ven.

20

mai

2011

Amasomo ku wa Gatatu, Pasika V, A

ISOMO RYA MBERE


Igitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa (Intu 15, 1-6)

Muri iyo minsi, 1abantu bamwe bavuye muri Yudeya, baza bigisha abavandimwe bo muri Antiyokiya bati « Niba mutigenyesheje uko Musa yabitegetse, ntimushobora gukizwa. » 2Nuko havuka amakimbirane n’impaka zikomeye kuri Pawulo na Barinaba bavuguruza abo bantu ; ni ko kwemeza ko Pawulo na Barinaba hamwe n’abandi muri bo, bajya i Yeruzalemu kureba lntumwa n’abakuru b’ikoraniro, bakabagisha inama kuri icyo kibazo. 3Nuko Kiliziya ya Antiyokiya ibafasha ku byo bakeneye mu rugendo, banyura muri Fenisiya na Samariya babatekerereza iby’uguhinduka kw’abanyamahanga, maze iyo nkuru itera abavandimwe bose ibyishimo byinshi. 4Bageze i Yeruzalemu, Kiliziya y’aho irabakira hamwe n’Intumwa n’abakuru b’ikoraniro, hanyuma babatekerereza ibyo Imana yakoranye na bo byose. 5Ariko bamwe mu bemeye bo mu gatsiko k’Abafarizayi batera hejuru bati « Ni ngombwa ko abo banyamahanga bagenywa, kandi bagategekwa kubahiriza Amategeko ya Musa. » 6Intumwa n’abakuru b’ikoraniro bateranira hamwe, kugira ngo basuzume icyo kibazo.

 

ZABURI (Zab 122 (121),1-2, 3-4b, 4c-5)


Inyik/ Tuzajya mu Ngoro y’Imana twishimye!


Mbega ibyishimo nagize igihe bambwiye,

bati « Ngwino tujye mu Ngoro y’Uhoraho !»

None urugendo rwacu rutugejeje

ku marembo yawe, Yeruzalemu !

 

Yeruzalemu, uri umurwa wubatse neza,

umugi ucinyiye cyane.

Aho ni ho imiryango ya Israheli,

Imiryango y’Uhoraho iza mu mutambagiro.

 

Aho ni ho Israheli iza gusingiza Uhoraho uko yabitegetswe ;

ni ho hari intebe y’ukomoka kuri Dawudi,

intebe yicaraho igihe aca imanza.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Rom 7, 4)

 

Alleluya Alleluya.

Turi aba Kristu wazutse mu bapfuye, kugira ngo turumbukire

Imana imbuto.

Alleluya.

 

IVANJILI


+ Yohani (Yh 15, 1-8)

Muri icyo gihe, Yezu agiye kuva kuri iyi si ngo asange Se, abwira abigishwa be ati 1« Ndi umuzabibu w’ukuri, naho Data akaba umuhinzi. 2Ishami ryose riterera imbuto muri jye, araritema ; naho ishami ryera imbuto, araryicira, agira ngo rirusheho kwera imbuto. 3Mwe murakeye kubera ijambo nababwiye. 4Nimube rero muri jyewe, nanjye mbe muri mwe. Uko ishami ridashobora kwera imbuto ku bwaryo ritari ku muzabibu, namwe ni ko mutakwera mutandimo. 5Jye ndi umuzabibu, mwe mukaba amashami. Uba rero muri jye, nanjye nkaba muri we, yera imbuto nyinshi ; koko tutari kumwe nta cyo mwashobora. 6Utaba muri jye, azajugunywa nk’ishami ritera maze yumagane, kandi bene ayo mashami barayasakuma, bakayajugunya mu muriro agashya. 7Nimumbamo n’amagambo yanjye akababamo, muzasabe icyo muzashaka cyose muzagihabwa. 8Igihesha Data ikuzo ni uko mwakwera imbuto nyinshi, mukaba n’abigishwa banjye. » 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »