Inyigisho icyumweru cya IV cya Pasika, A

Uhoraho ni We mushumba wanjye, nta cyo nzabura! Andagira mu rwuri rutoshye, akanshora ku mariba y’amazi afutse, maze akankomeza umutima.

 

Muri Kiliziya gatolika ku isi hose kuri iki cyumeru cya kane cya Pasika aya magambo meza ya zaburi ya 23 (22) arasubirwamo nk’ikimenyetso cy’icyizere abemera bose bafite muri Kristu Nyagasani udahwema kubwira abantu ati “mwigira ubwoba, ndi kumwe namwe kandi ndi umushumba mwiza”.

 

Yezu ni umushumba mwiza, kandi arabibwira abayahudi kugira ngo bumve neza uwo ari We. Koko rero, mu bayahudi umushumba ntiyari gusa uragira amatungo, ntiyari gusa uyagenda inyuma cyangwa imbere ngo bicire aho, ahubwo yari umuntu ufite uruhare rukomeye k’ubuzima bw’amatungo ye kuburyo yahoraga yiteguye kuba yanayatangira ubuzima bwe bibaye ngombwa. Yemeraga gusangira nayo inyota, urugendo, izuba ry’igikatu, imbeho y’igicuku; wabonaga rwose yitangira intama ze Atari ibya nikize ahubwo abikorana umutima we wose kandi umutima wiyibagirwa kubera izo aragiye. Ni yo mpamvu rero Yezu ababwira ati “ndi umushumba mwiza nkaba n’urugi intama zanjye zinyuramo”. Yezu ni urugi twinjiriramo kugira ngo tubashe kurangamira ubuzima buhoraho. Ni urugi twinjiriramo kugira ngo dushire imbeho kandi dushire umwuma. Yezu ni urugi rutuganisha ku Mana, ni We utuzi kandi akaduhamagara mu mazina yacu.

 

Yezu rero afitanye ubumwe bukomeye n’abe, ni We ubagenda imbere akabashakira ubwatsi butoshye kandi akabashora ku mariba y’amazi afutse, akabarinda umwuma n’inzara bya roho. Kuyoborwa n’umushumba nk’uwo rero nta kindi bitanga kitari umutuzo no kumva ko ntacyaguhungabanya. Intama ze zimukurikira nta ndishyi, nta nduru, ndetse nta n’inda y’umujinya kuko ikizishishikaza ari ukureba uko umushumba atera intambwe ngo zibone ubumwigana.

 

Yohani kandi muri uyu mugani w’umushumba mwiza aratugaragariza ko rimwe na rimwe izo ntama zishobora guhura n’umwijima, umujura akaba yawitwikira maze akaza kwiba, kwica no kwangiza. Ijwi ry’uwo mujura ritera umwijima no kwiheba. Ikimugenza si ukumenya intama no kuzitaho, ahubwo ni inda mbi, ni urupfu, ni urwango, ni inabi. Yezu rero ni irembo rikiza, ni umushumba uhangana n’ibisambo kuko icyamuzanye ni ukugira ngo intama ze zigire ubuzima kandi zibugire busendereye.

 

Ubwo buzima dukesha Yezu yabuturonkeye k’umusaraba akaba ariyo mpamvu Petero agira ati: «Inzu yose ya Israheli nimenye idashidikanya ko uwo Yezu mwabambye, Imana yamugize Umutegetsi n’Umukiza.» Igihe cyose turi mu kaga, ni We uduhumuriza. Igihe cyose duhuye n’ibirura, ni We ubitwamururaho. Petero akaba yongera kutubwira ati: “Isezerano ni mwe ryagenewe kimwe n’abana banyu ndetse n’abari kure bose, n’abandi batabarika uko Nyagasani Imana yacu azabihamagarira”. Nitureke rero Nyagasani atwigarurire, kuko n’aho twanyura mu manga yijimye, nta cyadukura umutima kuko aba ari kumwe natwe, kandi inkoni ye y’ubushumba idutera ubugabo.

 

Nk’uko Petero abivuga mu ibaruwa ye, twari tumeze nk’intama zatatanye, none ubu ngubu twagarukiye umushumba n’umurinzi wacu Yezu kristu. Nitube abambere bo kumworohereza rero, nitumwemerere adushumbe tureka kuba intama zimubuza amahwemo. Ni We Rumuri nyarumuri, ni We dukwiye kurangamira. Yezu ati: “ni jye rembo; uzanyuraho yinjira azakizwa, azishyira yizane kandi abone urwuri”. Yezu nyirimpuhwe tumwemere, tumureke adushore ku mariba y’amazi afutse kandi tumwemerere atuvure, atwomore igihe tumerewe nabi.


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »