Amasomo ku wa Kane, Pasika IV, A

ISOMO RYA MBERE


Igitabo cy’Ibyakozwe n’lntumwa (Intu 13, 13-25)

Bavuye mu kirwa cya Shipure berekeza muri Aziya, 13Pawulo na bagenzi be bafatira ubwato i Pafo, bambuka bajya i Perige ho muri Pamfiliya. Nuko Yohani atandukana na bo yisubirira i Yeruzalemu. 14Bo rero ngo bave i Perige, barakomeza bagera i Antiyokiya ho muri Pisidiya. Ku isabato binjira mu isengero baricara. 15Nyuma y’isomo ryo mu gitabo cy’Amategeko n’Abahanuzi, abatware b’isengero babatumaho bati “Bavandimwe, niba hari amagambo mufite yashishikaza rubanda, ngaho nimuvuge!” 16Nuko Pawulo arahaguruka, amaze kubacecekesha ikiganza araterura ati «Bayisraheli, namwe abatinya Imana, nimunyumve. 17Imana ya Israheli umuryango wacu, yitoreye abasekuruza bacu, ibaha kororoka igihe bari abasuhuke mu gihugu cya Misiri. Hanyuma ihabavanisha ububasha bwayo bukomeye, 18ibitaho mu myaka mirongo ine yose bamaze mu butayu. 19Nuko imaze kwimura amahanga arindwi mu gihugu cya Kanahani, ibagabira icyo gihugu ho umurage. 20Ibyo byose byamaze imyaka igera kuri magana ane na mirongo itanu. Hanyuma ibaha abacamanza kugera kuri Samweli, umuhanuzi. 21Ni bwo basabye umwami, lmana ibaha Sawuli mwene Kishi wo mu muryango wa Benyamini, amara imyaka mirongo ine ku ngoma. 22Imana imaze kumuhigika, ishyiraho Dawudi ngo ababere umwami, ari na we yatanzeho icyemezo iti ‘Nabonye Dawudi mwene Yese, umuntu unguye ku mutima, uzakora ibyo nshaka byose.’ 23Mu rubyaro rwe nk’uko Imana yari yarabimusezeranyije, ni ho yakuye Yezu, Umukiza wa Israheli. 24Mbere y’ukuza kwe, Yohani yatangarije Abayisraheli bose batisimu yo kwisubiraho. 25Nuko ajya kurangiza ubutumwa bwe aravuga ati ‘Nta bwo ndi uwo mukeka ! Ahubwo hari ugiye kuza ankurikiye, nkaba ntakwiriye no guhambura udushumi tw’inkweto ze.’»

 

ZABURI (Zab 89 (88), 2-3, 21-22, 25.27)


Inyik/ Tuzaririmba iteka ryose impuhwe zawe, Nyagasani !


Nzaririmba iteka ryose impuhwe z’Uhoraho,

kuva nu gisekuruza kujya mu kindi ;

umunwa wanjye nzawamamarisha ubudahemuka bwawe,

Kuko wavuze uti « Impuhwe zashyizweho ubuziraherezo,

ubudahemuka bwanjye bushinze umuzi mu ijuru.

 

« NasanzeDawudi yambera umugaragu,

maze musiga amavuta yanjye matagatifu;

ikiganza cyanjye kizamuramira,

n’ukuboko kwanjye kuzamutize imbaraga.

 

« Ubudahemuka bwanjye n’impuhwe zanjye bizahorana na we,

maze azegure umutwe kubera izina ryanjye.

We azanyiyambaza agira ati ‘Uri Data,

uri Imana yanjye, uri urutare nkesha agakiza ! »

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Hish 1, 5)

 

Alleluya Alleluya.

Nyagasani Yezu Kristu, uri umuhamya w’indahemuka,

umuvukambere mu bapfuye ;

uradukunda kandi wadukijije ibyaha ku bw’amaraso yawe.

Alleluya.

 

IVANJILI


+ Yohani (Yh 13, 16-20)

Muri icyo gihe, Yezu yari amaze koza ibirenge by’abigishwa be, arababwira ati 16«Ndababwira ukuri koko : nta mugaragu usumba shebuja, kandi intumwa ntisumba uwayitumye. 17Ubwo mumenye ibyo, muzahirwa nimubikurikiza. 18Simvuze mwese : abo natoye ndabazi, ariko Ibyanditswe bigomba kuzuzwa ngo ‘Uwo dusangira umugati ni we wanteye umugeri’ 19Mbaburiye hakiri kare bitaraba, ngira ngo umunsi ibyo byabaye muzemere ko ndi Uriho. 20Ndababwira ukuri koko : uwakiriye uwo ntumye ni jye aba yakiriye, kandi unyakiriye aba yakiriye Uwantumye. » 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »