Amasomo y'Icyumweru cya IV cya Pasika, A

ISOMO RYA MBERE


Igitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa (Intu 2, 14a.36-41)

Ku munsi wa Pentekositi, 14Petero ahagararanye na ba Cumi n’umwe arangurura ijwi agira ati 36«lnzu yose ya Israheli nimenye idashidikanya ko uwo Yezu mwabambye, Imana yamugize Umutegetsi n’Umukiza.» 37Ngo bumve ayo magambo barakangarana, babaza Petero n’izindi Ntumwa bati «Bavandimwe, dukore iki ?» 38Petero arabasubiza ati “Nimwisubireho, buri muntu muri mwe abatizwe mu izina rya Yezu Kristu kugira ngo ababarirwe ibyaha bye, kandi muhabwe ingabire ya Roho Mutagatifu. 39Kuko Isezerano ari mwe ryagenewe kimwe n’abana banyu ndetse n’abari kure bose, n’abandi batabarika uko Nyagasani Imana yacu azabihamagarira.” 40Ababwira n’andi magambo menshi yo kubemeza no kubakomeza agira ati «Nimwirokore, mwitandukanye n’abantu bayobye.» 41Nuko abemeye izo nyigisho barabatizwa, uwo munsi biyongeraho abantu bagera ku bihumbi bitatu.


ZABURI (Zab 23 (22), l-2a, 2b-3, 4, 5, 6)


Inyik/   Uhoraho ni we mushumba wanjye, nta cyo nzabura !

 

Uhoraho ni we mushumba wanjye,

nta cyo nzabura !

Andagira mu rwuri rutoshye.

 

Anshora ku mariba y’amazi afutse,

maze akankomeza umutima.

Anyobora inzira y’ubutungane,

Abigiriye kubahiriza izina rye.

 

N’aho nanyura mu manga yijimye,

nta cyankura umutima kuko uba uri kumwe nanjye,

inkoni yawe y’ubushumba intera ubugabo.

 

Imbere yanjye uhategura ameza,

abanzi banjye bareba,

ukansiga amavuta mu mutwe,

inkongoro yanjye ukayisendereza.

 

Koko ineza n’urukundo byawe biramperekeza,

Mu gihe cyose nzaba nkiriho.

Nanjye rero nzaza niturire mu Ngoro y’Uhoraho,

abe ari ho nibera iminsi yose.

 

ISOMO RYA KABIRI


Ibaruwa ya mbere ya Mutagatifu Petero Intumwa (1Pet 2, 20b-25)

Bavandimwe, 20niba mwiyumanganyije imibabaro mwatewe n’icyiza mwakoze, ngiyo ingabire mu maso y’lmana. 21Nuko rero, icyo ni cyo mwahamagariwe kuko na Kristu yababaye ku mpamvu yanyu, akabasigira urugero kugira ngo mukurikize inzira ye : 22We utigeze akora icyaha kandi akaba atarigeze avuga ibinyoma ; 23agatukwa ariko ntasubize igitutsi, mu bubabare bwe ntagire uwo akangara ahubwo akiragiza umucamanza w’intabera; 24We wajyanye ibyaha byacu mu mubiri we bwite ku musaraba, kugira ngo nitumara gupfa ku byaha tubeho mu butungane. Ni We nyir’ibikomere byabakijije. 25Koko rero mwari mumeze nk’intama zatatanye, none ubu ngubu mwagarukiye umushumba n’umurinzi wanyu.


IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Yh 10, 14-15)


Alleluya Alleluya.

Yezu ni umushumba mwiza,

amenya intama ze, na zo zikamumenya :

yemeye guhara ubugingo bwe, abutangira intama ze.

Alleluya.

 

IVANJILI


+ Yohani (Yh 10, 1-10)

Muri icyo gihe Yezu abwira Abafarizayi ati 1«Ndababwira ukuri koko: umuntu utinjirira mu irembo ry’urugo rw’intama, ahubwo akuririra ahandi aba ari umujura n’igisambo. 2Unyura mu irembo we aba ari umushumba w’intama. 3Uwugarira irembo aramwugururira, n’intama zikumva ijwi rye maze agahamagara intama ze mu mazina yazo, nuko akazahura. 4Intama ze zose iyo amaze kuzikura mu rugo azijya imbere zikamukurikira, kuko ziba zisanzwe zizi ijwi rye. 5Ntizikurikira uw’ahandi, ahubwo ziramuhunga kuko ziba zitazi ijwi ry’ab’ahandi.» 6Yezu yabahaye icyo kigereranyo, ariko bo ntibamenya icyo yashakaga kubabwira.

7Nuko Yezu ati «Ndababwira ukuri koko : ni jye rembo ry’intama. 8Abandi bose baje mbere yanjye ni abajura n’ibisambo, n’intama zanze kubumva. 9Ni jye rembo ; uzanyuraho yinjira azakizwa, azishyira yizane kandi abone urwuri. 10Umujura agenzwa no kwiba, no kwica, no kurimbura. Jye rero nazanywe no kugira ngo intama zigire ubugingo, kandi zibugire busagambye.» 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »