sam.

14

mai

2011

Amasomo ku wa Mbere, Pasika IV, A

ISOMO RYA MBERE


Igitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa   (Intu 11,1-18)

1Intumwa n’abavandimwe bari muri Yudeya, bari barumvise ko n’abanyamahanga bakiriye ijambo ry’Imana. 2Petero rero ngo agaruke i Yeruzalemu, abagenywe batangira kumugisha impaka bagira bati 3«Ubonye ngo uragenderera abatagenywe kandi ugasangira na bo !» 4Nuko Petero abatekerereza uko byose byagenze, nta cyo aciyeho agira ati 5«Nari mu mugi w’i Yope ndiho nsenga nza gutwarwa, maze mbona mu ijuru ikintu kimeze nk’umwenda munini, gifashwe mu mfuruka enye cyururuka gituruka mu ijuru, maze kiza kinsanga. 6Uko nakagihanze amaso, nitegereje mbona inyamaswa z’amaguru ane zo ku isi, ibikoko by’inkazi, ari ibikururuka ku butaka ari n’ibiguruka mu kirere. Nuko numva ijwi rimbwira riti ‘Petero, haguruka wice maze urye!’ 8Ni ko gusubiza nti ‘Oya, Nyagasani ! Nabera sinigeze nasamira icyanduye cyangwa igihumanya.’ 9Ijwi rituruka mu ijuru ryongera kumbwira riti ‘Icyo Imana yahumanuye ntukacyite icyanduye.’ 10Ibyo biba incuro eshatu, hanyuma byose bisubizwa mu ijuru.

11« Ako kanya abantu batatu bari baturutse i Kayizareya bantumweho, baba bahagaze ku rugo nari ncumbitsemo. 12Roho Mutagatifu ambwira kujyana na bo nta gushidikanya. Aba bavandimwe batandatu muruzi ni bo bamperekeje, nuko twinjira mu nzu y’uwo muntu. 13Ubwo adutekerereza ukuntu yabonye umumalayika wamubonekeye mu nzu ye, akamubwira ati ‘Wohereze abantu i Yope, utumire Simoni uhimbwa irya Petero. 14Azakubwira amagambo azagukiza, wowe n’urugo rwawe rwose.’ 15Igihe rero nteruye kuvuga, Roho Mutagatifu abamanukiraho nk’uko natwe yatumanukiyeho mu ntangiriro. 16Ubwo nahise nibuka ijambo rya Nyagasani yavuze ati ‘Yohani yabatirishije amazi, naho mwebwe muzabatirizwa muri Roho Mutagatifu.’ 17Niba se Imana yarahaye abo bantu ingabire imwe natwe igihe twemeye Nyagasani Yezu Kristu, jyewe rero nari nde wo kuburizamo umugambi w’Imana ?» 18Bumvise ibyo baratuza, bakuza Imana bavuga bati « Noneho Imana yahaye n’abanyamahanga kwisubiraho kugira ngo baronke ubugingo !»

 

ZABURI (Zab 42 (41), 2-3 ; 43 (42), 3, 4)


Inyik/   Umutima wanjye ufite inyota y’Imana Nyir’ubuzima.


Uko impara yahagira ishaka amazi afutse,

ni ko umutima wanjye ugufitiye inyota, Mana yanjye.

 

Umutima wanjye ufite inyota y’Imana, Imana Nyir’ubuzima ;

mbese nzajya ryari kureba uruhanga rw’Imana ?

 

Ohereza urumuri rwawe n’ukuri kwawe,

bijye binyobora inzira,

maze bizangeze ku musozi wawe mutagatifu,

aho Ingoro yawe yubatse.

 

Ubwo nzegera urutambiro rw’Irnana,

nsange Imana nkesha umunezero wose ;

maze Uhoraho, Mana yanjye ngusingize,

ngucurangira inanga.

 

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Yh 10,14-15)

 

Alleluya Alleluya.

Yezu ni Umushumba mwiza,

amenya Intama ze, na zo zikamumenya :

yemeye guhara ubugingo bwe ari zo agirira.

Alleluya.

 

IVANJILI


+ Yohani (Yh 10,11-18)

Muri icyo gihe, Yezu abwira Abayahudi ati 11« Ni jye mushumba mwiza. Umushumba mwiza yigurana intama ze. 12Naho umucanshuro utari umushumba, ntabe na nyir’intama, abona ikirura kije, agatererana intama agahunga ; ikirura kikaziraramo kikazitatanya, 13Agenza atyo abitewe n’uko aba ari umucanshuro,maze intama ntizibe zimushishikaje. 14Ni jye mushumba mwiza ; nzi intama zanjye na zo zikamenya, 15mbese nk’uko Data anzi, nanjye kandi nkamenya Data. Ndetse nemera guhara ubugingo bwanjye, nkabutangira intama zanjye. 16Mfite n’izindi ntama zitari muri uru rugo, na zo ngomba kuzizana zikazumva ijwi ryanjye, maze hakaba igikumba kimwe n’umushumba umwe. 17Ngicyo igitera Data kunkunda, kuko ntanga ubuzima bwanjye kugira ngo mbusubirane. 18Nta we ubunyaga, ahubwo ni jye ubwanjye ubutanga. Mfite ububasha bwo kubutanga, nkagira n’ububasha bwo kubwisubiza. Iryo ni itegeko nahawe na Data. » 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »