo ; igihe kirageze noneho simbe nkibabwiza ibigereranyo, maze mbabwire neruye ibyerekeye Data. 26Icyo gihe muzasaba mu izina ryanjye ; simbabwiye ngo ni jye uzagira icyo mbasabira Data, 27kuko Data abakundira ko mwankunze kandi mukemera ko nkomoka ku Mana. 28Nakomotse kuri Data maze nza mu nsi ; none mvuye mu nsi nsanga Data. » 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »