Amasomo ku wa Gatanu, Pasika V, A

ISOMO RYA MBERE


Igitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa (Intu 15, 22-31)

22Ubwo byose bamaze kubyumvikanaho, Intumwa n’abakuru b’ikoraniro biyemeza kwitoramo bamwe muri bo, ngo babatume i Antiyokiya kumwe na Pawulo na Barinaba. Nuko hatorwa Yuda witwa Barisaba na Silasi, abantu b’imena mu bavandimwe.


23Urwo rwandiko babahaye rwagiraga ruti « Twebwe Intumwa, abakuru b’ikoraniro n’abavandimwe, turabaramutsa bavandimwe bacu b’abanyamahanga bari Antiyokiya, muri Siriya no muri Silisiya. 24Twumvise ko bamwe muri twe bababwiye amagambo yo kubakangaranya no kubakura umutima, kandi tutigeze tubatuma. 25None twahuje umugambi wo gutoranya abantu ngo tubabatumeho, bazanye na Pawulo na Barinaba, incuti zacu dukunda, 26kuko bahaze amagara yabo kubera izina ry’Umwami wacu Yezu Kristu. 27Tubatumyeho rero Yuda na Silasi, kugira ngo na bo ubwabo babasobanurire ibyo tubandikiye. 28Byanogeye rero Roho Mutagatifu kimwe natwe, kutagira undi mutwaro tubagerekaho utari aya mabwiriza ya ngombwa : 29mwirinde kurya inyama zatambiwe ibigirwamana, n’amaraso, n’inyama z’inyamaswa zanizwe, mwirinde n’ubukozi bw’ibibi. Nimureka gukora ibyo, muzaba mugenjeje neza. Nimugire amahoro !»


30Nuko abari batumwe bamanuka berekeza i Antiyokiya ; bahageze bakoranyiriza hamwe ikoraniro ry’aho, babashyikiriza urwandiko. 31Ngo bamare kurusoma, abantu bose bashimishwa n’ubwo butumwa bwo kubakomeza.

 

ZABURI (Zab 57 (56), 8, 9, 10-11,12)


Inyik/ Nyagasani, nzagusingiriza mu yindi miryango.

Mana yanjye, umutima wanjye wasubiye mu gitereko !

Umutima wanjye wasubiye mu gitereko,

none reka ndirimbe, ncurange ibyishongoro !

 

Nti « Kanguka, shema ryanjye,

kanguka nanga y’imirya, nawe cyembe,

maze nkangure umuseke !»

 

Nyagasani, nzagusingiriza mu yindi miryango,

ngucurangire rwagati mu mahanga ;

kuko ineza yawe ikabakaba ku ijuru,

n’ubudahemuka bwawe bugatumbagira mu bicu.

 

Mana yanjye, garagaza ububasha bwawe busumbye ijuru,

ikuzo ryawe ritumbagire hejuru y’isi yose !

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Yh 13,34)

 

Alleluya Alleluya.

Nyagasani yadusigiye itegeko rishya :

« Nimukundane, kandi mukundane nk’uko nabakunze.»

Alleluya.

 

IVANJILI


+ Yohani (Yh 15,12-17)

Muri icyo gihe, Yezu agiye kuva kuri iyi si ngo asange Se, abwira abigishwa be ati 12«Ngiri itegeko mbahaye: nimujye mukundana nk’uko nanjye nabakunze. 13Nta wagira urukundo ruruta urw’umuntu uhara amagara ye kubera incuti ze. 14Muba muri incuti zanjye, igihe mukora icyo mbategetse. 15Jye sinkibita abagaragu, kuko umugaragu atamenya icyo shebuja akora ; ahubwo mbise incuti, kuko nabamenyesheje ibyo numvanye Data byose. 16Si mwe mwantoye, ahubwo ni jye wabatoye, maze mbashyiraho kugira ngo mugende mwere imbuto, kandi imbuto yanyu igumeho; bityo icyo muzasaba Data cyose mu izina ryanjye, azakibahe. 17Icyo mbategetse ni uko mukundana. » 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »